Ni mugote uruganda rwose ku buryo nta n'isazi yatoroka Putin ategeka ingabo ziri Mariupol

Nyuma yaho ingabo z’uburusiya zifatiye umugi wa Mariupol ,Abasirikari ba Ukraine bawusigayemo bahungiye mu ruganda rwa Azovstal rukora ibyuma ,nyuma yo guhabwa amasaha yo kumanika amaboko ,bagashyira intwaro hasi ,barinangiye Banga kwishyira mu maboko y’ingabo z’Uburusiya.

Uburusiya bwakomemeje gusaba aba basirikari ba Ukraine kumanika amaboko ariko bakomeza kwinangira ,aba basirikari bakaba barahawe itegeko na Leta ya ukraine ryo kutamanika amaboko ,bisa naho Ukraine itegeye Uburusiya kuri aba basirikari ngo ni bicwa Uburusiya bushinjwe ibyaha by’intambara.

Ku munsi wejo ni nibwo umusirikari uyoboye abari muri yru ruganda yatanze intabaza ko bamerewe nabi,ko bafite Abasirikari bakomeretse bagera kuri 500 bakeneye ubufasha bw’ubuvuzi ndetse ko bari kumwe n’abasivili bagera ku 1000. nabo bakeneye ubufasha .

Yabwiraga isi yose ngo igire icyo ikora ngo batabarwe ,yanavuze ko ingabo z’umwanzi zibakikije hose ,haba ku butaka no mu kirere ,ko Kandi bazengurutswe n’intwaro zikomeye.

hari amakuru yahihiswaga ko Uburusiya bwitegura kuhatwika ,rugatwika urwo ruganda rwose ndetse n’abarurimo Bose bagapfiramo ariko ayo makuru ntiyigeze yemezwa n’ubutegetsi bwa Kremlin .

aba basirikari ba Ukraine bagotewe mu ruganda rwa Azovstal ni bamwe mu bagize batayo ya Azov, abagize itsinda ry’abasirikari barwanira mu mazi ndetse bikaba byaremejwe n’Uburusiya ko harimo n’ingabo z’abanyamahanga,Aba basirikari bakaba bihishe mu mazu yo Hasi yubatse mu butaka kuri uru ruganda yagereranywa nk’ubuvumo.

Hagati aho Perezida w’Uburusiya yashimiye ingabo ze ,azishimira ubutwari n’umurava utagabanije zikomeje kugaragaza ,abinyujije kuri Minisiteri w’ingabo Shoigu yatanze itegeko ryo kugira uru ruganda rwa Azovstal rukora ibyuma ku buryo nta n’isazi yahinjira cg ngo ihasohoke .

Putin kandi avuga ko nta mpamvu yo kwinjiza Abasirikari be mu myobo no gukurura inda binjira muri uru ruganda rwubatse kuri metro kare zirenga ibihumbi 10 ahubwo ko barugota gusa .

Ibihugi by’Uburayi na Amerika bikaba bukomeje gusuka intwaro zikomeye kuri Ukraine ,Abategetsi babyo bakomeje kuvuga ko bagiye gukora ibishoboka byose ku buryo Uburusiya buzatsindwa iyo ntambara.

Izindi nkuru wasoma

indege ya Rwandair yakoreye impanuka mu gihugu cya Uganda

ingabo za ukraine zagotewe mu ruganda rwa Azovstal ziratabaza amahamga ngo azitabare

Intwaro zidasanzwe z’Umwuka Uburusiya bushobora gukoresha muri Ukraine

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post