Uko wakora amavuta yo muri Avoka n'akamaro kayo






Avoka ikaba ari urubuto rwiza cyane rufitiye umubiri wacu akamaro gatandukanye kandi rukaba rushobora kuvamo amavuta ashobora gukoreshwa mu guteka no mu bwiza





Dore uko wakamura avoka ukayikuramo amavuta





1.Fata avoka byibuze esheshatu(6) xihiye neza ,ukazironga hanyuma ukazikuraho igihu





Zikatire mu kantu wateguye isafuriya cyangwa indobo kogeje kandi kumutse





Gerageza ushake akantu ko kuzisya cyangwa kuzihonda zikavamo umutsi ushobora gukoresha nk'umwuko.akamamiyo n'akandi kose kabigukorera neza





2.Fata wa mutsima w'avoka uwushyire mu isafuriya hanyuma uwutereke ku muriro ushobora gukoresha gazi cyangwa imbabura nibindi bitewe nicyo wabona





Hanyuma genda uvanga gake gake kuri wa muriro muke ukore ku buryo uwo mutsima w'avoka utari bushirire ,kugeza uhinduye ibara ugasa n'icyatsi cy'irabura (dark green)





3.Cungana nuko amazi yashize muri wa mutsima uri guhinduka icyatsi cy'irabura hanyuma uwukure ku muriro .ureker utakaze ubushyuhe gake ariko utarakonja hanyuma fata agatambaro gateye ipasi kandi gafuze uwusukemo witonze ,hanyuma uzinge kagatambaro neza maze utangire kugakaraga cyangwaa kugakamura wateze akantu keza kubjuryo amazi asohoka mu gitambaro ajya muri ako kantu wateguye





Ibyo wamenya ubu buryo butanga amavuta make ku muntu ushaka menshi akoresha avoka nyinshi kandi mu gukora umutsima w'avoka ni byiza gukoresha akamashini kavanga (blender) hanyuma ukaba





Akamaro k'amavuta y;avoka





1.atuma uruhu rusa neza akarurinda kumagara





2.arinda uruhu imirasire yangiza(ultraviolet radiation)





3.arinda uruhu kwangirika





4.atuma umutsatsi ukura neza kandi ugakomera





5.ni meza kubafite indwara z'umutima n'umuvuduko w'amaraso


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post