Dore icyo Ibara ry'inkari ryakubwira


1.Inkari zigaragaramo amaraso





Bishobora kugaragaza ko urwaye indwara zifata mu miyoboro y'inkari cyangwa ufite utubuye mu mpyinko ushobora nanone kuba urwaye kanseri ibi kandi bijyana no kwihagarika ukababara





2.Inkari zirabura cyangwa zijya gusa na orange





Ahanini biterwa no kuba umwijima udakora neza ariko hari ibindi bimenyetso ugomba gushingiraho nko kugira uruhu rwabaye umuhondo ndetse no mu maso hahinduka umuhondo





3.Inkari zijya gusa nubururu cyangwa icyatsi





Ibiterwa no kuba wariye cyangwa wanyoye ibintu bifite ayo mabara ,nanone bishobora guterwa n'imiti urimo gufata nk'imiti ya amitryptiline cyangwa indomethacine kandi nanone bishobora guterwa n'uburwayi nka hypercalcemia (kugira calcium nyinshi mu maraso ) nibindi,,,





4.Inkari zifite ibara rya coca cola





Bishora guterwa nibyo wariye cyangwa wanyoye .nanone bishobora guterwa n'imiti uri gufata nk'imiti ya chloroquine,metronidazole ,nitrofurantoine nindi myinshi. kandi bishobora guterwa no kuba wakoze imyitozo ngororangingo ikakaye





5.Inkari zigaragaramo ibintu bimeze nk'ibihu cyangwa zifashe nk'amata





Ibi bishobora guterwa na kanseri y'uruhango rw'inkari cyangwa iyo impyiko cyangwa ukaba ufite agasabo k'intanga kabyimbye .ibi kandi bishobora guterwa n'ubundi burwayi bikaba ari byiza kujya kureba muganga





6.Inkari zisa umweru wererukana cyangwa n'umuhondo wererukana





Bigaragaza ko uri kunywa amazi ahagije.





Ibintu 8 bitangaje kandi utazi intangangabo zishobora gukora






Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post