Ubushakashatsi: Umuti wa paracetamol ku mugore utwite wongera ibyago byo kubyara umwana ufite uburwayi bwa Autism

Ubushakashatsi: Umuti wa paracetamol ku mugore utwite wongera ibyagobyo kubyara umwana ufite uburwayi bwa Autism

Mu bushakashatsi bwakozwe mu gihe kingana n’imyaka 11 ,bigakorerwa ku bagore barenga ibihumbi ijana na mirongo itatu na bibiri buvuga ko kunywa ibinini bya paracetamol byongera ibyago byo kubyara umwana ufite uburwayi bwa Autism ku kigero cya 20% ndetse no ku kigero cya 30 % ku bundi burwayi bwa ADHD (Attention Deficit Hyperactivity disorder.

Uburwayi bwa Autism ni bumwe mu burwayi budindiza umwana ndetse bukanamugiraho ingaruka z’igihe kirekire Aho bimugora kwiga no kwisanisha n’abandi bana no mu kigero cye.

usanga umwana ufite uburwayi bwa Autism bimugiraho ingaruka ,haba mu bwana ndetse no mu myaka y’ubukure.

Mu buryo busanzwe ibinini bya Paracetamol bizwiho kutagira ingaruka ku mwana uri mu nda ndetse no ku mwana Wonka ,bityo bikaba ari amahitamo meza ku baganga iyo umubyeyi afite ububabare bworoheje ndetse n’umuriro udakabije.

Ariko ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihe cya Amerika bwagaragaje ko kurya kenshi ibi Bimini mu gihe utwite bikongerera ibyago byo kuba wabyara umwana akazakurana uburwayi bwa Autism.

Burya nanone hari ikindi abantu benshi batazi kuri paracetamol nuko wangizs umwijima ku kigero Kiri hejuru bityo kuwufata mu gihe usanzwe ufite utubaxo tw’uburwayi bw’umwijima ari nko kwiyahura.

Inzobere mu ndwara z’abagore zivuga ko nuko umuti wa paracetamol wongera ibyago byo kubyara umwana ufite uburwayi bwa Autism ,ibyo bitatuma Udakoreshwa ku babyeyi batwite kuko iyo udakoreshejwe mu kavuyi nta ngaruka iteza.

uUmuti wa paracetamol ukaba ukoreshwa mu kuvura ububabare bworoheje ,mu kuvura umutwe ukubabaza ndetse unakoreshwa mu Kugabanya umuriro .

Izindi nkuru wasoma:

Sobanukirwa na byinshi ku ndwara ya Autism ,itera imyitwarire idasanzwe ku bana n’ibibazo mu mibereho yabo ya buri munsi

Ibyo umugore utwite agomba kwitaho ndetse n’imyitwarire asabwa kugira

Impamvu zitera kubabara mu kiziba cy’inda nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post