Urugamba rw'inkundura hagati y'ingabo za Ukraine niz'Uburusiya mu gace ka Severodonesky

Urugamba rw'inkundura hagati y'ingabo za Ukraine niz'Uburusiya mu gaceka Severodonesky

Kuva tariki ya 24 Gashyantare 2022,Urugamba hagati y’ingabo za Ukraine niz’Uburusiya Rwambikanye ,intambara irimo iragenda ifata indi sura Aho ingabo za ukraine ziyemeje kurwana inkundura ngo bigarurire uduce Uburusiya bwabambuye.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya CNN kivuga ko ubu urugamba rukomeye ruri mu gace ka Severodonesky ,aha hakaba Aho ingabo za Ukraine zirimo kurwana umuhenerezo ngo zidatakaza uyu mugi

Abasesenguzi bavuga ko Uburusiya bwakajije ibitero byabwo muri uyu mugi kugira ngo bubasje kubuza umusada w’ingabo za Ukraine zishobora koherereza ingabo ziri mu gace ka Donbass.

Muri uru rugamba rwo mu gace Severodonesky , Uburusiya burimo kwifashisha imbunda zikomeye ,ndetse byatangajwe ko inyubako zo muri uyu mugi nyinshi zangijwe n’ibisasu by’Uburusiya.

Hagati Zelenskyy ati Uburusiya ntibugomba gutwara na santimeteto y’ubutaka bwacu

Perezidavwa Ukraine Bwana Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko Igihugu cye cya Ukraine kitazigera cyemerera Uburusiya gutwara na santimetero n’imwe y’ubutaka bwabo ,ati tuzakora igishoboka cyose ibyo ntibizigere bibaho.

Ibi bitangajwe nyuma yaho ibihugu byo mu burengerazuba bivuga ko Kremlin igamije kwigarurira agace Jose ka Donbass ,bityo igahita itangaza ubwigenge busesuye bwa Repubulika ya Luhansky na Donensky ,ubundi izi Repubulika zikaba zakomekwa ku Uburusiya Nkuko byagenze ku gace ka Crimea mu mwaka wa 2014,ubwo Uburusiya bwakigaruriraga bukambiye Ukraine.

Imiryango y’ingabo zakuwe mu ruganda rwa Azovstal ngo ntizi irengero ry’ababo

Abagore bazimwr mu ngabo zakuwe mu ruganda rwa Azovstal nyuma yo kumanika amaboko ,bavuga ko makuru Bazi yaho baba baherereye ndetse nta makuru na make leta ya Ukraine ibaha.

bati kuri telephone ntibakiboneka ,ndetse nta makuru na make yaho baherereye tuzi ,bityo turasaba leta yacu ku dufasha kumenya Aho abacu bari ,ibi babitangaje ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa CNN.

Amerika igihe koherereza Ukraine intwaro zirasa kure ariko putine ati ndabiyamye

Abategetsi bakomeye muri leta zunze ubumwe za Amerika ,batangaje ko bagoye kohererezaleta ya Ukraine umuzigo urimo intwaro zirasa kure ,Aho zishobora no kurasa mu Burusiya indani.

Outin akaba yaratanze gasopo ko izo ntwaro barimo kurunda muri Ukraine nta mahoro zizana ahubwo ko barimo kurushaho kuyiteza ibyago .

Izindi nkuru wasoma.

Uburusiya burashinjwa kwiba Ibimashini bihinga muri Ukraine bifite agaciro ka Miliyoni 5 z’amadorali

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post