Mugabo,Nubona ibi bimenyetso ku mufasha wawe ,Urabyitondere


Burya urukundo ni amarangamutima meza ,hagati y’umuntu n’undi ,kandi urukundo rwiza  bisaba ko buri wese aba arufitiye mugenzi we ,mwese mururimo bya nyabyo  nta guhendana cyangwa kumva ko wowe uzakundwa udakunda.





Burya hari ibimenyesto byakwereka ko uwo muri mu rukundo cyangwa mubana nk’umugore n’umugabo yahindutse atacyiyumvamo urukundo nka mbere ,ibi bimenyetso bikaba byarahuriweho n’abantu batandukanye ,bose bemeza ko iyo umubano utagenda neza cyangwa nta rukundo rukirangwa mu rugo nta kabuza ibi bimenyetso bigaragara ku mugore





Mu yindi nkuru yacu tuzavuga ku bimenyetso bigaragara ku mugabo cyangwa umusore iyo atagikunda mugenzi we ,yaba umufasha we cyangwa umukunzi we .





Dore ibimenyetso ukwiye kwitondera mu gihe ubibonye ku mugore /umukunzi wawe





1,Niba umufasha atajya anyurwa mu gihe mutera akabariro





Mu bantu twabajije abenshi bemera ko imibonano mpuzabitsina ari inking ya mwamba mu kubungabunga no gusigasira urukundo ,bakavuga ko iyo ikigikorwa kitagenda neza ,urukundo ruba ruri mu marembera.





Burya imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye cyangwa abakundana ituma amarangamutima hagati yanyu yiyongera kandi agakomera ku buryo murushaho kumva umwe akeneye undi ,kandi ukumva ariwe ukeneye wenyine ngo akuzuze kandi akubere isoko y’ibyishimo.





Iyo rero icyo gikorwa kitagenda neza ,mugabo ugakora iyo bwabaga ariko ukabona atanyurwa uramenye uritonde kandi wigenzure muri byose ,urebe neza impamvu ibitera,uyikosore kandi mu biganireho kandi mwirekuye ,akubwire uko yumva wakabikoze ngo bigende neza ,kandi nawe mugabo usabwe gukora ibimunyura kugira ngo umukunzi wawe yishime





Nutabikora ngo mushakire hamwe igisubizo ,urarye uri menge abapfabuzi bazagusura ,uko yaba yitonda kose ,iyo bimaze igihe maze akaza guhura n’ibishuko yisanga yaguye mu mutego .





Inama : Kora uko ushoboye ushimishe umukunzi wawe mu gihe mutera akabariro kandi ugerageze kuzana udushya kandi mu gihe mu bikora mwisanzure ,ibi bizatuma urukundo rwanyu rukomera.





2.Mu gihe umukunzi wawe /umufasha ataguhamgara kuri telephone kandi wanamwoherereje amainite





Muri kamere y’abagore ntibakunda guhamagara  aabantu badaha agaciro mu buzima bwabo ndetse burya no mu gihe Atari mu rukundo neza ntibajya bibuka kurenzaho ngo bahamagare uwo babeshya ko bakunda.





Bibaho ko uwo wita umukunzi wawe adashobora no ku guhamagara kandi wanamwoherereje amainite ahubwo akihamagarira abandi ,yenda mwagiranye akabazo akikurakariye ntukabifate nk’ikibazo mu gihe ataguahamagaye





Ariko mu gihe wumva nta kibazo mufitanye ukabona  nta guhamagaye yewe habe no kubipa ,urabanze ushishoze birashoboka ko waba uri mu rukundo wenyine naho undi yaragiye kera





Niba ufite umukunzi ukabona ahora aguhamagara ,uri umunyamahirwe n’umunyamugisha jya uhora ushimira Imana.





Inama : Muhamagare mwicare neza mubwizanye ukuri ,murebere hamwe ikitagenda hanyuma mwubake urukundo buri wese ahora ashaka kumenya amakuru ya mugenzi we anamukumbuye.





3.Mu gihe ahora agusaba amafaranga bisa naho urukundo rwanyu rushingiye ku mafaranga





Musore nawe mugabo uritondere umuntu wese bisa naho muhuzwa n’amafarnga aho guhuzwa n’urukndo ,Birashoboka ko wafasha umukunzi wawe mu buryo bw’amafaranga ,mu gihe umurusha ubushobozi ariko nawe ukabona ko aba afite umwete wo kwigenga ahubwo adategereje buri kantu kose kuri wowe





Mu gihe ubona akantu kose agusaba inoti kandi nta muhate afite wo kwibohora uko gusabiriza ahubwo ukabona ntacyo bimubwiye ,jya utekereza ko niba uyu munsi ufite aho ukura amafaranga ,ejo uhabuza mwabaho mute ? ese yakomeza kugukunda kandi ntacyo ukimuha,





Hanyuma ugenzure neza niba icyo agamije Atari ukugukura gusa hanyuma ugasigara nta nurwara now kwishima ukigira .





Inama :Ntugashyingire urukundo ku mafaranga ahubwo mushingire ku rukundo rwa nyarwo ,amafaranga arashyira ariko urukundo rubaho iteka ,kandi ahari urukundo amafaranga arahahumurirwa.





4.Mu gihe ubona umukunzi wawe ari umubeshyi kandi atagirwa icyizere mu bandi





Burya iyo ubana n’umuntu ukabona ari inyangamugayo mu bandi birakunezeza kandi nawe ukumva ari umuntu  wakwizera .wanakubera mutima w’urugo.





Burya nubona uwo mukunzi wawe adatinya kubeshya bagenzi be no mu gihe murikumwe ,icyo ni ikimenyetso nawe ibyo akubeshya birenze ibyo urikubonesha amaso





Inama : Koresha ukuri mu rukundfo kandi ubeho wumva ko ntacyo wabeshye mugenzi wawe





5.Abakobwa /Umugore ukunda iraha bikabije





Nta watinya  ko rwose umugore ukunda iraha bikabije Atari umugore ukwiye gushyira mu rugo ,ahubwo ni umugore wo kujyana mu birori gusa bikarangira iyo ndavuga ku bantu babikunda





Burya umugore mwiza ni umugore udakabya mu gukunda amaraha ariko akaba azi kujyana n’igihe ndavuga yiyitaho yambara neza n’ibindi





Inama : Niba ufite umukunzi wikundira amaraha ,uritonde ,urukundo ntirukabya kandi nta nyungu ifatika iva mu maraha .





Izindi nkuru wasoma:





Ibintu 10 byangiza urukundo





Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko uri mu urukundo rutazagira icyo rukugezaho ,urimo urata umwanya wawe rwose





Amayeri atandukanye wakoresha ukamenya ko umusore mukundana agukunda by’ukuri





Wowe ubibona Ute?: Gutera ivi ukikingingira umukobwa ko mwabana


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post