Akamaro k'igisheke ku mubiri wa muntu n'intungamubiri tugisangamo

Akamaro k'igisheke ku mubiri wa muntu n'intungamubiri tugisangamo

Igisheke ni ingenzi cyane ku mubiri wa muntu kubera intungamubiri tugikuramo nubwo bwose ahantu hamwe na hamwe gifatwa nk'ikiribwa cy'abakene ariko umuntu uwo ariwe wese akeneye intungamubiri kigira,tugiye kuvuga kuiri imwe mu mimaro kigirira umubiri wacu

Intungamubiri dusanga mu igisheke

Mu gisheke dusangamo intungamubiri nyinshi zitandukanye zirimo

  • Isukari
  • Umunyungugu wa potasiyumu
  • Umunyungugu wa karisiyumu
  • Umunyungugu wa manyeziyumu
  • Umunyungugu wa Zinc
  • Ubutare bwa Fer
  • Vitamini B1
  • Vitamini B2
  • nibindi...

1.Igisheke gifasha mu kurinda kubora kw'amenyo

igisheke gifasha mu gusukura amenyo no gukuraho impumuro mbi yo mu kanwa iterwa na mikorobi zifata mu menyo

2.Umutobe wacyo uvura ibicurane no kubabara mu mihogo

umutobe w'igisheke ni mwiza cyane kuko woroshya indwara y'ibicurane ukawunywa uteguranye isuku kandi utetse

3.Igisheke gifasha mu kuvura umuhondo (Jaundice)

Umuhondo ni indwara aho umuntu ahinduka umuhondo mu maso n'ahandi,kunywa uturahure tubiri tw'umutobe w'igisheke tuvanze n'indimu dufasha kwihutisha gukira ubwo burwayi

4.Igisheke gitanga zimwe mu ntungamubiri zifasha mu kurwanya uburwayi

Kigizwe na flavonoid na phonolic zifasha mu kurwanya uburwayi butandukanye nka kanseri nubundi.....

5.Igisheke gituma umuntu agira uruhu rwiza

igisheke gikungahaye kuri Alpha hydroxy acid ifasha mu gutuma uruhu rugira itoto ntirwumagare

6.Kigabanya ibyago byo kurwara utubuye dufata mu mpyiko

Bitewe n'amazi gitanga bituma impyiko zibasha kubona amazi ahagije bityo impyiko zikabasha gusohora amazi

7.Kurya igisheke byongera amahirwe yo kudafatwa na Kanseri cyane cyane izifata amabere na Prostate

Igisheke gikungahaye ku myungugu nka karisiyumu ,magnesiuym ,potasiyumu n,ubutare bwa fer ibi bikaba bidindiza iremwa ry'uturemangingo dutera kanseri

8.Umutobe w'igisheke ugabanya kuruka no kugira iseseme ku mugore utwite

Umutobe w'igisheke uvanze na tangawizi bigabanya iseseme ku bagore batwite cyangwa abantu bari ku miti ivura kanseri

Umusozo

Burya igisheke ni kimwe mu biribwa bifitiye akamaro gakomeye umubiri wa muntu karimo kuba ari isukari nziza kamere ,kandi kikaba kinakumgahaye ku zindi ntungamubiri zitandukanye kandi z'ingenzi ku buzima bwa muntu.

Umuntu wese ashobora kurya igisheke ,gishobora kuboneka hirya no hino kandi ku giciro gito cyakwigonderwa na buri wese


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post