Ni kigero kingana iki uburwayi bwa COVID-19 bwangiza ibihaha by’umuntu wayirwaye akaremba?


Ni kigero kingana iki uburwayi bwa COVID-19 bwangiza ibihaha by’umuntuwayirwaye akaremba?

Uburwayi bwa covid-19  ni bumwe mu burwayi bwibasira ibihaha bukabushegesha cyane ,Covid-19 ni icyorezo giterwa na virusi ya koronavirusi iyo mu bwoko bwa SARS Cov ,ikaba ari virusi  yagaragaje ko ifite ubushobozi bwo kwandura no kwanduza ku kigero kiri hejuru.

Virusi ya koronavirusi yibasira ibihaha ikangiza inzira zitwara umwuka mwiza ,ibi bigatuma uwo yafashe ahura n’ikibazo cyo guhumeka nabi kandi bigoranye ,ibi kandi burya biba bigaragaza ko ibihaha byagize iyangirika.

Reka turebe hamwe uburyo Covid-19 yangiza ibihaha  inzira z’ubuhumekero zitangirira ku mazuru zikagenda zikomeza mu gisa n’umuhogo  cyitwa trachea  iyo trachea nnayo yigabanyamo amashami abiri arimo iryiburyo ari naryo ririho  igihaha cy’iburyo niry’ibumoso ririho igihaha cy’ibumoso

Ibihaha ni inkingi ya mwamba mu mubiri wa muntu nibyo bituma tubasha kubona kwinjiza umwuka mwiza no gusohora umwuka mubi

Igihaha nacyo cyubakanywe ikoranabuhanga  rituma kibasha gukorerwamo igurana ry’umwuka mwiza n’umubi ni ukuvuga umwuka mwiza wa 0gisigeni  winjira mu mubiri mu gie duhumeka n’umwuka mubi wa diyogiside do karuboni (co2) usohoka mu gihe duhumeka .

Iri gurana ry’umwuka mubi n’umwiza byose bikorerwa mu bihaha mu gikorwa cyitwa Inspiration (Kwinjiza ) na Expiration (gusohora) mu bihaha hari utumeze nk’udufuko duto twitwa Alveoli cg Alveolar Sac ,muri utu dufuko niho habera ihererekanwa ry’umwuka mubi n’umwiza .

Muri utu dufuko kandi habamo ibimeze nk’ururenda byitwa Surfactant akaba ribyo byoroshya iri hererekanwa no kurinda utu dufuko kuba twakwangirika.

Ni gute Covid-19 itera iyangirika ry’ibihaha?

Iyo umuntu ahumetse umwuka cyangwa uducandwe duto turimo  virusi ya koronavirusi ,cyangwa aakora ku kintu kiriho iyi virusi ,iyi virusi ihita igenda igafata muri za nzira z’ubuhumekero ,ikinjira mu turemangingo  tw’inzira z’ubuhumekero harimo ibihaha igahindura  imikorere myiza y’utu turemanino ao kugira no utwo turemangino tubyare utundi bisa ahubwo tugatangira gukora ubwoko bwa ya virusi ku bwinshi

Dore Uko bigenda

Buri karemangingo kaba gafite ubushobozi bwo kubyara utundi turemangingo bisa two mu bwoko bumwe ,ako karemangingo kakaba  kifashisha amakurusano aba ari mucyo twagereranya nk’umuti wako aricyo bita nuclei (noyau) iryo vuka ry’uturemangingo dushya ryitwa  cellular multiplication

Iyo rero virusi ya Sars Cov 2 itera uburwayi bwa  covid-19  igeze mu karemangingo iita ihindura amakurusano yaka karemangingo hanyuma ikinjiza mu mutima wa kakaremangingo amakurusano yayo bityo ka karemangingo  ao gukora uturemangigo bisa ao kakibyarira ya mavirusi ku bwinshi.

Ibi rero rero iyi virusi ya koronavirusi ibihuriraho nandi mavirusi menshi nka virusi itera Sida nizindi….,biba bimeze nkuko umuntu yakwinjira mu rugo rwawe  akakwambura ububasha hanyuma agatangira gutanga mabwiriza yuko ashaka ko ibintu bigenda iwawe ..

Nkwibutse ko uku uturemangingo tumwe tubyara utundi ari igikorwa cyiza gituma umubiri ubasha kuvura ahangiritse ,gusimbuza uturemanngingo dushaze ,gukura kubakiri bato nibindii.

Iyo covid-19 yamaze kubyara izindi nyinshi mu bihaha  bituma ibihaha bisa n’ibibyimbye bikuzuramo amzi natwa dufuka dufasha mu igurana ry’umwuka  tukangirika,umuntu agatangira gukorora no gumeka nabi ibi bikaba bibyra uburwayi bw’umusonga

Umusonga ukaba ari uburwayi bufata ibihaha bukabyambura ubushobozi bwo gukora neza ngo bibashe kwinjiza umwuka uhagije  kuri iyi nshuro uba watewe na virusi za koronavirusi zatangiye kwaniza ibihaha

Umurwayi wa Covid-19 wageze  ku rwego  rwo kuba yafashwe n’umusonga atangira gukorora cyane ,kumva fite umunaniro ,guhumeka  bigoranye no kugira umwuka muke .ahanini aba akeneye  kongererwa umwuka ,Guhabwa imiti yo bwoko bwa Antibiotic no kwitabwaho  byisumbuyeho.

Abahanga ba Hopkins university ,abashakashatsi bo mu bwongereza  n’impuguke z’ishami ry’umuryango w’abibumbye  rishinzwe ubuzima (OMS) bavuga ko  iyangirika ry’ibihaha bitewe n’uburwayi bwa Covid-19  rishobora  gutera ikibazo cyo gukenera kongererwa umwuka by’igie kirekire aho umurwayi akenera kunganirwa  n’imasini zabignewe .iki kibazo kikaba cyitwa  ARDS (Acute Respiratory Distress Syndrome)

Umuntu ufite ikibazo cya ARDS na nyuma yo gukira uburwayi bwa Covid-19 akomeza gukenera kongererwa umwuka ndetse akagira  n’ibibazo nko guhumeka nabi ,gukorora no kunanirwa mu gihe akoze nio kaba ari akantu gato nko kwiyoza

Aba bahanga bavuga ko umntu ashobora gukomeza gukenera umwuka winyongera kugeza mu gihe cyagera ku mezi atatu ndetse n’umwaka ukaba wageramo cyangwa ukarenga

Ubushakashatsei bwakorewe mu gihugu cy’ubwongereza bwagaragaje ko 20%  by’abantu bahawe ibitaro bagakenera kongerwa umwuka basigaranye ibibazo by’inkovu mu bihaha

Ibi bibazo by’inkovu mu bihaha bikaba byarateye gukomeza gukorora no kudakora neza ibyo bari basanzwe bakora ,ubu bushakashatsi buvuga ko igihe cya  nyacyo izi ngaruka zishobora kumara kitazwi.

Izindi nkuru bijyanye :

Byinshi byagizwe ubwiru ku muti wa Favipiravir wifashishwa mu kuvura indwara ya Covid-19

Amakuru yizewe ku bwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Delta

Imbonerahamwe igereranya inkingo zitandukanye za Covid-19

Uburyo bwagufasha kugabanya iyangirika ry’ibihaha biturutse ku burwayi bwa Covid-19

Byagaragaye ko umuntu usanzwe afite ubundi burwayi nka Diyabete ,indwara z’umuti nizindi zidakira azahazwa  na Covid-19 ugereranije n’abandi batabufite mu kwirinda ko Covid-19 yazakuzahaza mu gihe yagufashe

ni byiza Gufata  neza imiti wandikiwe no gukurikiza  amabwiriza neza uhabwa n’abaganga

Kwirinda byakarusho  no kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19

Kurya neza no kunywa bihagije umubiri ukabona intungamubiri zihagije n’amazi ahagije.

Kwiteza urukino rwa Covid-19 kuko byagaragayeko ari uburyo bwiza bwo kwirinda kuzahazwa na covid-19

Nta washidikanya ko Covid-19 ari uburwayi bubi kandi buhangayikishije isi cyane cyane mu nzeo z’ubuzima n’ubukunu ndetse inaruka yazo tuzakomeza guura neza imyaka myinshi iri imbere

Ibibazo n’ingaruka za covid-19 ku mubiri wacu ubushakashatsi ntiburagera ku rwego rwo kumenya byose ,ndetse umuntu yanavuga ko aribwo bugitangira kuko hari byinshi   byo kwigwaho no kumenya ku cyorezo cya koronavirusi gitera uburwayi bwa covid-19

Izindi nkuru wasoma:

Uko abakobwa bari gukorera akayabo k’amafaranga ku rubuga nyamamaza busambanyi rwa Onlyfans

Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo

Ibiribwa ukwiye kwirinda bishobora gutera ibisebe byo mu gifu no mu mara


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post