Akamaro ko kurya imineke


Imineke ni urubuto ruryoha cyane kandi rufitiye akamaro kanini umubiri wacu,kandi ukaba ushobora kuribwa igihe cyose









1.Umuneke utuma imikaya ikora neza





Kubera umunyungugu wa magnesium dusanga mu muneke kubwinshi,kandi uyu munyu ukaba ufasha mu gukweduka kw'imikaya ndetse ukaba unafasha mu ikorwa ry'amaproteyine ,ibi bituma imikaya ikura igakomera ndetse ikanakora neza





2.Nanone imineke ifasha imikaya gutakaza amavunane vuba





Nkiyo umaze gukora siporo ukumva imikaya y'umubiri inananiwe kandi ikubabaza kubera potassium dusanga mu muneke ituma iyo mikaya iruhuka vuba igakomeza kugira imikorere nkiyo yari ifite mbere





3.Kurya umuneke bituma ugira akanyamuneza





Imineke ikungahaye kuri vitamin B9 ku kigero cya 6% ,iyi vitamini ikaba ituma umuntu agira ibyishimo n'umunezero,kandi iyi vitamini ifasha umubiri gusohora umusemburo wa serotonin ,uyu musemburo ufasha mu gutera ibyishimo no guhangana n'imihangayiko





4.Kurya umuneke mbere yo kuryama bituma usinzira neza





Ibi bikaba biterwa n'umusemburo wa tryptophan ukaba ufasha ,umubiri kuruhuka no gusinzira neza





5.Imineke ifasha mu kuringaniza umuvuduko w'amaraso





kubera sodium nkeya na potassium nyinshi biboneka mu muneke ibi bikaba bifasha mu mikorere y'inzira z'amaraso ,mu mikorere y'umutima no mumisusire y'amaraso .





6.Kurya umuneke ku iifunguro ryawe bigabanya kuba wagira ibibazo byo kuba wabyimba mu nda





Ibi biterwa nuko umuneke urtwanya udukoko two mu bwoko bawa bagiteri butera kuba umwuka wakuzura mu nda .





7.Umuneke ufasha mu gutuma igogorwa rigenda neza





Kubera fibers ziboneka mu muneke zitu,ma umuneke utuma igogorwa rikorwa neza kandi ukarwanya indwara ya constipation









8.Umuneke wafasha mu kugabanya ibiro by'umurengera





Kurya umuneke bituma umwara umwanya munini wumva uhaze ibi bigatuma inshuro wafaatagamo ifunguro nibindfi byo kurya xzigabanuka





9.Umuneke ufasha mu gukomera kw'amagufa





Kubera umunyungugu wa calcium dusanga mu muneke,uyu munyungugu utuma amagufa akomera





10.Umuneke ukungahaye ku isukari





isukari iboneka mu muneke ituma umubiri ubona imbaraga ugakora ufite ingufu akaba ariyo mpamvu ahanini usanga abantu batwara amagare bitwaza imineke





11 Umuneke utuma umubiri ubasha kugabanya ibinure





Kubera choline ikaba ifasha umubiri gutwika ibinure byo kunda





Izindi nkuru wasoma





Akamaro ku Umunyungugu wa manyeziyumu





Covid-19: Amakuru yizewe ku bwandu bwa Omicron





Niwibonaho ibi bimenyetso ,uzamenye ko ushobora kuba urwaye indwara z’umutima


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post