Ibimenyetso byakwereka ko umaze igihe gito wanduye agakoko gatera Sida


Burya hari iibimenyetso byakwereka ko umaze igihe gito wanduye agakoko gatera Sida bikaba ari ibimenyetso byo kwitondera kuko bishobora guhurirwaho n’izindi ndwara





Niba hashize  iminsi mike ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye hanyuma ukaza kugira bimwe muri ibi bimenyetso nta kabuza amahirwe menshi ushobora kuba waranduye ,ni byiza ko wahita wihutira kwa muganga ,ugapimwa babyemeza koko ko wanduye ,ugatangira gukurikiranwa hakiri kare.





Dore ibimenyetso byakwereka hashize iminsi mike waranduye ubwandu bw’agakoko gatera Sida





1.Kugira ibimenyetso bisa n’iby’ibicurane





Mu gihe ukimara kwandura hashize igihe gito ushobora kugira ibimenyetso bisa n’ibicurane harimo:





Umuriro





Kubabara umutwe





Gucika integer





Kubyimba mu mayasha





Ibi bimenyetso bikaba bishobora kumara ibyumweru bike maze bikagenda





2.Kuzana uduheri ku mubiri





Uduheri dushobora kuba ikimenyetso cy’ubwandu bw’agakoko gatera Sida ariko gishobora no kuba ikimenyetso cy’ubundi burwayi bwazamuwe no gucika integer kw’abasirikari b’umubiri biturute ku bwandu bwa Sida.





Utu duheri dushobora kuza ahariho hose ku mubiri ndetse hari n’igihe tuzana n’ubugendakanwa cyangwa ukazana udusebe mu gitsina.





3.Kubyimba mu mayasha no kumva ufite utubyimba ahantu hatandukanye





Utu tubyimba duterwa n’ubwandu bwageze mu mubiri hanyuma uduce bita lymph nodes ,ibi bikaba byatewe nuko absirikari b’umubiri bari mu rugamba rwo guhangana nako gakoko





Iki ni ikimenyetso abantu banduye bose bahuriraho ,tukaba dushobora kumara nka amezi runaka ubundi tugakira.





4.Gutangira kwibasirwa n’uburwayi butandukanye





Iyo agakoko gatera Sida ukimara kukandura ,ubwandu buhita bwiyongera mu mubiri cyane ndetse kubera ko ahanini umubiri uba utarakamenyera





Ibi bikaba byatuma uhita wibasirwa n’uburwayi butandukanye harimo igituntu ,umusonga n’ubundi bwinshi.





5.Guhindagurika kw’igihe cyo kujya mu mihango ku gitsinagore





Guhindagurika kw’imitsi y’uburumbuke n’igihe cyo kujya mu mihango birashoboka ko byaterwa n’ibindi bintu byinshi ariko mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ,byashoboka ko cyane waba wabitewe nuko wanduye agakoko gatera Sida





Mu gihe wumva ukekako wanduye igisubizo cyiza ni ukwegera abaganga bakagusuma ,bakanapima bakareba ko wanduye ubwandu bw’agakoko gatera Sida ,ubundi ugahabwa ubufasha hashingiwe ku gisubizo wabonye.





Izindi nkuru wasoma:





Ubuhinde kimwe mu bihugu bimaze kuzahazwa na Covid-19 mu buryo bukabije





Ibintu 3 byangiza Ubuzima bw’umwana uri mu nda ndetse bikangiza n’ubuzima bwawe bw’imyororokere





Dore abakobwa ugomba kugendera kure bakwangiririza ubuzima byoroshye


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post