ibishishwa by'umuneke nk'igisubizo mu kurinda uruhu no kongera ubwiza bw'umutsatsi


igishishwa cy'umuneke ni igisubizo ndetse n'umuti mwiza ku ruhu no ku mutsatsi ,bishyingiye ku binyabutabire n'ubuhehere tugisangana , abantu benshi bajugunya ibishishwa by'umuneke ahanini bitewe n'ubmenyi buke bagifiteho.





Kugira uruhu rwiza bitera kwiyumva neza no kwigirira icyizere ndetse bikanatuma umuntu atanga umusaruro mwiza mubyo akora,niba wifuza kugira ubwiza ukoresheje ibintu kamere kurikira iyi nkuru.





Top view of tasty half peeled and big hand of unpeeled bananas on pink background
Nta mpamvu yo kongera kujugunya ibishishwa by'umuneke




Dore akamaro k'igishishwa cy'umuneke





1.Igishishwa cy'umuneke ,Iyo gisizwe ku ruhu ,cyomoraho uduce twarwo dushaje ndetse n'utwapfuye





Nkuko tubikesha ,ikinyamakuru cya healthshots.com kivuga ko ,ubushakashatsi bwakozwe n'abahanga mu ndwara zo ku ruhu bwagaragaje ko iki gishishwa,iyo gikubwe ku ruhu ,rucya ,rugasa neza bitewe nuko rukuraho uduce dushaje ndetse n'utwapfuye





Muri uko gukuraho ,utwo duce rubasha kuba rwakira zimwe mu ndwara zarwo ndetse kikanarurinda ,iyangirika ryarwo.





Iki gishishwa kibasha gukura no kugabanya ku ruhu ,amavuta ya Sebum avuburwa n'uruhu kuri uko gukuraho ayo mavuta ,bigabanya kuba utwenge tw'uruhu twakwifunga kandi aritwo umubiri uhumekeramo ndetse n'imyanda iva mu byuya ikadusohokeramo.





lgishishwa cy'umuneke gikungahaye ku myunyungugu ya Potasiyumu ifasha mu kurinda uruhu kumagara no kuruha amazi ahagije bigayuma ruhorana itoto.





Igishishwa cy'umuneke kirinda iminkanyari no gusaza ku ruhu ,mu gihe ugikuba cyane kandi kenshi ku ruhu ndetse iki gishishwa kikaba kinakungahaye ku ntungamubiri nka Vitamini A ,Zinc na Manganeze,iyi myungugu ikaba inavura uruhu uburwayi bw'Ise bufata uruhu.





Muri make ,igishishwa cy'umuneke ni igisubizo mu kugaburira uruhu no kururinda kumagara ndetse n'ubundi burwayi butandukanye.





Izindi nkuru wasoma :





Ibintu byagufasha gukesha uruhu no kongera ubwiza wifashishije ibintu kamere





Impamvu zitera gusadagurika kw’inzara n’uburyo wabyirinda





2.Igishishwa cy'umuneke gikomeza umutsatsi ,kikawugaburira ,kikanawurinda uburwayi





Igishishwa cy'umuneke gifasha mu kurinda uruhanga kumagara ,kigakura uburwayi bw'Inda mu mutwe ndetse kigatuma umutsatsi usa neza ,unakomeye.





Kubera Silica ndetse na poroteyine tugisangamo bituma umutsatsi umera neza ,mbese muri make ibi binyabutabire bikaba bimeze nk'ibiryo by'umutsatsi.





Igishishwa cy'umuneke ,iyo cyakubwe mu mutsatsi urakomera ,,bikawurinda gucagagurika bya hato na hato





Gukoresha igishishwa cy'umuneke bituma umutsatsi ukomera ,ukaba muremure ndetse ukaba mwiza cyane.





Dore uko wakoresha igishishwa cy'umuneke





Niba wifuza kwivura Ise ,Ufata igishishwa cy'umuneke ukagikuba mu isura ndetse naho harwaye





Kugabanya iminkanyari ,ufata igishishwa cy'umuneke ukagisya ,hanyuma ukakivanga n'umuhondo w'igi ukabisiga mu maso ,ukareka bikamaraho iminota itanu ,nyuma ugakaraba ukabikora kenshi,





Mu gihe ufite uduheri tw'umukara mu maso n'ahandi ku ruhu ,Fata igishishwa cy'umuneke waseye ,ukivange n'igikakarubamba ,hanyuma ubirekereho ijoro ryose.





Nanone niba wifuza kwivura uburwayi bw'Ise ,ushobora kuvanga igishishwa cy'umuneke giseye ,ukakivanga n'ubuki n'imutobe w'indimu.





Kwivura Inda ziza mu mutsatsi ,Ufata agace kicyo gishishwa ukagakuraho ukoresheje ikiyiko ,hanyuma ukabivanga na amavuta ya Kokonati ,iyo mvange uyisiga mu mutsatsi ukayirekeraho mu gihe cy'iminota iri hagati ya 15 na 20.





Wasoma nizi:





Niba ushaka kuramba ukamara igihe kirekire ufite ubuzima bwiza ,Dore amafunguro atagomba kubura mu mirire yawe ya buri munsi





Indwara y’ibishishi ,indwara ifata uruhu ,Dore uko wayirinda nicyo ugomba gukora niba uyirwaye


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

  1. […] Icyayi cya Tangawizi ,igisubizo ku bagabo bagira intege nkeya mu gutera akabariro ibishishwa by’umuneke nk’igisubizo mu kurinda uruhu no kongera ubwiza bw’umutsatsi […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post