Dore ibimenyetso bya kwereka ko ufite indwara ya Appendicitis (Appendicite)


Dore ibimenyetso bya kwereka ko ufite indwara ya Appendicitis(Appendicite)

indwara ya Appendicitis (appendicite) ni imwe mu ndwara zibabaza cyane ,kubera ubukana bwayo n’ibyago ishobora gutera kuwayirwaye ,umuntu uyifite aba agomba guhita abagwa bagakuramo ako gace karwaye.

Appendix ni agace gato kameze nk’agafu gafashe ku rura runini ,aka gafu ni nako kajyamo amabuye ndetse n’ibindi bimeze nkayo iyo tuyariye mu biryo.

Iyo rero kano kanyama ka apapendix karwaye ,ibyago byo kuba kasandara biba biri hejuru .iyo gasandaye .imyanda inyura mu nzira z’ibiryo ihita ikwirakwira mu nda yose ,ibi rero bikaba bitera uburwayi buhambaye bushobora kubyara n’urupfu.

Abanu bose baba bafite ibyago byo kuba bafatwa n’ubu burwayi ,ariko abantu bakuze baba bafite ibyago biri hejuru kurusha abakiri bato.

Dore ibimenyetso by’indwara ya Appendicitis (Appendicite)

Hari ibimeyetso bitandukanye byakwereka ko ufite indwara ya Appendicitis birimo

1.Ububabare bukabije bwo mu nda yo hasi ahagana iburyo

Umuntu ufite ubu burwayi yumva ububabare bukabije butangira buri mu nda yose ,ariko bukagenda bwerekeza mu guce cy’inda yo hasi ariko mu gice cy’iburyo ,aho kano gace ka appendix gaherereye .

Ubu ni ububabare buba bufite imbaraga nyinshi ,ku buryo umuntu ananirwa kugenda ,akumva ububabare bwamurenze.

Iki kandi ni ikimenyetso ko kano kanyama ka appendix gafite ikibazo ,mu gihe wumvise ubu bubabare ni ngombwa kwihutira kwa muganga ,bakareba impamvu yabwo .

2.Gutakaza ubushake bwo kurya

Umuntu ufite ubu burwayi bwa Appendicitis ,ahanini uko uburwayi bugenda burushaho gukomera ,atakaza ubushake bwo kurya ,akumva mu kanwa ke nta kintu cyo kurya no kunywa hakeneye .

Akumva nta biryo yifuza ,iki nacyo kikaba ari ikimenyetso cya kabiri ,iyo gihujwe nicya mbere ,ni byiza kwihutira kwa muganga .

3.Iseseme

Umuntu ufite uburwayi bwa Appendicite ,nanone arangwa no kugira iseseme ,akumva mu kanwa ke hagaze ,iyo uburwayi bukomeje kumurenga ashobora no kuruka .

4.Kubyimba mu nda

Umuntu kandi ufite ubu burwayi bakunze kumva babyimbye mu nda ,ahanini ,ibi bigaterwa nuko gusura no kwituma biba bitari kubakundira nkuko bisanzwe.

Uwo mwuka uguma kuzurana mu nda niwo utuma umuntu ufite ubu burwayi yumva yabyimbye mu nda ,no guhumeka biri kumugira kubera kubyimba.

5.Kugira umuriro

None umuntu ufite ubu burwayi bwa Appendicite ashobora kuzana umuriro ,ibi bikaba bigaragaza ko umubiri we watangiye kwikanga ubwo burwayi no kuburwanya .

Ariko biranashoboka ko umuntu ufite ubu burwayi atagaragaza umuriro kandi ntubikureho ko abufite ,ni byiza kureba n’ibindi bimenyetso.

6.Kunanirwa gusura

Umuntu ufite ubu burwayi ,nanone ahobora kugira ikibazo cyo kunanirwa gusura ,bikanga neza ,ariko si buri gihe ,kunanirwa gusura nanone bishobora kugaragaza ubundi burwayi nka uburwayi bw’amara yizinze.

7.Kugenda ukababara cyane

Umuntu ufite ubu burwayi bwa appendicitis, niyo yijunguje gato ahita ababara cyane ,ibi bigaterwa nuko buri kugenda cyangwa kwizunguza bikoresha imikaya yo mu nda ,kandi aba ariho hari agace karwaye.

8.Iyo ukanze mu nda yose ahagana iburyo ,ububabare buragabanuka ariko warekura bukiyongera

mu kumenya ko umuntu afite ubu burwayi ,umuganga akoresheje ikiganza cye akanda aho akanyama ka appendix gaherereye ,yarekuza uhita wumva ububabare bwinshi cyane.

iki kikaba ari ikimenyetso kigaragaza ko nta kabuza ,ufite ubu burwayi ,ni byiza rero kubihuza nibindi bimenyetso byiyi ndwara.

9.Impiswi

impiswi nacyo ni ikimenyetso cy’indwara ya appendicite ku bantu bamwe bafite ubu burwayi ,ariko ni biza kugihuza n’ibindi bimenyetso twavuze.

10.Impatwe

impatwe nacyo ni ikimenyetso cya appendicitis ku bantu bamwe na bamwe ,bikaba ikinyuranyo cy’abarwara indwara y’impiswi.

Umusozo

Indwara ya Appendicite ni indwara iba igomba kuvugwa byihuse ,iyo uyirwaye atinze kujya kwa muganga bishobora ako gafuka ka appendix gasandara ,bityo imyanda ikaba yakwirakwira mu mubiri.

Ni byiza kureba no gusobanukirwa ibimenyetso byayo ,kandi no mu gihe wumva ufite ububabare bukabije muri kirigice twavuze ,ni byiza kwihutira kwa muganga bkakurebera impamvu ,aho kunywa imiti ivura ububabare watoraguye hirya no hino.



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post