Uritondere ibi bintu 8 bituma usaza imburagihe

Uritondere ibi bintu 8 bituma usaza imburagihe

Ubushakashatsi bushya buheruka gutangazwa bwagaragaje ko hari ibintu 8 bitandukanye bituma usaza imburagihe, hari ibintu byinshi dukora mu buzima bwa buri munsi ,ibindi tugahura nabyo tukumva ntacyo bidutwaye ,nyamara bitwongerera ibyago byo kwihutisha gusaza kwacu.

Mu buryo karemano .ikiremwamuntu ntigishobora guhunga gusaza ariko birababaza kugaragara ko ushaje nyamara bitajyanye n’imyaka ufite ,ugasanga umwana muto arimo kugaragara nk’umusaza.

Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko imibereho ya muntu ya buri munsi ,igira uruhare rukomeye mu kwihutisha gusaza kwe , kimwe nuko igira uruhare runini mu gutuma agira ubuzima bwiza ,bujyana no kuramba igihe kirekire.

Dore ibintu 8 bituma usza imburagihe

1.Kunywa inzoga z’umurengera

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Oxford bwagaragaje ko kunywa inzoga nyinshi byihutisha ugusaza vuba binyuze mu kwangiza uturemangingosano,

Inyigo yakorewe ku bantu ibihumbi 250 yagaragaje ko abantu banywa inzoga nyinshi bagira ibyitwa Tolemere ntoya (tolemere ni agace k’inyuma ka chromosome kagira uruhare runini mu kurinda uturemangingo)

Uko tolemere ziba ntoya ninako ibyago byo kwibasirwa n”indwara y’umutima ,indwara ya alzheimer na kanseri byiyongera cyane.

Uko umuntu agabanya kunywa inzoga nyinshi ninako ibyago byo kwibasirwa nizi ndwara bigabanuka ndetse bikajyana nuko uturemangingo twe twongera kwisana no kwangirika bikagabanuka.

2.Izuba

Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’ubufaransa bwagaragaje ko izuba ryinshi ryongera ibyago byo gusaza imburagihr ku kigero cya 80% .

Imirasire mibi ikomoka ku izuba izwi nka Ultraviolet ni kimwe mu bintu byangiza uruhu ku kigero kiri hejuru , mu kugabanya ibi byago ni byiza gukoresha amavuta yabigenewe arinda uruhu mu gihe uziko uramara umwanya munini ku izuba.

3.Kuguma ahantu hamwe mo kudakora siporo

Guhera ku myaka 35 ,buri mwaka umubiri ugenda utakaza imikaya ku kigero cya 1% ibi bikaba bituma uko imyaka igenda yiyongera indwara z’amagufa nka osteoprosis ziyongera ndetse n’indwara zo kuribwa mu mavi nibnindi.

Uko umuntu amara igihe kinini adakora siporo ,uturemangingo twe tw’umubiri tugenda turushaho gusaza n’umubiri ukagenda utakaza imbaraga n’imikorere yawo ikagabanuka .

Ibi byose iyo bihurijwe hamwe nibyo bitera gusaza ,umuntu akumva umubiri waracitse intege ,agenda agaragara nk’umusaza .nta kabaraga .

4.Kunywa itabi

Itabi ni kimwe mu bintu nabyo bituma usaza imburagihe ,itabi rigira ingaruka mbi ku ikorwa rya poroteyine yitwa Collagen, iyi poroteyine niyo ituma uruhu rworoha , rukanarushaho gukweduka .

Iyo unywa itabi rituma iyi poroteyine idakorwa bityo ikaba nkeya mu mubiri ,ibi bikagatuma uruhu ruzana iminkanyari ndetse bikanagaragara vuba ko umuntu ashaje.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2009 bukorwa n’ikigo cya CDC bwagaragaje ko kunywa itabi bituma umubiri usaza ku muvuduko munini cyane.

Hari ubundi bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Cambridge mu mwaka wa 2008 nabwo bwagaragaje ko kurya neza no kugira imibereho irinda ubuzima bwawe irimo gukora siporo ,kwirinda inzoga n’itabi nibindi byongera imyaka 14 yo kubaho ku buzima bwawe.

5.Kurya nabi (Indyo mbi )

Kurya nabi nabyo biri mu bintu bituma usaza imburagihe kwibanda ku biryo byakorewe mu nganda no kurya ibiryo byuzuyemo ibinyamavuta bibi ,

ni bimwe mu bituma usaza vuba ,ibiryo byo mu nganda byongerwamo ikinyabutabire cya nitrite ,amasukari n’umunyungu wa sodiyumu ,ibi bikaba byatuma ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima na Diyabete byiyongera ku kigero kiri hejuru.

Kurya ibiryo by’umwirerere nk’imboga n’imbuto ,kugabanya kurya inyama zitukura ni bimwe mu bintu byagufasha kugira ubuzima bwiza no kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara zitandukanye.

6.Guhorana umunaniro cyangwa imihangayiko

Burya umunaniro ni kimwe mu bintu byangiza ubuzima bwawe ndetse kikanatuma usaza imburagihe ,umunaniro wangiza umubiri muri rusange ugatuma imikaya n’uturemangingo twawo dusaza ku muvuduko munini cyane.

Uzitegereze umuntu uhorana umunaniro cyangwa umuntu uhorana imihangayiko uzasanga agaragara nk’umusaza ,uruhu rwe rukomeye ndetse n’utuvuta tutamufata neza .

Ibi bikaba bitwa nuko imihangayiko n’umunaniro nabyo bigira ingaruka mbi kuri tolemere bityo uturemangingo tw’umubiri tugasaza ku muvuduko munini .tukanangirika cyane.

7.Kubura Amavitamini mu mubiri

Cyane cyane nko kubura Vitamini D bigira ingaruka mbi ku ruhu no ku mubiri muri rusange ,iyo umuntu atary amafunguro yuzuyemo intungamubiri ctyane cyane ku mavitamini bishobora gutera ubusaza no gusaza imburagihe.

Ariko ibi byose n’ubuindi bigaterwa no kurya amafunguro akennye ,kandi atarimo intungamubiri zihagije ,amavitamini ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri muri rusange.

Ubushakashatsi bwakorewe mu guhugu cy’ubutaliyani mu mwaka wa 2022 ,bwagaragaje ko kubura intungamubiri ya Omega-3 nabyo ari bimwe mu bintu bitera umubiri gusaza imburagihe.

8.Kudasinzira bihagije

Mu buryo bwiza .umuntu akwiye gusinzira amasaha 7 kugeza ku masaha 8n ,iyo udasiznira bihagije bitera ibibazo bitandukanye ku mubiri wawe .birimo no gusaza imburagihe.

Izindi nkuru wasoma

Havumbuwe ibanga ryo kuramba muri poroteyine ziboneka mu  maraso

Ubwoko 3 bw’ibiribwa bwagufasha kuramba

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post