Ubuvumbuzi bushya bwitezweho guhindura amateka mu buvuzi bwa kanseri

 

Ubuvumbuzi bushya bwitezweho guhindura amateka mu buvuzi bwa kanseri

Abahanga mu buvuzi baherutse kuvumbura uburyo bwo gukurikirana impinduka mu turemangingosano  bitewe n'ibidukikije aho ubu buryo bwahawe izina rya epigenetics ,bikaba byitezweho bishobora kuzana impinduka zikomeye mu buvuzi bwa kanseri.

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya Institute of Cancer Research bwagaragaje ko hashobora kwifashishwa ubu buvumbuzi mu gutahura kanseri hakiri kare bityo bikaba byagira uruhare runini mu buvuzi bwa kanseri hakiri kare.

mu buryi busanzwe ,Epigenetics ni inyigo yiga ku buryo imyitwarire ya muntu ndetse n'ibimukikije bigira ingaruka ku mihindukire ye y'uturemangingosano tumugize. epigenetics yawe ikaba igenda ihindagurika bitewe nuko imyaka yiyongera ariko bigashyingira ku mibereho urimo ,aho uba ndetse n'ubuzima bwa buri munsi ubamo.

ubu bushakashatsi bukaba bwarize ku rugendo ,uturemangingo twa muntu dushobora kunyuramo tukagira impinduka runaka zishobora kubyara kanseri ariko byose bitewe n'imyitwarire agira , imibereho abayemo ndetse naho aba.

Reka dufate urugero nk'umuntu unywa itabi aba afite ibyago byinshi byo kurwara kanseri y'ibihaha ,ariko siko abanywa iabi bose barwara iyi kanseri , ubu buryo bushya ni ukwiga impinduka z'uturemangingo tw'ibihaha bitewe no kunywa itabi ku buryo mu gihe byaba biganisha kuri kanseri byamenyekana hakiri kare ukavugwa cyangwa ugafata ingamba.

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi mu kigo cya Institute of Cancer Research ,Dr Trevor avuga ko babashije guhishura imyitwarire ya kanseri no gukurikirana urugendo rwayo ,ibi babihaye izina rya Dark matter ,akaba ari naho ubu buvuzi bushyingiye.

Dr Trevor kandi avuga ko ibi bitagiye guhita bihindura ubuvuzi buriho ariko ko bizatanga umusanzu mwiza mu ikorwa ry'imiti mishya ndetse no mu gukumira kanseri .

Uyu muganga kandi ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru cya BBC yavuze mu gihe bazajya bapima uturemangingo sano (genetics ) ndetse bakanpima epigenetics yuwo muntu bazajya bagera ku mwanzuro wo kubona imiti ya nyayo ikwiye mu kuvura uwo muntu urwaye kanseri.

Ubuhakashatsi bwa mbere bwakzowe bwatangajwe mu kinyamakuru cya Nature aho bwakoreye inyigo ku bantu bagera ku 1.300 harimo 30 bafite kanseri yo mu mara aho byagaragye ko bari bahuje mu mpinduka zagaragaye ku turemangingo sano bitewe na epigenetics zabo.

ubushakashatsi bwa kabiri bwakorewe ku bantu benshi bwo kandi bukorerwa kuri bice by'umubiri bitandukanye aho bwagaragaje ko impinduka mu turemangingo atarizo gusa zishobora gutera kanseri ahubwo ko hagomba no kurebwa epigenetics .

abakozi ubu bushakashatsi bwanzuye ko hakenewe gukorwa ubundi bwimbitse kugira no hafatwe ingamba zikwiye  mu buvuzi bwa kanseri

Bibliography



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post