Niba ujya wibasirwa n’indwara zoroheje zikakuzahaza ,Dore ibintu byagufasha kuzamura abasirikari b’umubiri no kubongerera imbaraga

Niba ujya wibasirwa n’indwara zoroheje zikakuzahaza ,Dore ibintubyagufasha kuzamura abasirikari b’umubiri no kubongerera imbaraga

iyo abasirikari b’umubiri bacitse intege,bigaragazwa nuko umuntu arwara indwara zoroheje nk’ibicurane zikamuzahaza nanone ashobora kurwara ubugendakanwa nizindi ndwara zoroheje zikamwigirizaho nkana.

Muri iki gihe icyorezo cya koronavirusi  byagaragaye ko abantu bafite umubiri udafite ubushobozi buhagije bwo guhangana n’indwara ,bazahazwa cyane na covid-19 ndetse bamwe ikanabahitana ,aha twavuga nk’abantu bafite uburwayi karande .

Muri iyi nkur turakubwira ibintu bitandukanye byagufasha kongerera abasirikari b’umubiri imbaraga ndetse bikazamura ubushobozi bwawo mu guhangana n’uburwayi ku buryo umuntu atazahazwa n’uturwara tworoheje.

Hari bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko abasirikari b’umbiri bafite integer nkeya harimo kwibasirwa n’indwara z’ibicurane.kurwaragurika ,amainfegisiyo menshi akawibasira,indwara zo mu igogora nko guhitwa bya buri kanya nibindi…

Dore uburyo bwiza kandi bwizewe bwagufasha kuzamura abasirikari b’umubiri

1.Kwibanda ku kurya imbuto za indium ,manderene n’amaronji


Ubu bwoko bw’imbuto buba bukungahaye kuri vitamin C ,iyi vitamin kandi ikaba ari ingenzi mu kongerera imbaraga umubiri ndetse muri rusange zikaba zinafasha mu kuvura indwara z’ibicurane.

Nanone Vitamini C ifasha mu kongera intete z’umweru (Red Blood Cells )mu maraso ,izi ntete akaba aribo basirikari b’umubiri bafasha mu kurwanya indwara .

2.Kurya Tungurusumu

Tungurusumu ni kimwe mu birungo cyangwa ikiribwa gifatwa nk’umuti ,Tungurusumu  ifasha umubiri kugabanya ibinure bibi mu mubiri bya koresiteroli ,kugabanya umuvuduko  w’amaraso ukabije,kunoza no kongerera imbaraga abasirikari b’umubiri.

Nanone Tungurusumu ifasha mu kuvura kw’amaraso, iyo umuntu akomeretse ,Tungurusumu nanone abavuzi gakondo bayifata nk’umuti karemano .

Iyo umuntu arwaye indwara z’ibicurane ,ni byiza kurya tungurusumu ndetse zikaba Atari umuti gusa ,ahubwo ari n’ingenzi mu kongerera uburyohe amafunguro yashizwemo.

3.Tangawizi

Tangawizi nayo iza mu biribwa cyangwa ibirungo bifatwa nk’umuti ,Tangawizi yifashishwa mu kuvura indwara z’ibicurane ,ifasha mu kuvura indwara zo mu igogora ,ndetse bikaba zifasha mu kurinda indwara za kanseri .

Umuntu ashobora kunywa icyayi cya tangawizi ,kunywa icyayi cya tangawizi bifasha mu kubungabunga no kurinda indwara z’umutima.

4,Icyinzari

Icyinzari cyifitemo intungamubiri yitwa Curcumin ,iyi ikaba iha icyinzari ubushobozi bwo kuvura no kongerera abasirikari b’umubiri imbaraga,

Icyinzari gifasha mu kurinda indwara z’umutima ,icyinzari nanone gikoreshwa mu butabazi bw’ibanze nko mu gihe umuntu akomeretse ,hagashyirwamo agafu kacyo.

Nanone icyinzari gifasha mu gusukura inzira z’ubuhumekero bityo zikaba ari ingenzi mu kvura burwayi buhafata.

5.Imboga rwatsi

Imboga zibonekamo amvitamini n’imyunyungugu y’ingenzi mu mubiri aha twavuga nka potasiyumu ,karisiyumu ,sodiyumu na zinc .

Imboga rwatsi zikaba ari ingenzi mu kubaka ubudahangarwa butajegajega ,imboga rwatsi umuntu wese akaba azikeneye ku mafunguro ye ya buri munsi

Dusoza

Kuzamura no kubaka  ubudahangarwa bw’umubiri butaje ushora kandi kubigera ukurikiza ibi bikurikira harimo

1,Kurya amafunguro akungahaye ku ntungamubiri nkenerwa kandi z’ibanze

2.Gukora imyitozo ngororamubiri

3.Gusinzira no kuryama bihagije

4.Kwirinda imihangayiko

Izindi nkuru wasoma

uritonde-kudasinzira-bihagije-byangiza-bwonko-bikabije-ndetse-bikaza-biherekejwe-nindwara-yo-kwibagirwa-bikabije/

sobanukirwa-nibimenyetso-biranga-umuntu-wanduye-indwara-zandurira-mu-mibonano-mpuzabitsina/

ibiribwa-ukwiye-kwirinda-bishobora-gutera-ibisebe-byo-mu-gifu-no-mu-mara/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post