Agapira ka Mirena: Uburyo bwo kuboneza urubyaro bugezweho

Agapira ka Mirena: Uburyo bwo kuboneza urubyaro bugezweho

Agapira ka Mirena ni bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro bugezweho ,bukoresha umusemburo ,butanga umutekano n’ubwisanzure kandi bworoshye gukoresha na buri wese ,bugatanga kwirinda gusama by’igihe kirekire.

Uburyo bwa agapira ka Mirena bukoresha agakoresha gafite ishushyo y’inyuguti ya T ,kakaba ari agakoresho gashyirwa muri nyababyeyi (mu nda ibyara)n’umuganga ubizobereye ,kaba karimo umusemburo wa progestin ari nawo ugira uruhare runini mu kurinda ko wsama inda idateganyijwe.

Dore uko agapira ka Mirena gakora


Agapira ka Mirena ni bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro bukoresha umusemburo

Nyuma yuko kano gakoresho kinjijwe muri nyabayeyi ,wa musemburo wako utuma ururenda rwiyongera bityo rugafunga ku nkondo y’umura ,urwo rurenda rukahakora urukuta rukomeye cyane ku buryo intangangabo zidashobora kuharenga ngo zijye kubangurira intangangore mu miyobora ntanga.

Nanone uyu musemburo utuma nyababyeyi yiyongera mu bunini ,ibyo nabyo bikaba byagabanya ibihe by’uburumbuke ku mubyeyi.

Muri rusange ,ubu buryo bwa agapira ka Mirena bushobora kugeza ku myaka itanu ,bukurinda gusama inda utateganyijwe kandi bwemejwe bidasubirwaho n’ikigo cya FDA (Food And Drug Administration).

Dore akamaro n’umutekano agapira ka Mirena gatanga

Uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’agapira ka Mirena ni bumwe mu buryo bushobora gukoreshwa n’abagore bo mu ngeri zose ,baba abakiri bato ,abangavu ,abakuze bose ni bwiza kuri bo .

Dore akamaro ko gukoresha agapira ka Mirena

  • Gukora imibonano mpuzabitsina wisanzuye kandi nta nkomyi
  • Ntibukenera ko umufasha wawe abugiramo uruhare cg ngo abe nawe yabigufasha ,yewe nta nubwo yanabimenya ko wabukoresheje
  • Gashobora kuguma mu mwanya wako kugezaku myaka itanu kandi umusemburo wako ugikora
  • Gashobora gukurwa igihe cyose ubishakiye
  • Gashobora gukoreshwa n’umugore wonsa kandi ntibigire ingaruka ku mashereka
  • Ntigatera ibibazo kumubiri nk’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro buriho.

Inyigo yakozwe ku bantu bakoresha agapira ka Mirena nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro ,yagaragaje ko agapira kaMirena kagira izindi ngaruka nziza ku mugore ugakoresha zirimo

  • Kugabanya ububabare mu mihango ndetse n’ubunsi bubabare bwpose bwo muri nyababyeyi
  • Kugabanuka kw’amaraso ava mu gihe cy’imihango ariko bigatangira byibuze umaze amezi atatu ubukoresha.
  • Kugabanya ibyago byo gufatwa n’indwara z’abagore
  • Kugabanya ibyago byo gufatwa na kanseri ya nyabayeyi

Kubera ubu ushobozi bwa Mirena .Aka gapira gashyirwa muri nyabyeyi (inda ibyara ) gashobora gukoreshwa n’abaganga nk’umuti ndetse kakandikirwa abagore bafite uburwayi bukurikira

  • Umugore ujya mu mihango akava cyane
  • Umugore cg umukobwa ubabara cyane mu gihe ari mu mihango
  • Abagore bafite uburwayi muri nyabayeyi
  • Abagore bafite ibibyimba muri nyababyeyi
  • Abagore bafite amaraso make

kuboneza urubyaro hakoreshejwe agapira ka Mirena gashirwa muri nyabayeyi bitanga umudendezo usesuye

Dore abantu batemerewe gukoresha ubu buryo bw’agapira bwa Mirena mu kuboneza urubyaro

Bitewe n’ikibazo cy’uburwayi ufite ,ntibikwemerera kuba wakoresha aka gapiara ka Mirena kubera ko kagutera ibibazo kubera bwa burwayi

  • Umuntu ufite kanseri y’amabere
  • Umuntu ufte kanseri ya nyababyeyi
  • Umuntu ufite kanseri y’umwijima
  • Umuntu ufite uburwyi bukomeye mu myanya myibarukiro
  • kuba uva bidasanzwe kandi nta mpamvu izwi yabiteye

Ukwiye kubiganirizaho Muganga.mbere yo gukoresha agapira ka Mirena niba

  1. Uri kunywa imiti y’ibyatsi nindi utandikiwe n’abaganga
  2. Usanganywe uburwayi bwa Diyabete
  3. Ufite indwara z’umutima
  4. Usanganywe umutwe ukubabaza cyane
  5. Usanganywe ibabazoo byo kuvura kw’amaraso
  6. Niba ukimara kubyara

Dore ibyago agapira ka Mirena gashobora kugutera

Mu bagore bose bashizwemo agapira ka Mirena .Umwe ku ijana ashobbora kugasamiraho ariko bikaba ari kimwe n’ubundi buryo kuko nabwo ntibugeza ijana ku ijana.

Mu gihe usamiye ku gapira ka Mirena ,uba ufite ibyago byinshi byo gusama inda iri hanze ya nyabayeyi ariyo bita Ectopic pregnacy

Agapira ka Mirena ntikakurinda Sida kimwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Ingaruka zoroheje zishobora guterwa n’ikoreshwa ry’agapira ka Mirena

Kimwe n’ubundi buryo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro ,Agapira ka Mirena gashobora kugutera ingaruka zikurikira mu gihe wagakoresheje

  • Kuribwa umutwe
  • Kuzana uduheri ku mubiri
  • Kumva amabere akurya
  • igihe cyo kujyamu mihango kirahindagurika
  • Kumva mu buryo wiyumva wahindutse
  • kubabara mu kiziba cy’inda ariko byoroheje

Mu gihe ubonye bimwe muri ibi bimenyetso kandi warashizwemo agapira ka Mirena ,ukwiyeg guhita ubimenyesha abaganga

  • Mu gihe utekereza ko utwite
  • Mu gihe uva bidasanzwe
  • Mu gihe wumva ubabara mu nda bikabije
  • mu gihe ufite umuriro bitunguranye
  • mu gihe uribwa umutwe bikabije
  • mu gihe uruhu rwawe rwahindutse umuhondo
  • mu gihe wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Dusoza

Agapira ka Mirena gashyirwa muri nyabayeyi (mu nda ibyara ) ni bumwe mu buryo bwiza kandi bwizewe bukoreshwa mu kuboneza urubyaro by’igihe kirekire ,bukaba arei uburyo bwemejwe na FDA kandi ntigakoreshwa gusa mu kuboneza urubyaro ,gashobora no gukoreshwa mu buvuzi.

Abagore n’abakobwa bo mu myaka yose bashobora gukoresha agapira ka Mirena ,kandi kakabagwa neza ,Dore ko nta ngaruka nyinshi gateza ku mubiri ,ariko ukwiye kuzirikana ko ubu buryo bukoresha imisemburo bityo ku bantu bamwe n’abamwe bushobora kubagwa nabi ,ni byiza mbere yo kubukoresha kuganiriza muganga wawe .

Izinsi bijyanye

Ubuzima: Sobanukirwa na byinshi ku kuboneza urubyaro//kuringaniza urubyaro

Uburyo butandukanye bukoreshwa mu kuboneza urubyaro

Abagabo nabo baba bagiye gukorerwa ibinini byo kuboneza urubyaro

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post