Uburwayi bwa Varicose veins bushobora gutera ibyago bikomeye ku bufite byanavamo urupfu.

Uburwayi bwa Varicose veins bushobora gutera ibyago bikomeye ku bufitebyanavamo urupfu.

Uburwayo bwa Varicose veins ni uburwayi bufata mu ntege bugaterwa no kwipfundika kw’imitsi itwara amaraso y’imigarura(veins) bukaba bukunze kwibasira abantu Bose Kandi bukabangamira ubifite.

Uburwayi bwa Varicose veins ,igihe cyose bujyana no kwipfundika kw’imitsi Kandi ibyo bikaba byatera amaraso kwipfundika no kuvura akabyara akabumbe gatoya gashobora kwitambika mu mutsi ka kabuza amaraso gutambuka neza.

Iyo byagenze gutyo rero nibwo umuntu ahura n’ibibazo bikomeye birimo ikibazo cya Deep vein thrombosis ,aha ni akabumbe k’amaraso Kaba kagiye kakitambika mu mutsi kakabuza amaraso gutambuka ,ibyo bigatera ko Ako have katari kigeramo amaraso kabyimba ,kakakubabaza ndetse kaka kanakwangirika.

Hari ikindi kibazo nabwo bishobora guteza kizwi nka pulmonary embolism ,iki gihe ka kabumbe k’amaraso karagenda kakitambika mu bihaha ,umuntu akagira ibibazo byo guhumeka ndetse akababara mu gatuza bikabije ,ubu bukaba ari uburwayi bwihutirwa ,bishobora no kwica uwo bwafashe ndetse umuntu wahuye nabwo akwiye kwihutanwa kwa muganga.

Uburwayi bwa Varicose veins burangwa no kubyimba mu ntege ,imitsi ikipfundika,rimwe na rimwe bikakubabazs nko mu gihe wakoresheje amaguru ugenda urugendo rurerure.

ni bande bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’uburwayi bwa Varicose veins?

  • Abantu bafite umubyibuho ukabije.
  • Umuntu ukomoka mu muryango harimo umuntu ubufite.
  • Abantu bakora akazi kabasaba guhagarara umwanya munini.
  • Gutwita
  • Kuba ukoresha ibinini byo kuboneza urubyaro.
  • Kuba witeza imiti yongera imisemburo.

Niba ufite ubu burwayi,Dore ibyo ukwiye Gukora

  • Gukora imyitozo ngorora mubiri ku buryo buhoraho.
  • Kuzamura amaguru mu gihe wakoze urugendo kugira ngo amaraso atembere mu bice by’amaguru neza.
  • Kwambara amasogisi yabigenewe kugira ngo amaraso stambuke nexa.
  • Kwivuza mu gihe ufite ubu burwayi.
Izindi nkuru wasoma
Iyo bavuze ngo runaka yafashwe n’imbwa biba bisobanuye iki ? ese biba byatewe niki?
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post