Ibintu 8 bitangaje kandi utazi intangangabo zishobora gukora


Ibintu 8 bitangaje kandi utazi intangangabo zishobora gukora

Intangangabo ni kimwe mu bintu utapfa gusobanukirwa bitewe n’imiterere yazo ,ndetse bigenda bigora n’abahanga kuzisesengura no kumenya byinshi kurizo ,uko buca bukira niko bagenda bavumbura ibintu bitangaje ku ntangangabo z’abagabo,

Buretse kumenya ko iyo umugabo arangije ,amasohoro ahita yisuka kandi tukaba tuzi ko amasohoro ariyo gicumbi cy’intangangabo abenshi ni ibyo gusa bazi. ariko burya hari ibindi bintu bitangaje ku masohoro n’intangangabo kandi abantu benshi ntibabizi.

Dore ibintu 7 bitangaje ku intangangabo

1.Burya intangangabo zishobora kumara mu mugore iminsi 5 zitarangirika

Iyo umugabo n’umugore batera akabariro ,umugabo akaza kurangiriza mu mugore ,ubushakashatsi bugaragaza ko intangangabo zishobora kumara iminsi 5 mu mugore imbere mu gitsina ntacyo zari zangirikaho ,ibi bigaterwa nuko ururenda rwo mu gitsina rutuma intangangabo zibasha kubaho nta kibazo.

Ubundi abantu bari bamenyereye iminsi 3 ariko abahanga bemeza ko bitewe n’imiterere y’ururenda dusanga mu gitsina cy’umugore bituma zibasha kubaho kugera ku minsi 5.

2. Burya imiterere y’intangangabo ni kimwe niy’intangangore

Uburyo intangangabo ziremye ni kimwe n’intangangore ,ubwo ndavuga ibinyabutabire ndetse zose burya ziba zihese uturangasano twabo dukomokaho.

Intangangore igira akarangasano ka X aka karangasano kaba karemereye ugereranyije n’akarangasano ka Y dusanga mu ntangangabo .ibi bikaba bisobanura impamvu intangangabo zihuta ku muvuduko munini ugereranyije n’intangangore.

3. Bitwara umubiri iminsi 75 kugira ngo ureme intangangabo

Burya umubiri ukoresha iminsi 75 ngo ubashe kurema no gukuza intangangabo ,iyo umugabo arangije arasohora kandi muri ayo masohoro niho haba huzuye intangangabo.

Umubiri ugenda ukora intangangabo mu gihe gitandukanye ku buryo buri gihe ,haba hari intangangabo zikuze zishobora gusohoka .

4.Umubiri w’umugabo ntuhagarika kurema intangangabo kabone niyo waba uri umusaza rukukuri

Abagore burya bo bavukana umubare w’intangangore zibaze ku buryo zirangira burundu bakaba binjiye mu gihe cyo gucura.

Naho burya abagabo bavukana uruganda ruhora rukora intangangabo ku buryo no mu busaza umubiri wabo ukomeza kurema intangangabo nshya.

Ibi bikaba bisobanura ko umusaza w;imyaka 90 ashobora kubyara mu gihe umugore w’imyaka 60 aba adashobora kubyara.

5. Nta masohoro intangangabo ntizagenda kandi zapfa vuba

Burya amasohoro niyo arinda intangangabo ,agatuma zihuta kandi akaba arimo n’ibizitunga , nta masohoro intangangabo zapfa kandi nta nicyo zamara.

iyo umugabo asohoye ikigaragara n’amasohoro kuko intangangabo ntizibonesha ijisho ,buriya muri buri gatonyanga k’amasohoro haba huzuyemo intangangabo nyinshi cyane.

6.Gukora siporo byongera ubwinshi n’ubwiza bw’intangangabo

Ubushakashatsi bugaragaza ko gukora siporo bituma intangangabo ziba nziza mu bwiza kandi zikanaba nyinshi ku kigero cya 75% ugereranyije n’abantu badakora siporo.

Gukora siporo ku bagabo ni byiza cyane kuko binatuma banitwara neza mu buriri , kudakora siporo bituma umubare w’intangangabo ugabanuka .

7.Burya abagabo baba bagomba gusohora bihoraho kuko bituma bagira intangangabo zifite ubuzima bwiza

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo basohoro byibuze 4 mu kwezi bituma bagira intangangabo zifite ubuziranenge kandi zimeze neza.

Kudasohora kenshi bituma ubwiza n’ubuziranenge bw’intangangabo bigabanuka ariko gusa inshuro nyinshi byo bigabanya umubare w’intangangabo ariko ubwiza n’ubuziranenge byo bikaba byiza.

8.Burya n’intangangabo zapfuye zishobora kurema umwana

Burya mu ntangangabo dusangamo akremangingo ndangasano ka DNA kandi aka niko kaba gakenewe konyine ngo intangangabo n’ibura n’intangangore bireme umwana ,kandi ziz DNA ntizipfa zo ,

Ibi bikaba bisobanura ko intangangabo yapfuye iramutse ihuye n’intangangore bishobora kurema umwana ,ubushakashatsi butandukanye buracyakorwa kuri iyi ngingo.

Ibibazo byibazwa bijyanye n’intangangabo

Ese intangangabo zimara igihe kingana iki mu mugore zitarapfa?

Inyandiko zitandukanye zivuga ko intangangabo zishobora kumara iminsi 3 zitarapfa ariko hari abahanga bagaragaje ko zishobora kugeza ku minsi 5 zitarapfa bitewe nuko ururenda rwo mu mugore rukomeza kuzirinda.

Ni ibihe bintu wakora bikongera umubare w’intangangabo n’ubwiza bwazo?

Hari ibintu bitandukanye wakora bikongera ubwiza bw’intangangabo haba mu bwiza no bwinshi aribyo

  • Gukora siporo
  • Kwibanda ku biribwa birimo vitamini D na Vitamini C
  • kwirinda stress
  • kwirinda kwikinisha
  • kurya neza muri rusange
  • Kuruhuka bihagije
  • kurya ubunyobwa
  • nibindi..

Intanga z’ibihuhwe ni iki?

Intanga z’ibihuhwe ni igihe umugabo afite intangangabo zitameze neza .zikaba zidafite ubuzma bwiza ,aho zishobora kuba asohora intangangabo zidakuze cg zapfuye cg zitameze neza

ibi bikaba binatuma umuntu atabyra kandi bibonwa gusa iyo kwa muganga bagukoreye ikizamini cya Spermogramme ,hari n’igihe umugabo asohora ariko amasohoro ye akaba nta ntanga zirimo.

Izindi nkuru wasoma

Impamvu zitandukanye zishobora gutuma umugabo azana amasohoro avanze n’amaraso

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post