Mozambique:Habonetse umurwayi wa mbere w'icyorezo cy'Imbasa

Mozambique:Habonetse umurwayi wa mbere w'icyorezo cy'Imbasa

Inzego z’ubuzima mu gihugu cya Mozambique zifatanyije n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima mu gàshami karyo gashinzwe Afurika byatangajwe ko Habonetse umurwayi ufite indwara y’imbasa muri iki gihugu.

Uyi akaba ari umwana wagaragaje ibimenyetso bya paralizi mu mpera z’ukwezi Kwa gatatu ,nyuma yo gukorerwa ibizamini byimbitse bikaba byagaragaye ko afite Indwara y’imbasa.

Iyi ndwara yabonetse mu gace gaherereye mu mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Mozambique mu ntara ya Tete.

Uyu akaba ari umurwayi wa kabiri ubonetse kuri uyu mugabane kuva uyu mwaka watangira kubera ko muri uku kwa kabiri hari undi murwayi wabonetse mu gihugu cya Malawi nawe afite Indwara y’imbasa.

Umurwayi wa mbere w’imbasa mu mateka ya Mozambique yahabonetse mu mwaka wa 1992 ,ubu bwoko bw’imbasa bwabonetse muri Mozambique ,nyuma yo gukorerwa ubusesenguzi n’isuzumwa byagaragaye ko busa n’ubwagaragaye mu gihugu cya Pakistan mu mwaka wa 2019. Ndetse n’ubwagaragaye muri gihugu cya Malawi muri uku kwezi kwa kabiri.


Kugeza ubu imbasa nta muti igira ahubwo ifite urukingo

OMS ivuga ko uyu murwayi w’imbasa kuba yabonetse muri afurika bitakuyeho icyemezo cyuko afurika itarimo ubwandu bw’imbasa cyitwa Poliovirus free certification , kubera ko ubu bwoko bw’imbasa bwabonetse muri Mozambique budateye inkeke.

Dr Matshidiso Moeti ,Umuyobozi wa OMS mu gace ka Afurika avuga ko ,iki aricyo gihe cyiza cyo gukangura leta z’ibihugu bya Afurika zigahagurikira rimwe mu kurwanya no guhashya icyorezo cy’imbasa hashyirwa imbaraga mu gukingira abana bato.

Inzego z’ubuzima za OMS zivuga ko ubushakashatsi bwimbitse burimo gukorwa kuri ubu burwayi bwabonetse gusa batanga icyizere ko mu bantu bahiye n’uyu mwana wanduye imbasa ,ubu burwayi batigeze babwandura.

Indwra y’imbasa ni indwara yandura cyane ,ku muvuduko uri hejuru ,kugeza ubu nta muti uyivura uraboneka ,buretse urukingo rwayo .

mu Rwanda nahandi hose ,abana bato bahabwa urukingo rubakingira imbasa ndetse n’izindi ndwara nk’iseru ,rubeole ,tetanusi n’izindi….

Izindi Nkuru

Kanseri yo mu mara : Impamvu ziyitera , ibimenyetso byayo nuko wayirinda

Nyuma yo gukiruka indwara ya Covid-19 ,uwayirwaye ubwonko bwe buragabanuka mu ngano no mu bunini

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post