Sobanukirwa na byinshi ku muti wa Viagra uzwiho gutera akanyabugabo no kwifashishwa n'abashaka kumara umwanya munini batera akabariro


Umuti wa Viagra wabaye ikimenyabose kubera ubushobozi bwawo mu kuzamura ubushake bwo gutera akabariro ndetse n'umugabo wawufashe akaba amara umwanya munini ari muri iki gikorwa.





Umuti wa Viagra nanone uzwi ku izina rya Sildenafil ukaba unyobwa nk'ibinini cyangwa umuntu akawitera mu mutsi,ukaba unyobwa iminota makumyabiri mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina .ukaba umara amasaha abiri ugikora mu mubiri utarashyiramo.





Akamaro ku muti wa Viagra





Kwa muganga uyu muti ushobora kwifashishwa hagamijwe kuvura indwara zitandukanye ,harimo:





1.Kuvura ikibazo cyo kubura ubushake no kurangiza vuba





Uyu muti ukaba ahanini waramenyekanye mu kuvura iki kibazo aho ugira ubushobozi bwo kongera ubushake bwo guter akabariro ndetse ukaba wamara umwanya munini utararangiza .





2.Kuvura indwara y'agahinda gakabije gakomoka kukwibura mu gutera akabariro





Iki kibazo kikaba gikunze kugaragara ku bagabo aho usanga barihebye ,bakanatakaza icyanga cy'ubuzima bitewe no kwibura mu buriri ,igihe batera akabariro ,kuribo uyu muti ukaba ari igitangaza .





3.Kuvura umuvuduko w'amaraso mu mitsi itwara amaraso yo mu bihaha (Pulmonary Hypertension)





Uyu muti ukaba uvura ubu burwayi kandi nta ngaruka zindi ubashije gutera ku muntu wawuhawe





4.Mu kuvura ingaruka zatewe na Raynaud Phenomenon





Raynaud Phenomenon ni uburwayi buterwa no kwikanaya kw'imitsi itwara amaraso yerekeza mu mano no mu ntoki ,bityo amaraso ajya aho hantu akagabanuka .bikaba byatera ikibazo cy'udusebe mu ntoki no mu mano .uyu muti rero ukaba ufasha mu kurambura iyi mitsi maze amaraso yerekeza mu bice by'amano akaba menshi ari nako bikuraho za ngaruka zatewe n'ubu burwayi.





Ingaruka zishobora guterwa n'ikoreshwa ry'umuti wa Viagra





Hari ingaruka zitandukanye zishobora guterwa n'ikoreshwa ry'umuti wa Viagra harimo:





1.Kubabara umutwe





2.Kubyimba mu nda





3.Gufungana mu mazuru





4.Kureba ibikezikezi cyangwa ibihu





5.Gutimya urumuri





6.hari nabashobora kugira ubuhumyi





Uko umuti wa Viagra ukora





Iyo unyweye umuti wa Vigara cyangwa ukawwitera ,uragenda ukagera mu maraso ,hanyuma bimwe mu binyabutabire biwukoze bigafata ku gace k'igitsina gabo kagira uruhare mu gushyukwa kitwa Corpus Cavernosum





Ako gace gahita gakanguka kagatuma imikaya ikoze itsina nayo ikanguka ,imitsi ikaguka igatangira kongera amaraso yerekeza mu gitsina ,ibyo bigatuma igitsina gifata umurego.





Ibindi wamenya ku muti wa Viagra





Viagra yakozwe bwa mbere n'uruganda rukora imiti rwa Pfizer ,iza guhabwa icyangombwa ku mugaragaro mu mwaka wa 1996





Uyu muti ukorwa bwa mbere wari ugamije kuvura indwara zifata umutima ,aho wagaragaje ubushobozi buke ,kubw'amahirwe biza kugaragara ko ugira ubushobozi buhambaye mu gutuma igitsina gifata umurego ,bahita wawitirira ko uvura ubwo burwayi





Umuti Viagra,umubiri ubasha kuwusohora binyuze mu nakri no mu musarani kandi ukaba usohorwa mu mubiri watunganyijwe n'umwijima





Umugabo wanyoye uyu muti aba afite ubushake buhambaye cyane ndetse akanakora imibonano mpuzabitsina umwanya muremure ataracika intege.





Ku bantu bamwe na bamwe ushobora gutera ibibazo bikomeye cyane harimo n'urupfu ,aha twavuga nk'ubuhumyi ,gupfa amatwi ,guhagarara ku mutima ,n'ibindi ...





Izindi nkuru wasoma:





Akamaro k’imibonano mpuzabitsina





Impamvu 9 zitera gukunda imibonano mpuzabitsina





Sobanukirwa:Indwara ya Nymphomania yo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

2 Comments

  1. […] Sobanukirwa na byinshi ku muti wa Viagra uzwiho gutera akanyabugabo no kwifashishwa n’abashaka kum… […]

    ReplyDelete
  2. […] Sobanukirwa na byinshi ku muti wa Viagra uzwiho gutera akanyabugabo no kwifashishwa n’abashaka kum… […]

    ReplyDelete
Previous Post Next Post