indwara yo guhekenya amenyo mu gihe usinziye iterwa niki?

Guhekenya amenyo mu gihe usinziye ni uburwayi butera ibibazo bitandukanye birimo kwangirika kw’amenyo ,Kubangamirwa abo muryamanye ,guhorana umutwe ukubabaza nibindi byinshi…

Guhekenya amenyo mu gihe usinziye bikunze kwibasira abakiri bato ,uko umuntu Akira niko bigenda bishyira ariko hari n’abashobora kubisazana.

Guhekenya amenyo mu gihe usinziye mu ndimi z’amahanga bizwi nka Bruxism ,ku bantu bamwe bishobora kubaho mu gihe basinziye ,abandi bikabaho badasinziye.

Guhekenya amenyo mu gihe usinziye nanone bishobora kuba bifitanye isano ya hafi n’ibibazo mu gusinzira (sleep disorder)

Impamvu zitera uburwayi bwo guhekenya amenyo mu gihe usinziye

impamvu zitandukanye zishobora gutera uburwayi bwo guhekenya amenyo

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera ubu burwayi zirimo izishobora gushyingira ku bibazo by’imitekerereze urimo cg ufite nizishobora gushyingira ku miterere karemano.

Murizo harimo.

  • Kunanirwa kugenzura amarangamutima yawe
  • imihangayiko ikabije
  • Uburakari n’umujinya by’akahebwe
  • Kuba ari uburyo bwawe ugenzuramo amarangamutima yawe no kwiha kanyabugabo
  • Ufite ibibazo mu misinzirire yawe

Bimwe mu bintu bikongerera ibyago byo kwibasirwa n’uburwayi bwo guhekenya amenyo mu gihe usinziye

Burya hari ibintu bikongera ibyago byo kwibasirwa n’uburwayi bwo guhekenya amenyo mu gihe usinziye

Hari ibintu bitandukanye bikongerera ibyago byo kwibasirwa n’ubu burwayi birimo:

  • Stress :imihangayiko ishobora kuba intandaro yiki kibazo
  • Imyaka ,ubu burwayi bukunze kwibasira abakiri bato
  • Imyitwarire (personality ) abantu bifitemo imyitwarire yo guhangana cg iyo gukora cyane baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ubu burwayi
  • Imiti ,imiti ikoreshwa mu kuvura indwara zo mu mutwe nikoreshwa mu guturisha ishobora gutera ibi bibazo kuri bamwe.
  • Kunywa inzoga nyinshi ndetse nibinyobwa birimo kafeyine ,ibi binyobwa nabyo bigaragazwa nk’ibishobora gutera iki kibazo
  • Kuba hari umuntu mu muryango ufite ubu burwayi,ibi nabyo bikongerera ibyago byo kwibasirwa n’ubu burwayi
  • Ufite ubundi burwayi ,nk’uburwayi bwo mu mutwe ,uburwayi bwa Parkinson ,uburwayi bw’igicuri ,bikongerera ibyago byo kuba wakwibasirwa n’uburwayi bwo guhekenya amenyo mu gihe usinziye.

Ibimenyetso biranga umuntu ufite uburwayi bwo guhekenya amenyo mu gihe asinziriye

Hari ibimenyetso byakwereka ko umwana wawe cg undi muntu wese afite ikibazo cyo guhekenya amenyo mu gihe asinziye ,ibyo bimenyetso ni:

  • Guhekenya amenyo ku buryo bishobora gukangura uwo muri kumwe mu buriri
  • Amenyo arahongoka ,akanangirika
  • Ishinya irangirika
  • Amenyo arushaho ku kubabazwa
  • Kubyuka wumva urwasaya rwananiwe
  • Kubabara urwasaya cg mu bikanu
  • Kumva ufite ububabare mu gutwi Kandi nta burwayi gufite
  • Guhora uribwa umutwe
  • Gukanguka kenshi mu gihe wari usinziriye

Uko bavura uburwayi bwo guhekenya amenyo mu gihe usinziye

ubuvuzi bw’indwara yo guhekenya amenyo mu gihe usinziye

Mu buvuzi bw’ubu burwayi bifashisha uburyo butandukanye bitewe nicyagaragajwe nk’impamvu yabwo .

  • harimo kuvura icyo kibazo
  • Kuvura amenyo yamaze kwangirika
  • Kugutera imiti yoroshya imikaya
  • Kugutoza imico n’imyitwarire yo kugenzura umubiri wawe
  • Kuguha ibikoresho byabigenewee birinda amenyo
  • Nibindi….

Uko basuzuma iyi ndwara

ni ibintu byoroshye cyane mu gusuzuma iyi ndwara ,kubera ko umuntu wese ukwgereye mu gihe usinziye ahita yumva ko ufite ubu burwayi.

igikurikiraho ni ugusuzuma amenyo yawe ngo harebwe ikigero yagezeho yangirika.

Ibyago uburwayo bwo guhekenya amenyo bushobora kugutera

Hari ibyago bihambaye ubu burwayo bushobora kugutera birimo :

  • Kwangirika bikabije kw ‘amenyo
  • guhorana umutwe ukubabaza
  • Urwasaya ruhora rukurya
  • Kuva ku murongo kw’amenyo yawe bishobora kugutera ubusembwa

Wicikwa

Dore impamvu udakwiye kugaburira umwana wawe amata y’inka ,urimo uramwangiza bikomeye

Indwara ya mugiga : ibimenyetso byayo ,impamvu ziyitera nuko ivugwa

Dore impamvu udakwiye Gusinzirawipfutse mu maso kuko byagukururira ibyago bikomeye

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post