bagabo ,ibi bintu 4 byangiza intangangabo ku buryo bishobora no kugutera ubugumba

bagabo ,ibi bintu 4 byangiza intangangabo ku buryo bishobora nokugutera ubugumba

Mu buzima bwa buri munsi ,hari ibikorwa bito ,abagabo /igitsinagabo gukora kandi bishobora kwangiza intangangabocg agasabo k’intangangabo ku buryo byanatuma bashobora gutakaza Burundu ubushobozi bwo kubyara.

Muri rusange ,Intangangabo ziba zifite uburyo kamere buzironda keangizwa n’ubushyuhe ndetse nibindi bintu byose byava hanze ,bityo agasabo k’intangangabo ndetse n’intangabo ubwazo bikaba bitapfa kwangizwa n’ikintu icyo aricyo cyose.

Ariko hari ibintu byangiza intangangabo birimo.

1.indwara zimwe na zimwe cyane cyane izamdurira mu mibonano mpuzabitsina

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Sida ,Mburugu ,imitezi ndetse n’izindi zirimo nka infegisiyo y’amabya byangiza intangangabo n’agasabo kaco.

Hari nabongeraho indwara y’amashamba ,indwara za dyabete nizindi ,bityo ni byiza kwivuza kare izi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ,nanone ni byiza gukora ibishoboka byoseukirinda ko izi ndwara zagufata.

2.Kwambara imyenda y’imbere igufashe cyane.

Kwambara boxer ,amakariso ukamara umwanya munini in cyane yaguhambiriye nabyo biri mu bintu byangiza Intangangabo

Ni byiza kwambara imyenda ikurekuye Kandi ikozwe mu buryo ibasha kureka ubushyuhe bugatambuka ,cyane cyane ikozwe muri cotton ,Kandi kugira isuku nabyo ni ingenzi cyane.

3.Kurinda ikintu cyose cyongera ubushyuhe ku mabya

Aha havugwa nko Gukoresha laptop uyifatiye ku bibero ,cg no kwegereza ikintu cyose gushyushye hafi yicyo gice ,iyo ubushyuhe bwo ku mabya buzamutse cyane ,hari ikigero bigeraho bukangiza agasabo k’intanga bityo ukaba watakaza ubushobozi bwo kubyara.

4.Kwegera ibintu birekura amareyo (radiation)

Bimwe mu nyuma birekura imirasire ,bishobora gutera ubugumba ,nibyiza kubimebya ukamenya n”uburyo wakwirinda byaba byiza .

Dusoza

Ku mugabo kuba watakaza ubushobozi bwawe bo kubyara biturutse ku tundu duto birashoboka .ni byiza kurinda igice cyawe cyo kubugabo n’amabya .kuyarinda ikintu cyose cyahangiza cyangwa kikaba cyahindura imiterere karemano yaho ,ni byiza kandi kwivuza indwara zifata mu muyoboro w’inkari ndetse harimo n;indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko zishobora kwangiza udusabo tw’intanga bityo bikagutera ubugumba

Izindi nkuru wasoma

Akamaro ko kuryama wambaye ubusa Burya birinda nubugumba ku bagabo

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post