Sobanukirwa: Umuti wa Mebendazole ukoreshwa mu kuvura inzoka zo mu nda

Sobanukirwa: Umuti wa Mebendazole ukoreshwa mu kuvura inzoka zo mu nda

Umuti wa Mebendazole uzwi na benshi kubera ko ukoreshwa na benshi mu buvuzi bw’inzoka zo mu nda uzwi nanone ku izina rya Vermox ,ni umuti kandi ukunze guhabwa abana bato nk’ikinini cyo kubavura no kubarinda inzoka zo mu nda.

Ibinini bya Mebendazole byatangaiye gukoreshwa bwa mbere mu mwaka wa 1971 ,nyuma yaho ukozwe n’ikigo cy’abadage gikora imiti cya Janssen Pharmaceutica ,nyuma yaho gato waje kwemezwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS nk;umuti wemewe gukoreshwa mu kuvura inzoka zo mu nda .

Ingaruka zishobora kugaragara ku muntu wanyweye ibinini bya Mebendazole

Kimwe nindi miti ,umuntu wanyweye ibinini bya Mebendazole bivura inzoka zo mu nda ashobora kugira utubazo dukurikira turimo.

  • Impiswi
  • kubabara mu nda
  • Gutakaza umutsatsi
  • Imikorere mibi y;umwijima
  • Intete z;umwiru zikagabanuka
  • isereri

Abantu benshi bakoresheje umuti wa mbendazole nta ngaruka nimwe ubagiraho ,ibi bimenyetso byavuzwe haruguru bigaragara ku bantu bake cyane.

Mu gihe ugiye kunywa uyu muti

Bwira muganga wawe uburwayi bundi waba ufite nk;indwara z’umwijima, impyiko nibindi ,ni byiza kandi ku mubwira niba utwite cyangwa niba wonsa.

mu gihe kandi uri kunywa uyu muti ni byiza kwirinda kunywa inzoga nibindi bisindisha byose. si byiza kuwusangira nundi muntu urwaye ngo nuko mufite ibbimenyetso bimwe.

Uko umuti wa Mebendazole ubikwa

Bika uyu muti ahantu humutse ,hameze neza kandi hatagera urumuri rwinshi ,aho abana bato badashobora kuwunywa no kuwukoresha nabi.

Umuti wa mebendazole unywebwa gute ?

Muri rusange umuti wa mebendazole ukunze kuba ari ibinini ,bya miligarama 100 na miligarama 500 ,ukunze kunywebwa ari akanini kamwe ka miligarama 100 kanywebwa kabiri ku munsi mu gihe kingana n’iminsi 3 ,ubwo ni ukuvuga ko muri icyo gihe unywa utunini 6.

Nonene bitewe na muganga ashobora kuguha akanini kamwe ka miligarama 500 kanywebwa rimwe gusa .

Wakora iki mu guihe wibagiwe kuwunywa ?

Mu gihe wibagiwe kunywa uyu muti kandi ukaba wibutse nat guhe kinini cyari cyarenga ku masaha wagombaga kwuwufatiraho ushobora guhita uwunywa ariko mu gihe amasaha yo gufata Doze ikurikiye yari yegereje ,wareka ugafata iyo Doze yayindi wibagiwe ukayireka.

Izindi nkuru

Burya igisura cyuzuyemo intungamubiri nyinshi bituma ari umuti ku mubiri

Byinshi ku umuti wa Diazepam ukoreshwa mu gusinziriza

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post