Iyo umwana yujuje amezi 6 atangira guhabwa imfashabere igizwe n'ifunguro ryoroshye , iyo umwana ageze kuri aya mezi , ntabwo aba agihazwa n'amashereka gusa kandi intungamubiri zo mu mashereka ntiziba zihagije .
Burya hari ibiribwa ugaburira uyu mwana ugitangira kurya , bigatuma abyibuha , akamera neza , bikamurinda kurwaragurika kubera ko bizamura ubudahangarwa bw'umubiri we mu guhangana n'indwara ndetse bikanatuma amera neza muri rusange .
Ubundi mu buryo busanzwe ku mezi atandatu , ibiro by'umwana bigomba kuba byarikubye kabiri , naho ku mwana bikaba byarikubye gatatu , hari igihe rero usanga umwana atiyongera neza , ibyo bikaba bishobora no kugaragaza ko umwana afite imirire mibi .
Dore ibiribwa bituma umwana abyibuha bikanamurinda kurwaragurika
Muri ibyo biribwa ugomba kugaburira umwana wawe ugitangira kurya ndetse nundi mwana wese ukiri muto ni ibi bikurikira .
1.Amashereka
Burya amashereka aguma ari ifunguro ntasimburwa ku mwana , amashereka dusangamo intungamubiri nyinshi zitandukanye .
nubwo ku mezi atandatu umwana atangira guhabwa imfashabere ariko amashereka aza ku mwanya wa mbere mu biribwa bituma umwana akura neza ,akabyibuha bikanamurinda kurwaragurika .
Amashereka kandi burya nta bibazo namba ashobora gutera ku mwana , amashereka dusangamo intungamubiri zitandukanye zirinda umwana kurwaragurika .
2.Umuneke
Umuneke ni kimwe mu biribwa byia ku mwana , uroroshye , woroshye kuwutegura ndetse unakungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zirimo umunyungugu wa potasiyumu , , amavitaminii atandukanye irimo A,C,D,K na K ndetse dusangamo na Vitamini B .
Mu muneke kandi dusangamo indi myunyungugu nka karisiyumu manyeziyumu , fosifore na manganeze , iyi myunyungugu yose ikaba ituma umwana akura neza , bikamurinda uburwayi , bikanatuma amagufa ye akomera .
Umwana wariye umuneke kandi bimurinda kwituma nabi , ushobora kuwuvanga mu bindi , ushobora no kuwunomba bikorohera umwana kuwurya .
3.Amata n'ibiyakomokaho
Burya amata nayo ni ikiribwa cyiza ku mwana , ndetse n'ibiyakomokaho nka yawurute ndetse na foromaji . ibikomoka ku mata bishobora guhabwa umwana wujuje amezi 8 .
Ariko si byiza ko umwana utarageza ku mwaka agaburirwa amata kubera ko ashobora kumutera ibindi bibazo , ubundi amata ahabwa umwana ufite byibuze amezi 12 , ariko nka yawurute umwana ufite amezi 8 ahobora kuyihabwa
Amata burya akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zituma umwana akura neza , akanagira ubuzima bwiza , ndetse bikanamurinda no kurwaragurika .
Yawurute ituma umwana yongera ibiro , igatuma igogora rigenda neza , ikazamura ubudahangarwa bw'umubiri ndetse ishobora no kuvura ibibazo byo mu nda nkibyo mu nzira z'igogora .
4.Imbuto
Burya imbuto nazo ni kimwe mu mafunguro meza yatuma umwana yiyongera ibiro ,akanagira ubuzima bwiza .
Umwana ashobora guhabwa imbuto cyangwa agatobe kakamuwe mu mbuto z'umwimerere ariko agatobe ko mu mbuto ko guha umwana ntikagomba kongerwamo ibindi nk'isukari cyangwa ibindi binyabutabire .
Imbuto zikungahaye ku ntungamubiri zirimo amavitamini n'imyunyungugu byose byiza ku mwana , zinatuma umwana atagaragurika , akanagira ubuzima bwiza muri rusange .
5.Avoka
Urubuto rwa avoka narwo ni rumwe mu mbuto nziza ku mwana ariko akazihabwa ku kigero gito , avoka ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zifasha umwana gukura neza , zikamurinda kurwaragurika , zikanatuma agira ubuzima bwiza .
Ibiro umwana yagakwiye kuba afite bijyanye n'amezi afite
Kuva ku kwezi 0 kugeza ku mezi 12
- 0 month: 2.4 – 4.3 kgs
- 1 month:3.2 – 5.7 kgs
- 2 months: 4.0 – 7.0 kgs
- 3 months: 4.6 – 7.9 kgs
- 4 months: 5.1 – 8.6 kgs
- 5 months: 5.5 – 9.2 kgs
- 6 months: 5.8 – 9.7 kgs
- 7 months: 6.1 – 10.2 kgs
- 8 months: 6.3 – 10.5 kgs
- 9 months: 6.6 – 10.9 kgs
- 10 months: 6.8 – 11.2 kgs
- 11 months: 7.0 – 11.5 kgs
- 12 months: 7.1 – 11.8 kgs