Umwana udasanzwe :Ku myaka 9 yonyine afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Profesora ,bamwita umwuzukuru w'Imana na Einstein w'ikinyejana cya 21


Uyu mwana udasanzwe ni Soborno Isaac Bari akaba ari umunyamerika ufite ababyeyi be bakomoka muri Bangladesh,Uyu mwana yagaragaje ubuhanga budasanzwe kuva ku mezi 6 ,akaba yaravutse nk'abandi bana ,avukana na mukuru we ubu ufite imyaka 19 ariko we nta garagaza ubuhanga bwinshi nka murumuna we.





Uyu mwana ibye byose ntiwabyiyumvisha bimeze nk'ibitangaza ,akaba yarahawe akazina ka kabyinirano ka Einstein wa 2021 ndetse no kwitwa umwuzukuru w'Imana ,agaragaza ubuhanga buhanitse mu mibare ,mu bugenge no mu binyabutabire.





Uyu mwana Soborno yakuriwe ingofero n'abantu bakomeye harimo Chancelier w'Ubudage Madame Angela Markel ,Barack Obama wahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika ndetse na Bwana Emmanuel Macron ,Perezida w'Ubufaransa ndetse n'abandi banyabwenge batandukanye bamukuriye ingofero.





Ku myaka ibiri ,ubwo abandi bana baba ari ibitambambuga byiga kugenda no kuvuga ,Bwana Soborno we yashoboraga ,gusubiza neza ibibazo bya Chimie bishobora gusubizwa n'umuntu ugeze mu cyiciro cya PHD kandi nawe wize Chimie gusa, Ibibazo byose bishyingiye kuri Table periodique kuri we byari nko kuzimya Bougie (Buji).





Kubera ubuhanga ,uyu mwana Soborno agaragaza byatumye ahabwa igihembo mu mwaka wa 2020,cyitwa Global Child Prodigy Award agishik na Dr Kailash Satyarthi (Umwe mu kanama gatanga igihembo cya Nobel Prize ) ubwo yashikirizaga uyu mwana iki gihembo yanavuze ko azamufasha agashyirwa ku rutonde rw'abantu bakoze ibidasanzwe bashobora guhatanitra iki gihembo cya Nobel Prize .





Uyu mwana Soborno Isaac Bari yavutse tariki ya 9 Mata 2012 ,Avukira mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika ,akaba ari umuyoboke wa Islam ,ubu uyu mwana apima 1.o5 m n'ibiro 30 kg Ise yitwa Rashidul Bari na Shaheda Bari ,Mukuru we yitwa Aporbo Bari ,uyu mwana akunda kureba Filime ,gutembera no gukora ubushakashatsi





Ubwo uwahoze ari umuPiloti w'indege witwa Mafijour Ramon yarimo akora ubushakashatsi kubyitwa Dyanamics .yageze aho ananirwa gusobanukirwa neza ,maze yiyambaza uyu mwana ariko yashakaga no kumugerageza ngo arebe koko niba ibyo bavuga kuri uyu mwana aribyo ariko yatunguwe no gusanga ibyamunaniye kuri uyu mwana wari ufite imyaka ibiri yonyine byaramworoheye kubimusobanurira nkako kanya.





Uyu mu Piloti niwe wahise agira inama ababyeyi ba Soborno ,kongera akazina ka Isaac mu mazina aho yagombaga kwitirirwa Isaac Newton nawe wari umuhanga isi ikesha byinshi ,bityo ababyeyi ba Soborno ntibatindiganyije nibwo bahise bita uyu mwana w'igitangaza Soborno Isaac Bari .





Uyu mwana yizera ko umuntu wese ashobora kugira ubuhanga nkubwa Isaac Newton mu gihe abishaka kandi akabishyiraho umutima we wose ,agashaka nabo kumuha ubumenyi bakwiye.





Burya baravuga nta kabura imvano ,uyu mwana Soborno Isaac Bari ,Ise umubyara ,ni umuhanga mu mibare ndetse nawe akaba ayifitemo impamyabumenyi ihanitse ,umuryango uyu mwana akomokamo ni umuryango w'Abimukira kuva muri Bangladesh,bakaba barageze muri Amerika mu mwaka wa 2000 ,bakaba bari abakene aho bagorwaga no kubona amafunguro atatu ku munsi.





Kubw'amahirwe Ise yaje kubona akazi ko kwigisa muri Kaminuza ndetse ubuzima buza kumera neza ,ubu akaba ari gushaka Docora muri Kaminuza ya Columbia





Amakuru yuyu mwana yatangiye kumenyekana ubwo ababyeyi batangiraga gushyira utuvidewo duto tw'uyu mwana ku mbuga nkoranyambaga ndetse tuza gukundwa cyane n'abatari bake ,aho uyu mwana muto yagaragara asubiza ibibazo bbisaba ubuhanga buhanitse ,uyu mwana akaba afite Channel ya Youtube yitwa Bari Science Lab






https://www.youtube.com/watch?v=r2Xu37gEvsA
Umwuzukuru w'Imana ,Umwana muto Isaac Bari ubwo yaganiraga n'Umwarimu muri kaminuza ya MIT




Ubwo se wa Soborno Isaac Bari yaganiraga n'itangazamakuru yavuze ko Umwana wabo yatangiye kuvuga afite amezi 6 ndetse nk'ababyeyi ntibabyitaho cyane ariko ubwo yakuraga yakomeje kugenda agaragaza ubuhanga budasanzwe ,Ise wa Soborno yakomeje avuga ko Umwana we abona azi n'ibintu atigeze yigishwa abenshi bagereranya uuyu mwana na Mudasobwa ikoranye ubuhanga budasanzwe.





Kaminuza ya Havard izwiho kwigisha intiti nayo yakuriye ingofero uyu mwana muto kubera ubuhanga afite mu gukosora no gusubiza neza ibibazo mu mibare





Ise wa Soborno yihaye umukoro wo kunyuza utuvidewo dutandukanye twigisha amahame mu mibare ,akadushyira kuri Internet kugira ngo abana batandukanye babone amahirwa yo guhabwa ubumenyi na Professor Soborno Isaac Bari






https://www.youtube.com/watch?v=B-98dh5a_WI
Soborno ubwo yasubizaga ibibazo bihambaye








Soborno ashikirizwa igihembo kubera ubuhanga bwe





Imibare ikomereye benshi kuri we iba yoroshye cyane




Izindi nkuru wasoma:I





nkuru ibabaje y’ubuzima bwa Colonel Sanders washinze KFC(Kentucky fried Kitchen)





Uko wahangana n’ububabare mu gihe uri mu bihe by’imihango





Umuhanzi Jay Polly ku myaka 33 yitabye Imana aguye mu bitaro bya Muhima





Beyonce na Jay z ,Couple idasanzwe y’abirabura ikungahaye bidasanzwe kandi yavuzweho kenshi gukorana na Illuminati


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post