Ibimenyetso 9 byakwereka ko ufite umunyungugu wa potasiyumu muke mu mubiri wawe

 

Ibimenyetso 9 byakwereka ko ufite umunyungugu wa potasiyumu muke mumubiri wawe
Umuntu ufite umunyungugu wa potasiyumu muke mu mubiri ,hari ibimenyetso agaragaza ndetse ibyo bimenyetso bimwe bikaza biherekeje uburwayi bukomeye ,uyu munyungugu wa potasiyumu ugira uruhare rukomeye mu mikorere y’umutima ,mu mikorere y’imikaya no mu buzima muri rusange.

iyo umunyungugu wa potasiyumu wabaye muke bitera umubiri wose gucika intege ,umubiri ugakora gake ,ibi kndi bishobora gutera ko indi mynyungugu nayo igabanuka mu mubiri.

Ugendeye ku mikorere y’umubiri ,uyu munyungugu ufite akamaro gakomeye ku mubiri wa muntu ndetse kuwubura akaba ari nabyo bitera ibibazo bikomeye kuri wo.

Dore ibimenyetso bigaragara ku muntu ufite umunyungugu wa potasiyumu muke mu mubiri we

Hari ibimenyetso bitandukanye bigaragara ku mubiri wa muntu ,ufite kibazo cy’umunyungugu wa potasiyumu muke mu mubiri we.

1.Kwiyongera ku muvuduko w’amaraso

Umuntu ufite ikibazo cy’umunyungugu wa potasiyumu muke mu mubiri ,ahura n’ikibazo cyuko umuvuduko we w’amaraso wiyongera ku kigero kinini ,bikaba bishobora no kubyara uburwayi bwa hypertension,

uyu munyungugu ugira uruhare runini mu gushyira ku murongo umuvuduko w’amaraso ndetse ukanagira uruhare runini mu mikorere myiza y’umutima.

2.Ibibazo byo mu mutwe n’imitekerereze

Hari igihe umuntu agira iki kibazo ,muri ako kanya agatangira kubona ibidahari ,bishobora gutuma kandi acanganyukirwa ,ibitekerezo bye bikava ku murongo ,kandi akaba yafatwa n’agahinda. ibi nabyo bikaba bishobora kuba ikimenyetso cyuko ufite umunyungugu wa potasiyumu muke mu mubiri.

3.Gufatwa n’imbwa

Gufatwa n’imbwa nabyo bishobora guterwa n’ikibazo cy’umunyungugu wa potasiyumu muke mu mubiri ,ibi bikaba bikunze kubahi cyane nko mu gihe umuntu yiruka cyangwa agenda n’amaguru.

4.Guhorana umunaniro

Umunyungugu wa potasiyumu iyo wabaye muke mu mubiri kandi bishobora gutera ibibazo birimo guhorana umunaniro ,ukumva nta gatege ,ibi kandi bikaza biherekejwe n’ibindi bimenyetso twavuze.

5.Kumva umutima utera cyane

Mu buryo busanzwe ubundi nta muntu wumva umutima we utera adakoresheje ibyuma byabigenewe ,mu gihe wumva umutima wawe utera cyane .ibyo bishobora kuba ikimenyetso cyuko ufite ikibazo cy’umunyungugu wa potasiyumu muke mu mubiri.

Nanone uyu munyungugu ushobora gutera ikibazo cyo gutera nabi ku mutima bityo mu gihe wumva iki kibazo ni byiza kujya kwa muganga bakakurebera niba ntaho gihuriye n’umunyungugu wa potasiyumu muke mu mubiri wawe.

6.Indwara y’impatwe

Impatwe nayo ishobora kuba ikimenyetso cyuko ufite potasiyumu nkeya muri wowe ,kubera ko iyo ufite iki kibazo bituma amara adakora neza ndetse n’umubiri muri rusange ,ibi rero bigatera umusarani gukomera cyane .bityo umuntu akituma impatwe.

7.Kumva ibinya mu mubiri

Niba hari igihe ujya wumva ,ukumva ibinya birimo biragufata ,birashoboka ko bishobora guterwa nuko ufite potasiyumu nkeya mu mubiri .

Ibi binya bikunze gufata mu ntoki ,mu biganza ,mu birege no mu maso ndetse no ku maguru ,ukumva hari utuntu tumeze nk’utukujombagura.

8.Guhorana isereri

Rimwe na rimwe ikibazo cyo guhorana isereri gishobora guterwa nuko ufite umunyungugu wa potasiyumu muke mu mubiri ,mu gihe waramuka uriye kimwe mu biribwa bibonekamo iki kinyabutabires ushobora guhita ukira burundu.

9.Inyota

Kumva ufite inyota biba ari nka gasopo ku mubiri ko ukeneye uyu munyu , ukabwirwa ko ari umunyungugu wa potasiyumu muke nuko unywa amazi menshi ariko inyota yawe ntishyire ,iyo bimeze bitya ni byiza kwihutira kwa muganga cyangwa ukarya ibiryo bibonekamo potasiyumu.

Umusozo

Hari ibiribwa byinshi bibonekamo umunyungugu wa potasiyumu ,muri ibyo biribwa harimo imineke,avoka ,epinari ,inyanya ,Indimu ,ibijumba ,yawurute ,ibishyimbo ,ibihaza watermelons,nibindi byinshi ,,, ni byiza kurya bimwe muri ibi biribwa kugira ngo uhorana umubiri uboneka uyu munyungugu.

Izindi nkuru wasoma

Akamaro ku umunyungugu wa Zinc

Akamaro ku Umunyungugu wa manyeziyumu

Ibiribwa umugore utwite akwiye kwibandaho mu mirire ye ya buri munsi

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post