Sobanukirwa na byinshi ku ndwara y’umuhondo ku bana b’impinja

Indwara y’umuhondo ni indwara mbi cyane irangwa nuko uruhu rw’uruhinja ruhinduka umuhondo  ndetse no mu maso hagahinduka umuhondo ,ni indwara ishobora gutera ibibazo bitandukanye ku mwana .

Mu buryo busanzwe ,ibi ntibyakabaye indwara kubera ko iki kinyabutabire gihindura umubiri wabo umuhondo kiba gikomoka ku isenywa ry’intete z’amaraso zitukura (Red blood cells ) ,umwana aba yavukanye ,uko zigenda zisaza umubiri uba uzishwanyaguza ,

Kubera umwijima w’uruhinja uba utarakura neza ngo utangire gukora neza ,unanirwa gutunganya ikinyabutabire cya Bilirubin ,cya kindi gikomoka ku ntete zitukura zashwanyagujwe ,bityo uko icyo kinyabutabire cya bilirubin kiba cyinshi mu maraso bituma ,umwana ahinduka umuhondo ,ibi bigaterwa nuko bilirubin igira ibara ry’umuhondo.

Urubuga rwa healthline.com ruvuga ko inkuru nziza nuko abana benshi bahuye nikl kibazo cy’umuhondo nyuma yo kuvuka ,gikira nta buvuzi na buke bahawe.ibi bigakira mu byumweru bitarenze bitatu ariko kinavuga ko iyo iyi ndwara y’umuhondo irengeje ibyumeru bitatu itarakira biba bigaragaza ko hari uburwayi buyiherekeje.

Ishyirahamwe rihuza abaganga b’Abana muri Leta zunze ubumwe z’amerika rivuga ko ikinyabutabire cya Bilirubin mu mubiri gishyira umwana mu byago byo gupfa amatwi kwangirika ku bwonko aribyo bita cerebral palsy.

Ni iki gitera indwara y’umuhondo ku bana

1.Kuvuka igihe cyo kuvka kitaragera

Umwana wavutse mbere yuko yuzuza ibyumweru 37 ari mu nda aba afite ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara y’umuhondo.

2.Umwana utari kubona amashereka ahagije ,wenda bitewe nuko umubyeyi atarayabona menshi

3.Umwana wavukanye ubwoko bw’amaraso adahuza namaraso ya nyina aribyo bita incompatible blood type.

4.Ibibazo by’umwijima ,umwana yavukanye

5.Ubwandu mu mubiri we (infection)

6.intete zitukura zifite ibibazo

7,Indwara itera imvubura ya Thyroid kudakora neza

8.Kubura umwuka avuka

9.Indwara ya syphilis na rubella kuri nyina

10 Kwifunga kw’agasabo k’indurwe

11.Kuvukana kanseri yo mu maraso

12.nibindi…..

Ibimenyetso bigaragara ku mwana ufite uburwayi bw’umuhondo 

Uruhu no mu maso  by’umwana bihinduka umuhondo ,bikaba bigaragarira buri wese umureba ko yabaye umuhondo ,ahanini ibi bitangira hagati y’umunsi wa 2 na 4 umwana avutse akenshi bigatangirira mu maso mbere yo gukwirakwira mu bindi bice.

Ibindi bimenyetso birimo

Kunanirwa  konka                       

Gucika integer

Umusarani ujya kweruruka

Gutakaza ibiro

Inda ihinduka umuhondo

Inkari zirabura

Iyo ubona

Iyi ndwara y’umuhondo irimo gukwirakwira vuba vuba

Umwana arimo kugira umuriro wa dogere 38

Umwana arimo kunanirwa  konka

 ni byiza guhita wigutira kwa muganga ako kanya

Uko bavura indwara y’umuhondo

Iyo  ubu burwayi budakabije buba bushobora kwikiza nta zindi nkurikizi ,konsa umwana kenshi ,akijuta byihutisha gukira vuba.

Ariko iyo ubu burwayi bukaze ,mu buvuzi bwabwo bifashisha itara risohora urumuri rw’ubururu aribyo bita phototherapy

Ubu bukaba ari uburyo bukoreshwa hose kandi buvura iki kibazo ,ur rumuri rusohorwa niri tara ruragenda rukinjira mu ruhu ,rugasenya cya kinyabutabire cya Bilirubin.

Hari n’igihe ,abaganga bafata umwanzuro wo kongerera amaraso umwana ,hagamijwe gusimbuza intete zitukura zangiritse ndetse no guca integer ikinyabutabire cya bilirubin.

Dore icyo ukwiye gukora  ukimara kubyara

1.Konsa umwana ,ukamuha amashereka ahagije ,ku munsi ntugomba kujya munsi y’inshuro 8 niba bishoboka wanazirenza,

Ugomba gukora uko ushoboye umwana ntahure n’umwuma ,agahorana amazi ahagije mu mubiri we,

2.Mu gihe umwana ahabwa insimburabere yenda hari impamvu zatumye nyina atamwonsa ni byiza kumugenzurira hafi no kureba ko nta burwayi bw’umuhondo yazanye.

Izindi nkuru wasoma

https://ubuzimainfo.rw/sobanukirwa-nicyakwereka-ko-umwana-wuruhinja-yavukanye-indwara-zumutima/

https://ubuzimainfo.rw/impamvu-zitandukanye-zitera-umuhondo-ku-bana-bakivuka/

https://ubuzimainfo.rw/ni-ryari-umwana-atangira-gukambakamba/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post