Indwara ya Tenia ( teniya ) ku bantu , Ibimenyetso byayo , impamvu ziyitera nuko wayirinda

 

Indwara ya Tenia ( teniya )  ku bantu , Ibimenyetso byayo , impamvu ziyitera nuko wayirinda

Burya abantu abantu nabo bashoobora kurwara indwara ya Tenia soma Teniya , ahanini bigaterwa no kunywa amazi arimo amagi yayo cyangwa bakarya inyama mbisi cyangwa zidahiye neza .

Muri rusange , inzoka zo mu bwoko bwa Tenia zikunze kuboneka mu itungo rizwi nk'ingurube , ingurube zandura inzoka za Tenia binyuze mu kurya umwanda wo mu musarani , naho umuntu akaba ashobora kwandura teniya binyuze ku kurya inyama z'ingurube mbisi cyangwa zidahiye neza .

Teniya ibarirwa mu cyiciro cy'udukoko tuzwi nka Parasites  ishobora kuba mu mara ya muntu mu gihe kigera ku myaka 30 na 40 .

Teniya zibamo amoko 5 ariko akunze kugaragara cyane ni abiri ariyo Tenia Saginata na Tenia Solium ,izi teniya zose zandura mu buryo bumwe .

Ni gute Inzoka ya Tenia yandura?

Inzoka za Teniya zishobora kwandura binyuze ku kurya inyama mbisi cyangwa inyama zidahiye neza , izi nyama ahanini ziba zirimo amagi avukamo izi nzoka za Teniya , iyo inyama yatetswe neza , ariya magi arapfa , iyo rero zitatetswe neza ngo zishye nibwo ariya magi yanduza.

Nanone umuntu ashobora kwandura nyuma yo gukorakora umwanda uturuka ku nyamaswa aha twavuga nk'imbwa , ingurube nizindi nyamaswa.

Ibimenyetso bigaragara ku muntu ufite inzoka za Teniya 

Umuntu ufite uburwayi bwa Teniya ashobora kugaragaza ibimenyetso bikurikira aribyo 
  • Gutakaza ibiro mu gihe gito
  • Ibihuha bya Teniya wituma mu mwanda , ukabibona mu mwenda w'imbere no mu musarani
  • guhorana umunaniro
  • kugira isereri
  • kugira iseseme
  • kugubwa nabi nibyo urya
  • gutakaza ubushake bwo kurya
  • kuribwa mu nda 
  • kubabara umutwe

Ni Gute basuzuma inzoka za Teniya ?

Hari uburyo butandukanye bashobora gusuzuma ko urwaye indwara za Teniya aribwo 

  • Gufata ikizamini cy'umusarani kigapimwe 
  • Gufata ibizamini by'amaraso
  • Ikizamini cyo kureba imbere mu jisho kuko inzoka za teniya zishobora kuhangiza 

Ni gute bavura inzoka za Teniya ?

Inzoka za Teniya zishobora kuvugwa zigakira neza , hari imiti yo kwa muganga bakoresha bavura izi nzoka arizo 

  • Umuti wa Niclosamide 
  • Umuti wa Praziquantel
Hari abemeza ko agafu kasewe mu mbuto z'ibihaza gashobora kuvura ubu burwayi .

Ni gute wakwirinda kwandura inzoka za Teniya ?

Kwirinda ko wafatwa n'inzoka za Teniya birashoboka , ukora ibi bikurikira \\
  • Guteka inyama zigashya neza mbere yo kuzirya 
  • Kongera isuku yibyo kurya , iyo ku mubiri niy'ibikoresho dukenera mu buzima bwa buri munsi 
  • Koza imboga n'imbuto mbere yo kuzirya

Ibyago bishobora guterwa n'inzoka za Teniya 

Inzoka za Teniya zishobora guteza ibyago bikomeye ku muntu birimo 
  • Indwara ya cysticercosis. ifata mu bwoko ikabwangiza ndetse umuntu akaba yafatwa n'igicuri (epilepsy ) 
  • Kwangirika kw'agace mu jisho 
  • Kwizinga kw'amara bikaba bishobora gukenera kubagwa 
  • nibindin
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post