Sobanukirwa : Umuti wa Niclosamide ukoreshwa mu kuvura inzoka za Teniya ku muntu

 

Sobanukirwa : Umuti wa Niclosamide ukoreshwa mu kuvura inzoka za Teniya ku muntu

Umuti wa Niclosamide soma Nikorozamide ni umwe mu miti ikoreshwa mu kuvura inzoka za teniya ku muntu , muri rusange inzoka za teniya zimenyererwe mu nyamaswa nk'ingurube ariko burya zishobora gufata n'abantu .

Hari imiti ikoreshwa mu kuvura izi nzoka za Teniya ariyo niclosamide na Praziquantel , iyi miti yombi yifiteo ubushobozi bwo gushwanyaguza iyi nzoka ku buryo umuntu ayikira nta nkurikizi iyo wayifashe uko abaganga babitegeka .

Umuti wa Praziquantel nubwo ukoreshwa u kuvura inzoka za Teniya , hari ibyiciro b'abantu batemerewe kuwufata nk'abagore batwite ndetse n'abonsa .

Naho umuti wa Niclosaide wo umuntu wese ashobora kuwufata kandi nta ngaruka zihambaye uteza kuwawufashe , niyo mpamvu twahisemo kuwukoresha kuko niwo ahanini ukoreshwa kenshi mu kuvura inzoka za Teniya .

Byinshi ku muti wa Niclosamide 

Umuti wa niclosamide ubarizwa u matsinda y'imti yitwa anthelmintics ikaba ari imiti ikoreshwa mu kuvura inzoka zo mu nda .

Uyu muti ukoreshwa mu kuvura ubwoko bw;inzoka nyinshi zisobora gufata umuntu ariko ahanini zifata mu nda ,ubwo ni ukuvuga mu rwungano rw'ibiryo.

Umuti wa Niclosamide ufite ubushobozi bwo gushwanyaguza inzoka zo mu nda ku buryo zisohoka mu mwanda utanabona uduce twazo kubera ko uba wazangije ku buryo bukaze.

Mbere yo gufata umuti wa Niclosamide 

Ugoba kuwunywa gusa mu gihe wawandikiwe na muganga kandi ugakurikiza amabwiriza uko yayaguhaye , si nkaya miti abantu bagura bakanywa uko babonye ahubwo bisaba kwitonda no gukurikiza amabwiriza wahawe.

Bwira muganga niba hari allergies ugira kuri uyu muti , niba warigeze kuwufata ukagutera ibibazo bibwire muganga kandi ntuwunywe .

Ku bana 

Uuti wa Niclosaide wakorewe ubushakashatsi ku bana barengeje imyaka 2 , uyu muti nta ngaruka zihariye ushobora kubatezaho kandi bashobora kuwuhabwa ariko  hakurikijwe amabwiriza ya muganga 

Ku mugore wonsa no ku mugore utwite 

Umuti wa Niclosamide ushobora guhabwa umugore wonsa n'umugore utwite , inyigo zigaragaza ko nta ngaruka zihambaye ushobora kugira ku mwana wonsa cyangwa umwana uri mu nda .

Uko umuti wa Niclosamide ukoreshwa 

Doze zuyu muti zigenda zitandukana bitewe n'ubwoko bw'inzoka igamijwe kuvugwa , bityo ni byiza gukurikiza prescription ya muganga wawukwandikiye .

Wakora iki mu gihe wibagiwe kuwunywera ku gihe ?

Mu gihe wibagiwe kunywera umuti wa Niclosaide ku isaha wagombaga kuwunyweraho , ni byiza guhita uwunywa niba nta gihe kinini cyarenzeho ariko niba wibutse ih=gihe cyo gufata Doze ikurikiyeho cyegereje , reka kuwufata ahubwo utgereze icyo gihe kindi .

Ni gute babika umuti wa Niclosamide ?

Bika umuti wa niclosamide mu gapaki kawo kabigenewe , wubike kure y'izuba , kure y'ubukonje ndetse aho abana badashobora kugera .

Ingaruka umuti wa niclosamide ushobora gutera 

Ingaruka umuti wa niclosamide ushobora gutera


kimwe nindi miti yose , umuti wa niclosaide ushobora gutera ibibazo ku muntu wawuhawe birimo 

  • kubabara mu nda 
  • kurwara impiswi
  • gutakaza ubushake bwo kurya 
  • kugira iseseme no kuruka
  • kugira isereri
  • kokerwa mu kibuno
  • kuzana uduheri ku ruhu 
  • kumva mu kanwa habishye 
Bimwe muri ibi bimenyetso ntibikunze kugaragara ku bantu benshi , mu gihe ubonye ibimenyetso byoroheje , nta kabuza ukomeza umuti ariko mu gihe ubonye ibimenyetso birushaho gukara uhagarika umuti , ubundi ukabimenyesha muganga wawe.

Izindi nkuru wasoma 

Indwara ya Tenia ( teniya ) ku bantu , Ibimenyetso byayo , impamvu ziyitera nuko wayirinda 




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post