Ibyiza 7 byo kunywa amazi arimo indimu utari uzi

 

Ibyiza 7 byo kunywa amazi arimo indimu utari uzi

Burya kunywa amazi yashizwemo indimu bifitiye ibyiza n'akamaro gatangaje ku mubiri wa muntu ,kunywa aya mazi arimo indimu bihishe ibanga ry'ubuzima bwiza , kuva mu gusukura umubiri awirukanamo imyanda kugeza mu kuwuha intungamubiri zitandukanye .

Burya n'umuntu utajya ukunda kunywa amazi , agirwa inama zo gushyira indimu mu mazi , aho bimufasha kuyanywa kubera uburyohe n'impumuro agira ariko si ibyi gusa ahubwo aya mazi yashizwemo indimu aba arimo Vitamini C .

Vitamini C ikab ifasha umubiri mu kubaka ubudahangarwa bwawo , mu kurinda uruhu aho ifasha mu ikorwa rya collagen ndetse ikanatuma umubiri ubasha kwinjiza ubutare .

Nanone aya mazi aba arimo umunyungugu wa potasiyumu , folate , thiamine n'izindi ntungamubiri , ibi bikaba biyaha ubushobozi bwo kugabanya ikigero cya aside mu mubiri no gutuma igogora rigenda neza .

Dore akamaro kunywa amazi arimo indimu 

Ibyiza 7 byo kunywa amazi arimo indimu utari uzi


Hari ibyiza byinshi byo kunywa amazi arimo indimu aribyo

1.Ku kurinda umwuma no kubura amazi ahagije mu mubiri 

Burya amazi arimo indimu atuma ukunda kunywa amazi ndetse no ku muntu udakunda kunywa amazi atuma yongera kuyanywa ku bwinshi .

Nanone aya mazi atuma umubiri wongera kunyoterwa no kwinjiza amazi menshi , ibyo bikawurinda ko  wabura amazi ahagije aribyo bitera umwuma .

2.Kongera ubudahangarwa bw'umubiri mu guhangana n'indwara 

Kubera Vitamini C tuyasangamo , cyane cyane ikomoka ku ndimu , bituma afasha mu kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri , bityo indwara za hato na hato nk'ibicurane zikagabanuka .

3.Gusukura umubiri no kuwusohoramo uburozi 

Amazi arimo indimu afasha mu gusukura umubiri no kuwusohoramo uburozi bushobora kuwangiza no kuwutera uburwayi . 

Cyane cyane akaba ari ingenzi mu gusukura umwijima no gusohora uburozi bityo bikaturinda ibyago byo gufatwa n'indwara zikomeye harimo na kanseri.

4.Gutuma igogora rigenda neza 

Amazi arimo indimu atuma igogora rigenda neza ,akakurinda kuba mu nda hakuzuranamo umwuka , ndetse akanagabanya n'ibyago byo kwibasirwa n'indwara nka constiptaion.

No ku muntyu usanzwe afite ibibazo byo mu igogora  nko kugubwa nabi nibyo yariye , nawe yamufasha kubyivura burundu .

5.Kugabanya ibiro by'umurengera 

Ku bantu bafite umubyibuho ukabije , burya kuinywa amazi arimo indimu , byabasha kubigabanya ,  aya mazi yongera imikorere y'umubiri (metabolisme ) no gutwika ibinure , ibyo bikaba byagabanya ibiro n'umubyibuho ukabije .

6.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira 

Burya mu mazi arimo indimu , dusangamo ibinyabutabire bizwi nka antioxidant , ibi binyabutabire bikaba biganya inflammation mu mubiri , bikarinda iyangirika ry'uturemangingo ndetse bikagabanya n'ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye .

7.Kurinda uruhu no kurukesha 

Vitamini C dusanga mu mazi arimo indimu , ituma umubiri ukora poroteyine ya collagen ku bwinshi , iyi collagen ikaba ituma uruhu rugira itoto , rukoroha kandi rugasa neza cyane .

Nanone ibyo bikaba bigabanya iminkanyari ku ruhu , kunywa amazi arimo indimu bituma uhorana itoto n'uruhu rwiza .

Burya mazi arimo indimu ni meza ku buzima bwa muntu ndetse anafite akamaro gatandukanye ku mubiri wacu ,karimo no kuturinda indwara zikomeye , kandi kuyanywa nta kinmdi bidusaba buretse kumva ubishaka no kuyategura .

Ibikenerwa kugira ngo utegure amazi arimo indimu 

Ibyiza 7 byo kunywa amazi arimo indimu utari uzi


Ushobora gukenera ibi bintu kugira ngo uyategure aribyo 
  1. Agakombe karimo amazi 
  2. Indimu 
  3. Akayiko ko kuvanga 
  4. Ushobora kongeraho izindi mbuto nka kokombure , nizindi ...
  5. Akayunguruzo k'amazi

Uko wategura amazi arimo indimu 

Ibyiza 7 byo kunywa amazi arimo indimu utari uzi



  • Oza neza indimu , uyikureho umwanda wose , ushobora kuba uyiriho 
  • Katagura iyo ndimu mo uduce duto duto 
  • Shyira indimu wakataguye mu gikombe kirimo amazi , ariko ushobora no gukoresha ijage .
  • Ukoresheje akayiko vanga vanga byibuze nk'iminota 10 , uvange ku buryo wa mutobe  wose wo mu ndimu , ukamukira mu mazi .
  • Nyuma yo kuvanga , yungururira mu kandi gakombe , ukoresheje akayunguruzo kabigenewe .
  • hanyuma ryoherwa n'amazi yawe .
Ibyiza 7 byo kunywa amazi arimo indimu utari uziIcyitonderwa : Ushobora gukoresha amazi y'akazuyaza , ushobora kandi no kongeramo ubuki , bityo iyi aya mazi akarushaho kugira akamaro ku mubiri wawe .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post