byinshi ku bwoko bushya bwa virusi ya koronavirusi yahinduye imiterere bwahawe izina rya Mu


Virusi ya koronavirusi ni imwe mu miryango y’amavirusi yagiye ihindura imiterere kenshi ,muri iyi minsi harimo haravugwa ubwoko bushya bwa Virusi yo m bwoko bwa Koronavirusi ikaba yarahawe izina rya Mu cyangwa B.1.621





Ubu bwoko bushya bwa koronavirusi bwabonetse ku nshuro ya mbere mu kwezi kwa mbere muri Colombiya ,Ishami ry’umuryango w’abibumbye mu gashami karyo gashinzwe ubuzima (OMS) ryatangaje ko iyi virusi imaze kugera mu bihugu 43 ku isi yose.





Iri shami rivuga ko ,iyi virusi igaragaza imiterere yahindutse cyane ku buryo bikekwa ko ubwoko bw’inkingo ziriho ubu ntacyo zayikoraho ,hakaba hagikorwa ubushakashatsi bwimbitse kuri iyi virusi.





Inyigo yakozwe yagaragaje ko iyi virusi ya Mu ifitanye isano ya hafi nubundi bwoko bwa koronavirusi bwahawe izina rya Beta ,zose zikaba zihurira ku kuba mubiri ugorwa no kuzirwanya ndetse no kuba inking zigaragaza imbaraga nke imbere yizi virusi.





Kuri iki cyumweru cyashize ,imibare yagaragaza ko iyi virusi ya Mu ku isi yose yihariye 1% y’abantu bose bafite ubwandu bwa Covid-19.





Ariko ubu bwoko bukaba bugenda bwiyongera ku muvuduko munini  ,OMS ikaba ifite impungenge ko iyi virusi ishobora gukwirakwira hose mu gihe gito ndetse ikaba yateze ibibazo bikomeye nkibyo ubwoko bwa Delta bwateje .





Ibimenyetso bya Virusi ya Mu bikaba bisa cyane n’ibimenyetso umuntu agaragaza mu gihe arwaye ubundi bwoko bwa Koronavirusi harimo umuriro ,inkorora ,gutakaza ubushobozi bwo kuryoherwa no guhumurirwa. Uburyo bwo kwirinda iyi virusi ndetse nizindi zose zo mu bwoko bwa Koronavirusi buracyari bumwe aribwo gukaraba intoki igihe cyose cyangwa gukoresha umuti wica mikorobi,guhana intera hagati y’umuntu n’undi ,kwambara agapfukamunwa no kubahiriza andi mabwiriza yose yashizweho ninzego zibifiye ububasha ajyanye no kwirinda icyorezo cya koronavirusi.





Izindi nkuru wasoma:





Ese ni ibiki byaba bizwi ku bwoko bushya bwa Koronavirusi yahinduye imitirere





Ni kigero kingana iki uburwayi bwa COVID-19 bwangiza ibihaha by’umuntu wayirwaye akaremba?Imbonerahamwe igereranya inkingo zitandukanye za Covid-19


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post