Byinshi ku itabi rya Menthol ryongerewemo ibihumura n'ibiryoherera ngo rireshye abarinywa


Menthol Cigarette ni itabi ryongerewemo ikinyabutabire cya Menthol ,gituma rigira impumuro nziza ndetse hakaba nigihe hongerwamo ibiryoherera haganijwe kurikoresha kubakiri bato





Iri tabi rya Menthol rikaba ari itabi rikunzwe na benshi kubera agahumuro k'umwotsi waryo ,ariko rikaba rigenda ryamaganwa mu bihugu bitandukanye kubera ingaruka riteza ku mubiri ndetse ibihugu nka Bresil,Canada ,Ethiopia ,Turukiya,Moldova ,Amerika n'ibindi bikaba byarashizeho amategeko ahana umuntu wese ukora akanakwirakwiza iri tabi





Ku butegetsi bwa Biden( perezida wa Amerika ) nibwo byatangajwe na CDC (Ikigo gishinzwe ubuzima) ko Itabi rya Menthol riciwe burundu ariko hakaba hari impungenge ko iki cyemezo cyatinda gushyirwa mu bikorwa kubera inyungu 'inganda zikora amatabi zikoresha amafaranga menshi kugira ngo bene ibyo byemezo bidashyirwa mu bikorwa.





Iri tabi rya Menthol rykozwe bwa Mbere na Bwana, Lloyd Hughes mu mwaka wa 1924 ,ariko yaje guhabwa uburenganzira nk'igihangano cye mu mwaka wa 1927 ,ndetse aribwo iri tabi ryatangiye gucuruzwa hirya no hino ku masoko atandukanye.





Iri tabi rikaba rikorwa n'izindi nganda ku mazina nka Kool ,Salem ,ariko umwimerere ukaba uw'ikinyabutabire cya Menthol ndetse rikaba nta tandukaniro aya matabi afite rinini buretse amazina gusa.





Itabi rya Menthol rikorwa nkandi matabi yose uburyo akorwamo ariko bakongera ikinyabutabire cya Menthol kugira ngo ribashe kugira impumuro yihariye ,hagamijwe kugaragaza itandukaniro nandi matabi ndetse no kugira ngo ribashe gukurura abantu benshi.





Ingaruka itabi rya Menthol rigira ku buzima





Itabi rya Menthol ni ribi ku muntu urinywa ndetse rikaba na ribi ku muntu wese wegereye umuntu urinywa ,itabi rya Menthol nkandi matabi yose ryongerera urinywa ibyago byo gufatwa na kanseri y'ibihaha





Iritabi rizwiho kubata umuntu urinywa ku kigero gisumbye icy'andi matabi yose abikoraho ,ni ukuvuga ko biba bigoranye kuba wakwihanganira kubaho udakoresha menthol mu gihe wigeze kuyinywa.





Abantu banywaitabi rya Menthol bafite ibyago bigera kuri 80% byo kubatwa no gukoresha iri tabi ubuzima bwabo bwose ugeranije n'abinywera irindi tabi risanzwe.





Itabi rya Menthol rigabanya ubushobozi bw'umubiri mu gusohora uburozi bwa Nicotine ,bityo nicotine yageze mu mubiri ikawituriramo ari nako yongera ibyago byo kuba wafatwa na knseri.





Marlboro Cigarette Boxes
Itabi rya Mariboro ni rimwe mu matabi akunzwe cyane cyane muri Amerika




Ubundi ni ibiki bashyingiraho baca ikoreshwa n''inyobwa ry'iri tabi ?





Nkuko byatangajwe na CDC ivuga ko Menthol ari ikinyabutabire gikoreshwa n'abaganga hagamijwe kugabanya ububabare aho kigenda kigakora ku gace ko mu bwonko kagenzura uburibwe ,ku gikoresha mu kavuyo bikaba byangiza uburyo imiti yagakoreshejwe hashingiwe ku rugero rwayo ntarengwa umuntu yagakoresheje ku munsi.





Knadi nanone byemejwe ko kubera uburyo itabii rya Menthol riba rihumura kandi ryaragabanyirijwe ubukana n'ubukare bituma abantu benshi bariyoboka ,ibyo bikaba ari ikintu cyoreka ubuzima bwa benshi kandi ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko nta tandukaniro namba rifite ugereranije nandi matabi.





Itabi rya Menthol kimwe n'ubundi bwoko bw'amatabi bigira ingaruka mbi nyinshi ku mubiri harimo kanseri y'umuhogo ,ibihaha no mu bindi bice.





Ese mu Rwanda itabi riremewe ?





Amategeko ariho abuza abantu bose bari munsi y'imyaka 18 kunywa itabi ariko umuntu urengeje iyi myaka aba ari amahitamo ye kurinywa ,ariko kandi ku gapaki gapfunikwamo itabi hagomba kuba handitseho itangazo riburira abantu ko itabi ryica kandi ryangiza ubuzima.





Red and yellow paper packet from french fries filled with cigarettes on blue background
Kimwe nandi moko yose y'amatabi ,yose atera ikibazo cy'uburwayi bwa kanseri




Izindi nkuru wasoma





Ese ni izihe ngaruka itabi ritera mu mubiri?





Ese ni izihe ngaruka itabi ritera mu mubiri





Uko wareka burundu ingeso yo kunwa itabi


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post