Ibyiza dukesha gukaraba amazi akonje


Ibyiza dukesha gukaraba amazi akonje

Burya gukaraba akonje ni ibintu biza cyane ku mubiri wa muntu , gukoresha amazi akonje byongerera umubiri ubushobozi bwo guhangana n’indwara zimwe na zimwe ziwuzahaza harimo na stress ,nanone amazi akonje akangura umubiri ukarushaho kunoza imikorere yawo.

Ikinyamakuru cya healthline kivuga ko gukaraba amazi akonje atari umuti gusa ku mubiri wa muntu ahubwo muri rusange bituma umuntu yiyumva neza ,umubiri ukaruhuka ndetse ukanarushaho kunoza imikorere yawo (metabolism)

Dore akamaro ko gukaraba amazi akonje ku mubiri wa muntu

Hari akamaro gatandukanye ko gukaraba amazi akonje karimo


1.Gutuma umubiri uvubura umusemburo wa Endorphin

Umusemburo wa Endorphin ni umusemburo utera ibyishimo no kumva umuntu yiyumva neza muri make aryohewe n’ubuzima ,uyu musemburo unagira uruhare runini mu kurinda muntu indwara y’umuhangayiko (stress) .

Ubushakashatsi bugaragaza ko gukaraba amazi akonje byibuze iminota 5 ,ukabikora gatatu mu cyumweru bituma uyu musemburo uhora mu maraso .umuntu agahora yiyumva neza kandi n’ibyago byo kwibasirwa n’indwara y’agahinda bikagabanuka.

Mu mibare yatangajwe n;ikigo cya CDC (Center For Disease Control) ivuga ko abantu bangana na 10% mu batuye Amerika bahorana indwara y’umuhangayiko (stress) ibi bikaba bitera benshi kuba yabayara indwara y’agahinda gakabije gashobora no kuganisha ku kwiyahura .

Bityo gukaraba amazi akonje byagaragaye ko bishobora gufasha benshi mu guhangana niyi ndwara yo kwiheba ,Amazi akonje akangura ubwonko ,agatuma buzamura akanyamuneza no kwiyumva neza .ibi ari nabyo bituma uriya musemburo uvuburwa ukiganza mu maraso.

2.Kunoza Imikorere y’umubiri (Metabolism)

Ubushakashatsi bugaragaza ko gukaraba amazi akonje bishobora gufasha mu kugabanya ibiro by’umurengera ,ibi bigaterwa nuko gukaraba amazi akonje bifasha umubiri gutwika ibinure .ibi kandi bikaba bishobora kugufasha ku kurinda indwara z’umutima na hypertension.

Ikinyamakuru cya Healthline.com kivuga ko nubwo bwose gukaraba bitafatwa nk’uburyo bwonyine bwo kugabanya ibiro by’umurengera ariko mu gihe bikomatanyijwe n’ubundi buryo byagufasha kugabanya ibiro. ushaka inama zagufasha kubungabunga ibiro byawe kanda hano Inama zagufasha kugabanya ibiro by’umurengera mu buryo bwihuse.

Muri rusange gukaraba amazi akonje bituma umubiri ukora neza ,ukarushaho kunoza imikorere yawo iba myiza ,ibi bikajyana no kuba byakurinda indwara zitandukanye zishamikira ku mikorere mibi y’umubiri.(metabolic disorders)

3.Gutuma amaraso atembera neza mu mubiri

Nyuma yo gukaraba amazi akonje amaraso atangira gutembera neza mu mubiri ,ibi bigaterwa nuko iyo ukaraba amazi akonje .umubiri wegeranya imitsi itwara amaraso ,ikikanya kugira ngo ubashe kugumana ubushyuhe nkenerwa ,iyo umaze koga rero wa mubiri uhita urekura ya mitsi ikaguka mu mubyimba ibi bigatuma amaraso ayitemberamo yiyongera.

Ibi bivuzwe haruguri bisobanura uburyo iyo woga amazi akonje .uba wumva ubangamiwe ariko nyuma yo koga amazi akonje bituma wumva uguwe neza .

None burya gukaraba amazi akonje bishobora no kuvura ahantu wabyimbiwe ,aho byongera amaraso atembera muri ako gace ,burya abantu bakora siporo zo kwiruka bazi iri banga ,ryuko imikaya yakomeretse ishobora komorwa no gukaraba amazi akonje.

4.Gukangura abasirikari b’umubiri

Iyo umuntu akaraba amazi akonje bituma umubiri we. ukangura abasirikari b’umubiri bazwi nk’itete z’umweru ziboneka mu maraso nanone bazwi ku izina rya leucocytes,

Gukaraba amazi akonje kandi bifasha umubiri guhangana nindwara zoroheje zishobora kwibasira umubiri waciyse intege.

hari ubushakashasti bwagaragaje ko gukaraba amazi akonje bishobora kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya kanseri. ubundi bushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’Ubuholandi bwagaragaje ko umuntu witegura kubagwa iyo akarabye amazi akonje bishobora gutuma iki gikorwa kigenda neza ndetse bikanamwongerera amahirwe yo gukira vuba.

5.Gutuma uruhu n’umutsatsi bisa neza

nyuma yo gukaraba amzi akonje .ukabikora igihe kirekire bituma uruhu rwawe rusa neza ,rukoroha kandi rukaba runyerera bigaragara ko rugite itoto .

Ibi bikagenda kimwe no ku musatsi aho naho gukaraba amazi akonje mu mutwe ,birinda umusatsi wawe ,ukarushaho gukomera ,gusa neza no kudacikagurika,

Ari ugukaraba amazi akonje n’amazi ashyushye ni ayahe mazi meza yo gukaraba ?

nubwo bwose ,iyo abantu babyutse bumva bakaraba utuzi dushyushye ,ibi bikaba binumvikana kuko umubiri wabo uba ushaka kugumana ubushyuhe bwawo ukuye mu buriri.

ariko burya iyo wimenyereje kurenga ibyo ugakaraba amazi akonje ,nyuma yo gukaraba nibwo wumva ko wari ukwiye gukaraba aya mazi kuko atuma urushaho kwiyumva neza.

Dore impamvu gukaraba amazi akonje ari byiza kurusha amazi ashyushye

Gukaraba amazi akonje mu gihe ukibyuka ni byiza kuko

  • bivura kuryaryata ku ruhu
  • Bikangura umubiri ,ukitegura akazi ko ku manywa
  • Bituma amaraso atembera neza
  • Bivura amavunane
  • Bifasha kugabanya umubybuho ukabije
  • Bituma umusatsi n’uruhu bigira ubuzima bwiza

Muri rusange gukaraba amazi akonje bituma amaraso atembera neza .ibi bigatuma intungamubiri n’umwuka mwiza wa ogisijeni bitembera neza hirya no hino mu mubiri.

Icyitonderwa

Muri rusange ntibyaba ari igitekerezo cyiza mu gihe ugiye gukaraba amazi akonje kandi wari usanzwe ukonje kuko byarushaho kukongerera ubukonje ,bityo umubiri wawe ukaba wahazaharira.

Amazi akonje kuyakarabya umwana w’uruhinja


Nabwo si byiza gukaraba amazi akonje ku mwana w’uruhinja ,kuko ashobora kumutera ibibazo byo gufungana mu mazuru n’ibicurane ,ku bana bato cyane no ku bantu bakuze cyane ,ni byiza ko bo bakaraba amazi ashushye keretse igihe bogera ku kazuba .

Izindi nkuru wasoma

Ibyago biterwa no kunywa amazi  aarimo umutobe w’indimu n’uburyo wakwirinda ingaruka zabyo

waba-uri-umwe-mu-bantu-badakunda-kunywa-amazi-dore-ibintu-byagufasha-gukunda-no-kunywa-amazi-menshi

Indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije (Hypertension): ibimenyetso byayo nuko wayirinda

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post