Madamu Suluhu Hassan Perezida wa Tanzaniya yatorewe kuyobora CCM ku majwi 100%


Kuva uwari Perezida wa Tanzaniya ,Bwana John Pombe magufuli yitaba Imana ,Ishyaka rya CCM (Chama Cha Mapinduzi ) nta muyobozimukuru ryari rifite ,akaba ri muri urwo rwego inteko rusange y'iri shyaka yateranye ngo yemeze umuyobozi ugomba gusimbura Bwana Magufuli.





Kuri uyu wa gatanu nibwo inama rusange yateranye ,iza gutora Madame Suluhu Hassan ku majwi ijana ku ijana ,Madamu Suluhu ,akaba yagiriwe icyizere ndetse abasesengura politiki ya Tanzaniya bavuga ko nta mpinduka zidasanzwe Madame Suluhu azazana muri piliki ya Tanzaniya ahubwo bivugwa ko azagendera ku mirongo ya politiki yashizweho nuwo yasimbuye.





Madame Suluhu azwiho kwita ku miyoborere iboneye kandi akaba ri umuntu ushishoza mu myanzuro afata itandukanye ndetse akaba yaragiye agaragaza ingamba nyinshi zifitiye igihugu akamaro n'iterambere rirambye harimo nko kugabanya imfu z'abana no kugabanya umubare w'ababyeyi bapfa bayara.





Madame Suluhu Hassani yitezweho gukora amwe mu mavugurura agamije kunoza ubuyobozi no guha ingufu inzego zitandukanye z'ubutegetsi.





Madame Suluhu akaba yaragaragaje ko ashyigikiye iterambere ry'abagore ndetse n'ihame ry'uburinganire hagati y'abagabo n'abagore





Nta washidikanya ko kubera ingamba n'imigambi afitiye iterambere ry'igihugu cye ndetse n'ubushishozi agaragaza aribyo byatumye agirirwa icyizere cyo kuyobora iri shyaka rya CCM





Izindi Nkuru Bijyanye :





Amateka ya Samia Suluhu Hassan ,Perezida mushya wa Tanzaniya





OMS yasabye Perezida mushya wa Tanzaniya kubahiriza ingamba zo guhangana na COVID-19 kimwe n’ibindi bihugu





Amwe mu magambo adasanzwe ya Perezida John Pombe Magufuli ndetse n’imyizerere ku cyorezo cya Koronavirusi





Amateka y’ubuzima bwa Perezida John Pombe Magufuli


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post