Uganda: Kampala ishobora gushyirwa muri Guma mu rugo kubera ubwandu bushya bwa Ebola bukomeje kuhaboneka

 

Ebola virusi

Kuva tariki ya 20 Nzeli 2022 ,inzego z'ubuzima mu gihugu cya Uganda zifatanyije n'ishami ry'umuryango w'abibumbye rya OMS zatangaje ko muri iki gihugu habonetse ubwandu busha bwa Ebola .nyuma y'igihe kirekire butahaboneka.

Kuva icyo gihe inzego z'ubuzima zakoze ibishoboka byose ngo zihangane niki cyorezo ndetse banagabanye ikwirakwira ryacyo ,hitabwa kugukurikirana abantu bose bahuye n'umuntu urwaye iki cyorezo cya Ebola.

Dr Jane Ruth ,Minisitiri w'ubuzima muri iki gihe yatangaje ko hari amahitamo ashoboka ko umugi wa Kampala ndetse n'utundi duce tugeramiwe byashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bukabije bw'abandura ebola bashya.

uyu muyobozi kandi yatangaje ko ,inzego z'ubuzima zirimo gushakisha abantu bagera kuri 300 bahuye n'abarwaye ebola kugira ngo birinde ko abashobora kuba baranduye bakwirakwiza iki cyorezo hirya no hino .

inzego z'umutekano zagiye zijya ahantu hahurira abantu benshi ,ndetse ingamba zo kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki bisubizwaho ,abakozi ba leta bakangurirwa gukorera mu rugo aho bishoboka .

umuyobozi w'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubuzima Bwana Tedros yatangaje ko hari inkeke ko iki cyorezo cya ebola cyabonetse muri uganda gishobora no gukwirakwira mu duce iki gihugu giherereyemo.

ikinyamakuru cya the eastafric.co.ke cyatangaje ko ,hari ibigo 3 by'amashuri biherereye mu mugi wa Kampala byabonetsemo iki cyorezo aho abagera ku 170 barimo gukurikiranwa by'umwihariko.

kugeza ubu nuko bitangazwa na miniteri y'ubuzima muri iki gihugu ,abakozi bakora mu nzego z'ubuzima bagera kuri 6 bamaze guhitanwa niki cyorezo.

uduce twagaragaweho niki cyorezo bwa mbere ni Bunyangabu  Kassanda ,Kagada  n'akarere ka Mubende. ariko iki cyorezo cyageze no mu gace ka Wakiso na Kampala.

Leta ya Uganda yashize ikigo cyita ku barwayi ba Ebola mu gace ka Mubende gifite ibitanda 94 .hakaba hari kubakwa n'ikindi kigo  ku kibuga gikorerwamo siporo cya Mulago kizaba gifite ibitanda 64. leta  kandi yatanze amafaranga yo kwita ku buvuzi bwa ebola by'umwihariko.

Ibihugu bituranye na Uganda birikwitwara bite?

ibihugu bituranyi bya uganda byafashe ingamba zitandukanye kugira ngo byirinde ko iki cyorezo ebola cyabigeramo .

nko mu Rwanda ,ku mipaka igihuza na Uganda hashizweho uburyo bwo gupima umuriro  , inzego z'ubuzima zatojwe uburyo bwihuse bwo kwita ku murwayi wa ebola ndetse n'uburyo zahagarika ikwirakwira ryiki cyorezo mu gihe habonetse umurwayi wa ebola.

mu gihugu cya Kenya ,hashizweho uburyo bwo gupima ,abantu bambuka bava Uganda berekeza Kenya kugira ngo hirindwe ko bakwambukana iki cyorezo.

kugeza ubu nta gihugu gituranye na Uganda cyari cyabonekamo icyorezo cya Ebola ,ingamba zo kwirinda ko iki cyorezo cyagera muri ibi bihugu zigomba gushyirwa mu bikorwa.





Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post