Uko wacika ku ngeso yo Kwikinisha


Kwikinisha ni igikorwa kigayitse kandi gitesha agaciro ugikora ,kandi kigira imbata ugikora ku buryo bitoroha guhagarika kugikora mu gihe hashize igihe kirekire tugiye kubabwira zimwe mu nzira wanyuramo kugira ngo ucike kuri iyi ngeso





1.Irinde kureba amafoto n'amashusho y'urukozasoni





Kureba amafoto cyangwa amashusho y'urukozasoni bizamura ibyiyumviro byo gukenera kumva wakwikinisha ,bigatuma ugera aho umubiri ugutegeka ku bikora ,muri iyi minsi y'ikoranabuhanga kugera ku mbuga z'amashusho y'urukozasoni biroroshye cyaneakaba riyo mpamvu uyu mwitozo ugomba kuba ingenzi cyane





2.Gerageza ushake ibiguhugiza





Gushaka ibyo uhugiraho ku buryo utabona umwanya wo gutekereza kubikora kandi ugakora ku buryo uryama cyangwa ugera ahantu hihereye wakwikinishiriza unaniwe





3.Sabana n'inshuti wirinde kuba wamara umwanya munini uri wenyine





Kwigunga ,kubona umwanya wo kwitekerezaho munini ibi bigushira mu byago byo kongera kwikinisha





4.Kora Siporo kenshi gashoboka





ibi bifasha kubona umwanya no kunaniza umubiri ukaba wagera ku buriri ugahita usinzira





5.Shaka umuntu wizeye muganire cyangwa umuhanga mu mitekerereze ya muntu





aza kugira inama kandi agufashe kugenda ubireka ,kandi niba wiahaye nk'intego yo kubireka hashira nk'igihe runaka ukongera ugacikwa ,wicika intege ongera utangire bundi bushya bizageraho bikunde ucike kuriyo ngeso





Izindi nkuru





Ni gute wacika ku kibazo cyo kugona?, sobanukirwa na byinshi ku gitera kugona nuko watandukana nabyo





Batubwira ingaruka mbi gusa zo kwikinisha ariko burya hari ni nziza sobanukirwa ni byiza byo kwikinisha





Aragisha Inama:Yokamwe n’ingeso yo kwikinisha none byaramunaniye kubicikaho


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

2 Comments

Previous Post Next Post