Ghana: Urukiko rwategetse ifungurwa ry’abatinganyi 21


Ikinyamakuru mpuzamahanga cya BBC kimwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Ghana byatangaje ko bidasubirwaho ,urukiko rwategetse ko abari bitabiriye imyigaragambyo yo guharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina(abatinganyi) bafungurwa ako kanya .





Aba batinganyi bafunzwe mu kwezi kwa gatanu ,ubwo bari bitabiriye imyigaragambyo yo gusaba ko bahabwa uburenganzira ,ubushinjacyaha bukaba bwafashe umwanzuro wo gushyigikira ko bafungurwa nyuma yao bavuze ko nta bimenyetso bihagije byatuma bakomeza gufungwa.





Mu gihugu cya Ghana ,amategeko yahoo ntiyemera ubutinganyi ,umuntu wese ufatiwe mu bikorwa byo gutingana ahanishwa igihano cyo gufungwa kugera ku myaka itatu.





Inkuru bijyanye :





Inkubiri yo kwamagana ubutinganyi mu muco Nyarwanda, Amateka abuvugaho iki? Ni iki amategeko abivugaho?Ese ubutinganyi bwaba buterwa niki?





Ariko amategeko nta hana umuntu Uharanira uburenganzira bw’abatinganyi ,ni muri urwo rwego ,urukiko rwaho rwafashe umwanzuro wo  gufungura aba bagera kuri 21 kuko nta bimenyetso bigaragaza ko bakoze ubutinganyi ahubwo icyo bakoze ni uguharanira ko bwakwemerwa kandi byo ntibihanwa n’amategeko.





Mu bihugu,byinshi bya Afurika ,amategeko ntiyemera ishyingiranwa ry’abatinganyi ndetse bikaba byakugeza mu rukiko .hari n’abayobozi batandukanye muri iki bihugu bagaragaje ko banga ubutinanyi urunuka.





Mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ntabwo amategeko ahana abakora ubutinganyi , Ariko nabwo ntiyemera ishyingiranwa ryabo





Mu bihugu duturanye nk’u  Burundi ,amategeko yahoo nayo ntiyemera ishyingirwa  ry’abatinganyi no gukora imibonano ku bahuje igitsina ,amategeko yaho agena igifungo kiri hagati  y’amezi abiri n’imyaka abiri.





Izindi nkuru wasoma:





Ibimenyetso mpuruza ku ndwara ya Stroke





Ibimenyetso mpuruza 7 byakwereka ko urwaye impyiko





Impamvu zitera urupfu mu gihe cyo gutera akabariro,


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post