Dore inama 10 zagufasha kwirinda no guhangana n’indwara yo kwibagirwa

Inama 10 zagufasha guhangana no kwirinda indwara yo kwibagirwa

Abantu barenga miliyoni 50 ku isi yose babana niyi indwara yo kwibagirwa ,ishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye zirimo n’indwara z’ubusaza ,abahanga mu buvuzi bavuga ko mu mwaka wa 2050 ,uyu mubare uzaba waikubye inshuro 3 .

Kubw’amahirwe ,ubushakashatsi bugaragaza ko 40% by’abantu bafite ubu burwayi bwo kwibagirwa ,guhindura imibereho n’uburyo bitwara byatuma batandukana niki kibazo ,ndetse bikanakibarinda.

Impinduka ugaragaza mu mibereho yawe ya buri munsi zishobora gutuma wigizayo indwara yo kwibagirwa mu buzima bwawe ndetse bikaba byanayikuvura burundu.

Dore inama 10 zagufasha kwirinda no guhangana n’indwara yo kwibagirwa

Hari uburyo butandukanye wakoresha bukagufasha guhangana no kwirinda iyi ndwara yo kwibagirwa burimo

1.Gukora imiyotozo ngororamubiri bihoraho

mu makuru yakuwe mu bushakashatsi bwamaze igihe kirekire bukorwa ku ngaruka siporo igira ku mubiri ,bwagaragaje ko gukora siporo bituma umuntu akomeza kugira ubwonko bukora neza ,agatandukana n’indwara zo kwibagirwa bya hato na hato ndetse ubwonko bugahora bukora vuba kandi neza.

Si ibyo gusa siporo iturinda indwara z’umutima .indwara ya hypertenion ndetse n’indwara yo guturika y’udutsi tw’ubwonko izwi nka stroke.

2.Kurya indyo yuzuye ikungahaye ku ntungamubiri nkenerwa

Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Amerika ,ku bantu bagera ku 5.000 bwagaragaje ko kwibanda ku mirire inoze igizwe n’imboga n’imbuto ndetse n’ibindi biryo bikungahaye ku ntungamubiri nkenerwa ,bigabanya ibyago byo kwiabsirwa n’indwara yo kwibagirwa ku kigero cya 30%

Ariko hari ibiribwa bitungwa agatoki ,ko ari byiza kubyrinda no kubigabanya harimo inyama zitukura ,ibiryo bya fast food ndetse n’ibindi byakorewe mu nganda.

3.Guhagarika kunywa itabi

Burya itabi ryangiza umubiri muri rusange ,ritera ibibazo bitandukanye birimo nka kanseri y’ibihaha ,ndetse ntirigarukira aho ahubwo rigira nizindi ngaruka mbi ku bwonko .

Inyigo yakozwe yagaragaje ko kureka kunywa itabi bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara yo kwibagirwa ndetse bikanakurinda izindi ndwara zishamikira ku ngaruka zo kunywa itabi.

4.Kugabanya kunywa inzoga z’umurengera

Inzoga nyinshi burya zangiza umubiri harimo no kwangiza ubwonko bwawe ndetse n’imitekerereze yawe ,kubatwa nazo bikongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara yo kwibagirwa .

Abahanga bavuga ko kugabanya inzoga ku kigero gito gishoboka ,bikongerera amahirwe yo gutandukana n’indwara zitandukanye zirimo indwara z’umutima ,hypertension ,umubyibuho ukabije,indwara yo kwibagirwa nizindi…

5.Kwibanda mu gukora ibikorwa bigusaba gukoresha ubwenge

inyigo yakorewe mu gihugu cy’ubuyapani yagaragaje ko gukomeza gukoresha ubwonko ,wibanda ku bikorwa birushaho ku bukangura nko kwiga ibintu bishya ,gucuranga ndetse n’ibindi bisa nabyo , bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara yo kwibagirwa.

Ni byiza gukomeza gukoresha ubwonko bwawe ,mu myaka yose waba urimo ,waba uri muto cyangwa mukuru ,ni byiza ko ukomeza gukoresha ubwonko bwawe ,wibanda ku kwiga ibintu bishya.

6.Kwirinda indwara y’agahinda no kwigunga

Ubushakashatsi bugaragaza ko kubatwa n’indwara y’agahinda bikongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara yo kwibagirwa ku kigero cya 57% bityo gushaka uburyo bwose wahangana niyi ndwara mu mibereho yawe ,bikongera amahirwe yo gutandukana n’indwara yo kwibagirwa.

7.Gusabana n’abandi

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 10.000 bafite imyaka 50 gusubiza hejuru ,bwagaragaje ko kwishora mu bikorwa bituma uhura n’bandi mugasbana ,bikongerera amahirwe yo gutandukana no guhangana niyi ndwara yo kwibagirwa.

ni byiza gukora ibintu biguhuza n’abandi ndetse bikanarushaho gutuma umwanya munini uwumara usabana nabo kurusha ko waba uri wenyine.

8.Kwirinda impanuka zishobora gutuma ukomereka mu mutwe

Gukomereka mu mutwe ,burya byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara yo kwibagirwa kum kigero kiri hejuru ,ibi bikaza nk’ingaruka zo kuba warakometse mu mutwe.

Gukora ibikorwa bikurimda ibyago byo kuba wakora impanuka zatuma ukomereka mu mutwe nko kwambara kasike mu gihe uri kuri moto ,kwirinda ibintu byatuma wikubia hasi ugakometsa umutwe ,byose byagufasha kugendera kure indwara yo kwibagirwa.

9.Gusinzira bihagije

Gusinzira bihagije ,byibuze ugasinzira amasaha ari hagati ya 6 na 8 bikongerera amahirwe yo gutandukana n.indwara yo kwibagirwa .ubushakashatsi bugaragaza ko gusinzira ari igikorwa cyiza kandi cy’ingenzi ku bwonko kuko bituma ubwonko bwisubiza ku murongo ,bukaruhuka ,bukanabasha kubika amakuru.

10.Kwivuza indwara yo kutumva neza

Niba waragize ibyago byo kwibasirwa n’indwara yo kutumva neza ,ubushakashatsi bugaragaza ko indwara y’amatwi atumva neza ,burya mu gihe uyifite ,bikongerera ibyago byo kuba wakwibasirwa n’indwara yo kwibagirwa.

Mu gihe amatwi yawe atumva neza ,ni byiza kujya kwa muganga bakakuvura ,byaba ngombwa ugahabwa udukoresho twabigenewe tugufasha kumva neza .

Bibliography

mu gutegura iyi nkuru ,hifashishijwe inyandiko zakuwe mu kinyamakuru cya Psychologytoday.com cyane cyane mu nyandiko zanditwe n’umuhanga mu kubaga ubwonko no mu ndwara z’ubwonko Madame Dr Burcin Ikiz .

Izindi nkuru wasoma

Ibiribwa umugore utwite akwiye kwibandaho mu mirire ye ya buri munsi

Kanseri y’impindura : Ibimenyetso byayo ,uko ivugwa ,uko yirindwa nicyo ukwiye gukora niba uyirwaye

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post