Uburusiya bwongeye gukaza ibitero mu umugi wa Mariupol

Uburusiya beongeye kugaba ibitero bikomeye by’amabombe mu umugi wa Mariupol mu gace gaherereyemo uruganda ry’ibyuma rwa Azovstal ,ahagotewe ingabo za ukraine zanze kumanika amaboko nyuma yuko uyu mugi ufashwe.

Ingabo z’uburusiya zigaruriye umuhinwa Mariupol ,ni nyuma y’urugamba rukaze rwahitanye ingabo za ukraine zirenga ibihumbi 4,muri uri Ganda rwa Azovstal niho Abasirikari ba Ukraine barikotse bahungiye nyuma yo kurwana umuhenerezo ariko bagatsindwa bakaba barahunganye n’abaturage barimo abagore n’abana ,Bose bakaba bagotewe mu mazu yo Hasi y’uru ruganda.

ikarita ya Mariupol

Ku munsi wo ku cyumweru nibwo abaturage bamwe bakuwe muri ubu buvumo bahungishwa berekezwa muri Ukraine ahatari imirwano ,ibi bikaba byarabaye ku bwumvikane bw’Uburusiya na Ukraine.

umwe mu basirikari bagotewe mu buvumo bw’uru ruganda yatangaje ko kuva abo baturage bahakurwa ,amabombe aturuka ku ngabo z’uburusiya yakomeje kubisikiranyaho Kandi avuga ko hari abaturage bakirimo mu myobo y’ubuvumo bw’uru ruganda barimo abagore n’abana bato.

Perezida w’Uburusiya ,mu minsi yashize ,yahaye itegeko ingabo z’uburusiya ziri mu mugi wa mariupol ,ryo kugira uru ruganda ku buryo nta n’isazi ishobora kuhasohoka.

umuyobozi w’uru ruganda rwa Azovstal yatangaje ko rufite ubuvuno bugera kuri 34 ,bwubatse ku buryo bishobora no guhangana n’ibisasu byakirimbuzi ,rukaba rukozwe n’inkuta zikomeye cyane ,zubatswe na Leta ya Ukraine kuva mu mwaka wa 2014 ubwo Uburusiya bwigaruriraga agace ka Crimea.

Mariupol ukaba ari umugi w’ingenzi ku ngabo z’uburusiya kuko waborohereje kugaba ibitero mu gace ka Donbass Aho urugamba rukomeye rwimukiye ubu ,Ingabo z’uburusiya zikaba zigamije kwigarurira ubugenzuzi bwa Donbass bwose.

umugi wa Mariupol wahindutse amatongo

Izindi nkuru Wasoma

ingabo za ukraine zagotewe mu ruganda rwa Azovstal ziratabaza amahamga ngo azitabare

Phoenix Ghost ,Utudege duto tutagira abapiloti twitezweho kurimbura abarusiya muri iyi ntambara yo muri UkraineDore impamvu udakwiye Gusinzirawipfutse mu maso kuko byagukururira ibyago bikomeye

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post