Icyorezo cya Monkeypox Kiri gukwirakwira cyane ku mugabane w'uburayi na Amerika

Icyorezo cya Monkeypox Kiri gukwirakwira cyane ku mugabane w'uburayi naAmerika

Imibare ikomeje kugaragaza ko icyorezo cya Monkeypox kirimo gukwirakwira cyane mu bihugu byo ku mugabane w’uburayi ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika,inzego z’ubuzima muri ibi bihugu zatangaje ko gishobora kuba Kiri gukwirakwira ku muvuduko munini cyane kubera uburyo Kiri kugaragara hirya no hino Kandi mu gihe gito.

Icyorezo cya Monkeypox cyatangiye kugaragara mu bihugu by’ubwongereza ariko mu gihe gito cyaharagaye no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi .

Ishsmi ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS rivuga ko mu barwayi bacyo bagaragaje mu bwongereza ,abenshi muribo ni abagabo baryamana bahije ibitsina,uru rwego rukaba rwaremeje ko iki cyorezo gishobora no guhererekanywa mu gihe uryamanye n’ukirwaye.

Icyorezo cya Monkeypox kikaba kibarizwa mu byorezo biterwa na agakoko ko bwoko bwa virusi ,cyane cyane nka virusi zishobora gutera indwara nka za chickenpox,smallpox na cowpox.

Icyorezo cya Monkeypox cyavumbuwe mu mwaka wa 1958 ,kivumburwa bwa mbere mu gihu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ,ariko cyabonwe bwa mbere ku nyamaswa ,mu mwaka 1970 nibwo abantu ba mbere bagaragaweho iki cyorezo Aho bacyanduye bagikuye ku nyamaswa.

Icyorezo cya Monkeypox ushobora kucyandura uramutse urumwe n’inyamaswa irwaye cg ukayirya ,nanone umuntu ashobora kwanduza undi ku buryo bworoshye ,mu gihe begerana hanyuma amatembabuzi aturuka mu biheri giteza agahura nawe bityo udukoko twacyo tukakwinjira.

Bimwe mu bimenyetso by’icyorezo cya Monkeypox harimo Kuribwa umutwe ,kumva ufite umunaniro ,umuriro ,kumva ukonje nibindi….

nkuko byatangajwe na OMS ,ugaragaza ibimenyetso by’icyorezo cya Monkeypox hagati y’iminsi 5 na 21 umaze kwandura ,kugeza ubu abo cyagaragayeho nta bimenyetso byo kuremba bagaragaza.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS ritangaza ko iki cyorezo gishobora gutera urupfu ku muntu umwe ku bantu icumi cyafashe Kandi kugeza ubu nta miti yihariye kigira buretse urukingo gusa.

mu buvuzi bw’icyorezo cya Monkeypox hifashishwa imiti ivura ubukoko bw’amavirusi Kandi bakabavura ibimenyetso ku muntu ukirwaye.

izindi Nkuru

Sobanukirwa: Icyorezo cya Monkeypox kimaze kuboneka mu bwongereza

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post