indwara ya Tenia ku bantu , sobanukirwa na byinshi kuri iyi ndwara ,uko yandura ,ibimenyetso byayo nuko ivugwa


indwara ya Tenia ku bantu , sobanukirwa na byinshi kuri iyi ndwara ,uko yandura ,ibimenyetso byayo nuko ivugwa
Burya indwara ya Tenia ishobora no gufata ikiremwamuntu ,mu buryo busanzwe abantu benshi baziko iyi ndwara ifata inyamaswa cyane cyane ingurube ariko umuntu ashobora kuyandura ayikuye kuri izo nyamaswa nko mu gihe ariye ibikomoka kuri iyo nyamaswa bidatetse neza ,cg ukaba warya amagi adahiye neza nibindi.

Udukoko /inzika dutera Tenia ni utwo mu bwoko tw’utwuzwi nka parasites ,Aho tujya mu mubiri tugamije kuwushakamo amaronko ,muri two ni Tenia Saginatta itera ubu burwayi bwa Tenia ku nka,Tenia Solium itera indwara ya Tenia ku ngurube na Tenia asiatica ifite inkomoko muri Aziya.

Uburyo indwara ya Tenia yandura

Umuntu yandura iyo ariye inyama cg ibindi bintu byose bikomoka ku nyamaswa ifite uburwayi bwa Tenia ni ukuvuga ko aba ariye twa dukoko tuyitera.

Ariko muri rusange izi nyama zikaba zidatetse neza ngo zishye .

Umuntu nanone ashobora kwandura iyo yariye amagi mabisi cg adahiye neza.

Tenia solium niyo mbi cyane kuko yo itera uburwayi bwitwa Cysticercosis butera ibibazo ku muntu birimo igicuri.

Ibimenyetso by’indwara ya Tenia

1.Kubabara mu nda

2.Gutakaza ibiro.

3.Kubura ubushake bwo kurya.

4.kubabara mu gifu.

5.Kumva mu kibuno hakuryaryata.

6.Kwituma ibihuka byayo..

Uburyo bavura indwara ya Tenia

mu kuvura indwara ya Tenia bifashisha imiti yagaragaje imbaraga zo kuyivura ,muri iyo miti harimo.

1.umuti wa Praziquantel

2.Umuti wa Niclosamide.

Ibintu byongera ibyago byo gufatwa n’indwara ya Tenia

Uburwayi bwose bushegesha umubiri burya bikongerera ibyago byo kuba wafatwa n’indwara ya Tenia ,aga twavuga nka.

sida

indwaea ya diyabete.

kuba wahawe urugingo rishya aribyo bita organ transplant

umuntu uri ku miti ivura kanseri.

Uburyo wakwirinda indwara ya Tenia

kwirinda indwara ya Tenia birashoboka ,usabwe.

1.Kurya inyama zatetswe neza zigashya.

2.Kugira isuku y’ibiribwa.

33.Guteka amagi agashya neza mbere yo kuyarya.


Izindi nkuru Wasoma

Indwara yo kudigadiga amaguru ikunze kwibasira abanyeshuri

Indwara ya Constipation: Ibimenyetso byayo nuko wayivura

Japan;Habonetse indwara y’amayobera irimo gufata abana ikangiza umwijima wabo

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post