WHO:Icyorezo cya Monkeypox giteje inkeke ariko isi ntikwiye gukangarana


WHO:Icyorezo cya Monkeypox giteje inkeke ariko isi ntikwiye gukangarana

Icyorezo cya Monkeypox giteje inkeke Kandi kirimo kwiyongera hirya no hino ku isi ,ku buryo ubu ku mugabane yose kimaze kuhaboneka Kandi umunsi ku munsi imibare y’abarwayi bashya iriyongera cyane.

Icyorezo cya Monkeypox ni icyorezo guterwa n’idukoko two mu bwoko bwa virusi kikaba cyarabonetse mu bwongereza ndetse biza no kwemezwa ko gishobora no gukwirakwira binyuze mu mibonano mpuzabitsina.

Ishamo ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ryatanze intabaza ko isi igomba kwitegura no guhaguruka igakira ibishoboka byose ngo hahagarikwe iki cyorezo.

Madame Sylvie Briand ,umwe mu bayobozibakuru ba OMS ,ku munsi wo kuwa gatanu yatangaje ko isi igomba kwitegura ariko ko itagomba gukangarana ngo byacitse kubera ko icyorezo cya Monkeypox kidakwirakwira ku muvuduko munini nka Covid-19.

Mu byagiye bitangazwa n’abahanga batandukanye ,bikanyuzwa mu binyamakuru bivuga ko icyorezo cya Monkeypox kidakanganye cyane ,gishobora kwica abantu bari hagati ya 3 na 6 %byabo cyafashe ,mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri wakirwaye Uba wakize.

Mu mwaka wa 1980,Byatangajwe ko icyorezo cya Monkeypox cyacitse ,bityo abantu bakongirwaga iki cyorezo baragabanutse kimwe n’abakingirwa icyorezo cya Smallpox.

Bityo bikaba byaratumye abantu benshi bari mu myaka 45 nta budahangarwa kuri ibi byorezo bafite ,urukingo rw’icyorezo cya Smallpox (ubushita) rwagaragaje ko rushobora kuturinda iki cyorezo cya Monkeypox ku kigero cya 85% .

Udukoko dutera icyorezo cya Monkeypox twavumbuwe bwa mbere mu mwaka 1958 tuvumburwa mu gihugu cya Congo ariko ntitwari twakageze mu muntu ahubwo twari mu nkende .

Icyorezo cya Monkeypox ,umuntu acyandura acyandujwe n’inyamaswa irwaye cg undi muntu urwaye ariko no gukora ku bintu byakozweho n’umuntu urwaye byakwanduza.

iki cyorezo kimaze kuboneka mu bihugu bitandukanye ,birimo ubwongereza ,Amerika ,marocco ,Esipanye nibindi bihugu byinshi by’Uburayi .

Ishami ry’umuryango w’abibumbye riri gukira ibishoboka byose ngo barebe uko bahagarika iki cyorezo kitarakwirakwira isi yose .

Igihugu cya Amerika cyabaye icyambere mu gutanga Commander y’inkongo nyinshi zirinda iki cyorezo.

Abahanga mu buvuzi bavuga ko nta mpamvu yo gupanika cyane ,kuko imiti myinshi yifashishwa mu kuvura amavirusi ishobora no kuvura icyorezo cya Monkeypox

byibshi kuri iki cyorezo Kanda Sobanukirwa: Icyorezo cya Monkeypox kimaze kuboneka mu bwongereza.

Icyorezo cya Monkeypox Kiri gukwirakwira cyane ku mugabane w’uburayi na Amerika

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post