Akamaro k’indimu ku mubiri wa muntu


Indimu ni rumwe mu bwoko bw’imbuto ,abantu bagereranya n’umuti ,indimu zivura ibicurane ndetse n’izindi ndwara zoroheje ,kubera Vitamini C izibonekamo ku bwinshi bituma zigira umwanya mwiza mu biribwa byongera ubudahangarwa n’abasirikari b’umubiri.

Nubwo bwose ,urubuto rwindimu rusharira cyane ariko ntibibuza abantu kurukunda kubera intungamubiziri nyinshi zitandukanye turusangamo kandi z’ingenzi ku mubiri wacu.

Izindi nkuru bijyanye

https://ubuzimainfo.rw/ibishishwa-byumuneke-nkigisubizo-mu-kurinda-uruhu-no-kongera-ubwiza-bwumutsatsi

https://ubuzimainfo.rw/akamaro-kadasanzwe-kibijumba/

Akamaro k’indimu

1.Kongera ubudahangarwa bw’umubiri

Indimu ikungahaye kuri Vitamini C .iyi vitamin ikaba igira uruhare runini mu ikorwa  ry’abasirikari b’umubiri bazwi nka white blood cells.(intete z’amaraso zeruruka)

Izi ntete zeruruka ni ingenzi cyane mu guhangana n’uburwayi bwinjiye mu mubiri,bwaba uburwayi bwatewe na mikorobi cyangwa ubwatewe nikindi kintu,

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya indium bifasha umubiri guhangana n’indwara z’ibicurane ndetse ntibinazahaze uwo byafashe,akaba ariyo mpamvu abantu benshi bizera ko kurya indimu mu gihe ufite indwara ya COVID-19 bifasha umubiri gukira vuba no kutazahazwa nayo.

2.Kurinda umubiri indwara ya kanseri

Indimu ibnekamo ibinyabutabire byitwa flavonoids ,ibi binyabutabire bigaragazwa n’abahanga ko birinda umubiri kanseri z’amoko atandukanye.

3.Kunoza imikorere myiza y’umutima no kuwurinda indwara ziwufata

Ibinure byo mu bwoko bwa koresiteroli mbi ,nibyo biza ku mwanya wa mbere mu kwangiza umutima no kuwutera imikorere mibi ,bityo biriya bunyabutabire bya flavonoids na fiber dusanga mu ndimu ,bigira uruhare runini mu kubigabanya mu mubiri.

Nanone izi mbuto zikungahaye ku munyungugu wa potasiyumu ,uyu munyungugu nawo  ukaba ugira uruhare runini mu mikorere myiza y’umutima no gutembera neza kw’amaraso.

4.Kurinda ubwonko no kugabanya ibyago byo kuzahazwa n’indwara z’ubusaza zifata ubwonko.

Byagaragajwe n’abahanga mu mirire ko mu rubuto rw’indimu habonekamo ,intungamubiri za Quercetin na flavonoid zifasha mu kunoza imikorere myiza y’ubwonko ndetse zikanarinda isaza ry’uturemangingo two mu bwonko.

Ibi bikaba aribyo birinda umuntu kwibasirwa n’indwara z’ubusaza nka Alzheimer na Parkinson ,hari ubundi bushakashatsi bwanagaragaje ko indimu zituma ubushobozu bwo gufata mu mutwe bwiyongera.

5.Kurinda uruhu

Vitamini C ni imwe mu ntungamubiri zifashamu ikorwa rya collagen, poroteyine ya collagen ni ingenzi cyane mu kunoza uruhu ,ndetse ikaba inafasha mu gukomeza imikaya.

6.Kugabanya umubyibuho ukabije

Kubera fibre iboneka ku bwinshi mu mbuto z’indimu .,bituma uru rubuto ruba ingenzi mu gufasha abifuza kugabanya ibiro by’umurengera.

7.Kugabanya ibyago byo kurwara utubuye dufata mu mpyiko

Mu buryo busanzwe ,hari igihe mu mpiko hireamamo utubye duto tuzwi ku izina rya kidney stones,utu tubuye tukaba dushobora gutera ingaruka mbi ku mubiriwa muntu

Utu tbuye kandi tukaba duterwa n’ikinyabutabire cya Citrate cyabaye gike mu mubiri no mu nkari,

Kurya no kunywa umutobe w’indimu ,byongera iki kinyabutabire cya citrate  mu mubire bityo uko cyiyongera n’ibyago byo gufatwa n’utu tubuye tuza mu mpiko bikagabanuka.

8.Gukomeza amagufa

Kubera imyunyungugu ya potasiyumu na manyeziyumu iboneka mu ndimu ,kongeraho Vitamini C bituma indimu zigira uruhare runini mu kurinda no gukomeza amagufa ,aho bituma amagufa akomera ,akiyongera no mu bunini

Nanone Vitamini C iboneka mu ndimu ,ituma umubiri ubasha kwinjiza ingano nini ya Karisiyumu na Vitamini D kandi byose bikaba ari ingenzi  mu gukomera kw’amagufa.

9.Kurinda no kuvura indwara ya Diyabete

Urubuga rwa Sprouts.com ruvuga ko urubuto rw’indimu ari ingenzi cyane mu buvuzi bwa diyabete no kurinda umubiri gufatwa nayo.

Ubushakashatsi bwakozwe mu gihe kinini ,bwagaragaje ko abantu barya kenshi urubuto rw’indimu baba bafite ibyago bike byo gufatwa n’uburwayi bwa Diyabete.

Zimwe mu ntungamubiri dusanga mu ndimu

1.Vitamini A

2.Vitamini C

3.Vitamini B6         

4.Umunyungugu wa Karisiyumu

5.Umunyungugu wa Potasiyumu

6.Folate

7.Umunyungugu wa manyeziyumu

8.umunyungugu wa manganese

9.Fosfore na Cuivre


Izindi nkuru wasoma

https://ubuzimainfo.rw/waruziko-watermelon-yongera-akanyabugabo-sobanukirwa-nakamaro-ka-watermelon/

https://ubuzimainfo.rw/ni-iki-cyagufasha-mu-gihe-wariye-amafunguro-akakugwa-nabi/

https://ubuzimainfo.rw/akamaro-ka-pome/


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post