Sobanukirwa na Byinshi Ku Ubushye

 

Sobanukirwa na Byinshi Ku Ubushye

Ubushye ni iyangirika ry’uruhu rishobora no kugera mu nyama ndetse n’amagufa ,ahanini bikaba bikomotse ku muriro cyangwa ikindi kintu gishushye cyatwitse  urwo ruhu.

Ubushye butera iyangirika rihambaye ku buryo umuntu agira ububabare bukabije ,bujyana no kuba aho wahiye haza igisebe.,ku buryo niyo gikize kihasiga inkovu.

Impamvu zitera ubushye

Urubuga rwa healthline rwandika ku nkuru zivuga ku buzima ruvuga ko hari impamvu zitandukanye zitera ubushye arizo

1.Umuriro

2.Ibintu bishyushye nk’amazi ashushye ,Imbabura ,ndetse n’ikintu cy’icyuma cyose kimaze ghura n’umuriro

3.Umuriro w’amashanyarazi

4.Izuba ryinshi

5.Ibinyabutabire bimwe na bimwe nk’ama aside ,na bimwe bakoresha bakora amasabune

Ubushye bukaba bugira uburemere bitewe nicyabuteye ,ingano yahahiye ndetse n’ubuvuzi bw’ibanze umuntu yahawe, ibi akaba ari nabyo bishyingirwa ,bikanagenderwaho mu buvuzi bw’ubushye.

Ubushye bwatewe n’ibinyabutabire ndetse n’ubwatewe n’umuriro w’amashanyarazi ni ubwo kwitondera kandi uwahiye aba agomba guhita yitabwaho n’abaganga by’umwihariko ,dore ko no kubuvura no kumenya aho bwageze bwangiza bigoranye.

Amoko y’ubushye

Nkuko byatangajwe n’urubuga rwa webmed narwo rwandika ku nkuru zivuga ku buzima ruvuga ko ubushye buhabwa amoko wagereranya n’ibyiciro byabwo ,bagendeye ku ngano yahoo bwageze bwangiza

1.Ubushye bwo mu cyiciro cya mbere

Aha wabugereranya n’ubushye bworoheje ,aho buba ari ubushye bwafashe agace ko ku ruhu gusa butinjiyemo imbere.

Ibimenyetso biburanga

1.Gutukuriza kwahahiye

2.Kubyimba

3.Kubabara ahahiye

4.Uruhu rurumagara ,rugainduka umukara ukaba warushishura ku mubiri

Ubu bushye bukira vuba ,aho hagati y’iminsi 7 n’iminsi 10 buba bwakize  kandi akenshi nta nkovu busiga.

Uburyo wakwivura ubu bushye bwo mu cyiciro cya mbere

1.ukimara gushya ,fata icyo gice cyahiye ugishyire mu mazi akonje ariko Atari Brafu

2.Ni byiza gufata imiti igabanya ububabare nka paracetamol cyangwa ibuprofen

3.Hari imiti yo mu bwoko bw antibiotic isigwaho ushobora kugura

4.Kugira isuku no kwirinda ko hajyamo imyanda

2.Ubushye bwo mu cyiciro cya kabiri

Ubu buba ari ubushye bukaze ,aho buba bwangije uruhu ndetse bukinjira n’imbere ,aho umuntu yahiye hagaragara ibintu byabyimbe byuzuyemo amazi.

Ubu bushye bwo mu cyiciro cya kabiri butwara iminsi ngo bukire aho bushobora gutwara ibyumweru biri hagati ya 2 na 3.

Kubera imiterere y’ubu bushye hari abantu bisaba ko bakorerwa ibyitwa skin grafting mu kubavura ,bukaba ari uburyo abaganga bafata uruhu bakuye ahandi hantu bakaruzana ku rutera aho hangiritse.

Ukimara gushya ni byiza guhita wihutira guhoza ubwo bushye mu mazi akonje mu gihe kingana n’iminota 15

Nanone ni byiza gufata imiti igabanya ububabare ,ubundi ukihutira kwa muganga

3.Ubushye bwo mu cyiciro cya gatatu

Ubu nabwo ni ubushye bukaze aho buba bwatwitse uruhu ,bukanagera imbere mu mikaya ,,ubu bushye hari igihe buba bubabaza cyane ndetse hari n’igihe buba butababaza ibyo bikaba ari ikimenyetso cyuko imyakura yumva yangiritse.

Ubu bushye bugaragaza ikimenyetso cyuko ahahiye hahinduka umukara ,ubu bushye bugomba kwihutanwa kwa muganga nta kuzuyaza.

4.Ubushye bwo mu cyiciro cya kane

Ubu bushye bwo ni bubi cyane ,uruhu ,inyama ndetse n’igufa biba byahiye cyane ndetse akenshi mu buvuzi bakunda gukata ako gace kahiye ,muri make kba kabaye ikara.

Ingaruka ubushye butera ku mubiri

1.Gutakaza  amaraso menshi no kwibasirwa n’umwuma

2.Ubwandu bwa mikorobi ku bushye

3.Guha urwaho indwara ya tetanus

4.Gukwirakwira kwa mikorobi mu maraso bishobora no gutera urupfu

5.Gutakaza byoroshye kw’igipimo cy’ubushyuhe ku mubiri

Ku ngaruka z’igihe kirekire hazamo inkovu no kuba igice cyahiye cyagagara bityo bikaba bitakoroha ko uzongera kugihina.

Uburyo wakwirinda ikibazo cy’ubushye

1.Shyira abana kure mu gihe utetse

2.Genzura gaz mbere na nyuma yo kuyikoresha urebe ko ifunze neza

3.Mu ngo ni ngombwa kuba ufite kizimyamwoto hafi

4.Gushyira utumashini tureba imyotsi mu mazu

5.Kugenzura amazi ashyushye yo koga

6.Kureba ko ibikoresho by’amashanyarazi nta nsinga bifite zidapfutze no kugenzura aho bicomekwa ko nta kibazo hafite.

7.Shyira kure ibinyabutabire bitwika

8.Kunywera itabi kure no kugenzura ko rijimije neza mbere yo kurijugunya


Dusoza

Ubushye buravugwa bugakira ndetse umuntu agasubira gukora imirimo ye ya buri munsi ,ariko bisaba kwihutira kwa muganga ,ukimara  gushya ndetse no kugira isuku ihambaye,ukanywa imiti ya muganga neza ,ni byiza nanone kwirinda ko ikintu cyoze cyateza umuriro cyabona urwaho ndetse tukanacungira abana bato hafi ,dore ko aribo bakunze gushya

Izindi nkuru wasoma:

Wakora iki mu gihe umwana atwitswe n’ikintu kikamutera ubushye ?

Nyuma yo gukora ubushakashatsi kuri virusi ya Omicron ,hatangaje ibintu bidasanzwe kuri iyi virusi

Ubushakashatsi: Abantu barembejwe n’uburwayi bwa Covid-19 ,nyuma bakaza gukira baba bafite ibyago byo gupfa mu mwaka ukurikiyeho

inama ku buryo twakwirinda indwara za kanseri

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post