Ibimenyetso mpuruza byakwereka ko ufite kanseri yo mu kanwa

Ibimenyetso mpuruza byakwereka ko ufite kanseri yo mu kanwa

Kanseri yo mu kanwa ikunze kwibasira abantu benshi cyane cyane abanywa itabi ,nkuko tubikesha ihuriro rya American Cancer Society rivuga ko kanseri yo mu kanwa ikunda kwibasiraabantu bose cyane cyane abarengeje imyaka 50 y’ubukure baba abagore cyangwa abagabo ku kigero kimwe.

Cleveland Clinic itangazo ko hari ibimenyetso mpuruza byakwereka ko ushobora kuba ufite uburwayi bwa kanseri yo mu kanwa ,bityo ubibonye ukivuza kare byagaragaye kanseri ikira ,.mu mibare yatangajwe ko 81% by”abafite kanseri yo mu nkanka niyo mu kanwa bakira iyo bivuje kare.

Bimwe mu bintu byongera ibyago byo gufatwa na kanseri yo mu kanwa

1.Kunywa itabi

2.Kunywa Shisha

3.Gukenya ubugoro n’abahekenya itabi muri rusange

4.Kunywa inzoga (byagaragaye ko abantu banywa inzoga baba bafite ibyago byo kurwara kanseri yo mu kanwa bwikube gatandatu ugereranyije n’abatayinwa.

5.Kuba mu muryango wawe hari umuntu wigeze kurwara kanseri

6.Guhora ku izuba cyane cyane umuntu akiri muto

Ariko ikinyamakuru cya Mayo Clinic kivuga ko abantu bagera kuri 25% barwara kanseri yo mu kanwa baba batarigeze banywa inzoga cyanggwa itabi mu buzima bwabo.

nanone mu bantu barwaye kanseri yo mu kanwa abari hagati ya 75% na 80% baba baranywaga inzoga cyangwa itabi.

Ibimenyetso mpuruza byakwereka ko ufite kanseri yo mu kanwa

Ibimenyetso mpuruza byakwereka ko ufite kanseri yo mu kanwa
1.Kuzana akabyimba gatoya mu kanwa

2.Kuva amaraso mu kanwa bidasanzwe kandi bitunguranye

3.Kubabara mu kanwa cyangwa ukumva hatameze neza

4.Kuzana utubyimba duto mu maso cyangwa mu ijosi kandi tukaba dushobora no kuva amaraso kandi tukaba tudashobora gukira byibuze mu byumweru bibiri

5.Kumva wagira ngo hari ikintu cyafashe inyuma mu nkanka.

6.Kugorwa no kumira ,guhekenya rimwe na rimwe no kuvuga

7.Gusarara

8.Kubabara mu gutwi kandi ubona nta burwayi gufite

9.Amenyo rimwe na rimwe ubona atangiye gusumbana

10.Gutakaza ibiro byinshi kandi nta mpamvu izwi.

Ni byiza guhora wigenzura ,mu gihe ubonye bimwe muri ibi bimenyetso ukihutira kwa muganga

Uko twakwirinda kanseri yo mu kanwa

1.Guhora umuntu yigenzura ,yabona hari impinduka zidasanzwe mu kanwa akihutira kwa muganga

2.Kwivuza no kwisuzumisha indwara z’amenyo byibuze rimwe mu mwaka

3.Kwirinda kunywa itabi

4.Kwirinda kunywa inzoga

5.Kurya amafunguro akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye

6.Kwirinda kumara umwanya munini ku izuba ryinshi


Izindi nkuru wasoma:

Ibimenyetso byakwereka ko ushobora kuba ufite indwara y’agahinda gakabije

Ebola: Igihugu cya RDC cyatangaje ko cyamaze kurandura burundu icyorezo cya Ebola ku butaka bwacyo

Covid-19: Amakuru yizewe ku bwandu bwa Omicron

Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post