Ibinini bya Microgynon byifashishwa mu kurinda gusama ,bishobora kuba igisubizo kubabuze urubyaro


Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Brunel yo mu gihugu cy'Ubwongereza bukaza gutangazwa mu kinyamakuru gikorera kuri Murandasi cya parents.com buvuga ibinini bya microynon ndetse n'ibindi byose bifatwa hagamijwe kurinda ko umuntu yasama inda adashaka cyangwa hagamijwe kuboneza urubyaro bishobora kwifashishwa mu kuvura ubugumba





Ubu bushakashatsi bugabanijemo ibice bibiri,Abakoreweho ubushakashatsi barigeze kubyara bakaba barafashe ibi binini mu gihe kigeze ku myaka itanu ndetse n'abandi batigeze babaikoresha ariko bakaba baragize ibibazo byo kubura urubyaro





Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Abantu babaura urubyaro bitewe no kuba badafite imisemburo ihagije ya kigore bashobora kuvugwa nibi binini ,bagatandukana nikibazo cyo kubura urubyaro kubera ko ibi binini byifitemo imisemburo ya kigore isimbura ikanuzuza iyo bafite mikeya .





Ku bagore bafashe ibi binini mu gie kigeze ku myaka iatanu ,ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu gihe kitarenzi amezi atandatu ,uyu mugore aba yakongera gusama no kubyara uko abishaka ,akabone niyo yaba yarabifashe atarigeze kubyara.





Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Ibinini birinda indwara za Endometriosis zishobora kuba intandaro yo kuba umuntu yabura urubyaro,,ubu bushakashatsi bukaba bwaraje buhinyuza imvugo zuko ibi binini bituma umuntu adasama ,akaba yanabura urubyaro burundu .





Ibi binini kandi bitanga amahirwe ku bifata yo kurinda indwara za kigore bita Pelvic Inflamatory Disease,bikagabanya ibyago byo gufatwa na Kanseri y'umurerantanga ndetse na kanseri y'inda ibyara.ndetse ibi binini bigabanya ibyago byo kubura amaraso make ku bagore.





Abaganga mu buvuzi bw'indwara z'abagore bavuga ko ari byiza ko nyuma yo guhagarika ibi binini ugamije gutwita ,ari byiza kumara byibuze ukwezi kose ,unywa ibinini bya prenatal ,ibi binini bikaba bigabanya ibyago byo kubyara umwana ufite ubusembwa cyangwa ubumuga.





Dr Plourd Umuhanga mu buvuzi bw'indwara z'abagore avuga ko mu gihe mu maze byibuze umwaka mubana byaranze gutwita aribyiza kugana muganga akagusuzuma niba ushobora gufashwa nibi binini.





Ibi binini bishobora kuboneka hirya no hino mu mavuriro atandukanyariko si byiza kubifata uatbihawe na muganga ndetse bikaba bishobora kugutera ibibazo bindi mu gihe utabyandikiwe na muganga





Nanone ,ibi binini bishobora kwifashishwa n'umuntu wakoze imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo bityo akaba akeka ko yasamye inda atifuza





Izindi nkuru wasoma:





Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye





Ibyo wamenya niba wifuza gutwita kandi ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida





Ibimenyetso bya kwereka ko wasamye


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

2 Comments

  1. […] Ibinini bya Microgynon byifashishwa mu kurinda gusama ,bishobora kuba igisubizo kubabuze urubyaro […]

    ReplyDelete
  2. […] Ibinini bya Microgynon byifashishwa mu kurinda gusama ,bishobora kuba igisubizo kubabuze urubyaro […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post