Byinshi ku umuti wa Diazepam ukoreshwa mu gusinziriza

Byinshi ku umuti wa Diazepam ukoreshwa mu gusinziriza

Umuti wa Dizepam ni imwe mu miti ikunze gukoreshwa mu gusinziriza umutu ,mu kuvura kugagara ,mu buvuzi bw’indwara y’agahinda no kwiheba ndetse ushobora no gufasha uwananiwe kureka inzoga.

Umuti wa Diazepam uragenda ugakora ku bwonko ,ukabuturisha no kubuca intege ,ubarizwa mu bwoko bw’imiti yitwa Benzodiazepine ,bakunze no kuwuha umuntu bagiye kubaga kugira ngo ubashe koroshya imikaya ye.

Amoko y’umuti wa Diazepam

Umuti wa Diazepam uza ari ubwoko bw’ibinini binyobwa ndetse ushobora no kuwubona ari umuti uterwa mu rushinge .

Uko banywa umuti wa Diazepam

Umuti wa Diazepam ni umuti wo kwitondera kuko ukora ku bwonko kandi ukaba ushobora kukubata ,bityo si umuti wo kwirukira no kwisukira no kuwukoresha uko wiboneye ,ni byiza gukurikiza uko muganga yawukwandikiye kandi ukirinda kuwunywa nta muganga wawukwandikiye.

Ingaruka mbi uyu muti ushobora kugutera


Muri rusange ,kunywa uyu muti bishobora kugutera zimwe mu ngaruka zitari nziza zirimo

  • Kumva ufite isereri
  • Umunaniro
  • Gucika intege
  • Kureba ibihu
  • Kubona ibintu bidahari
  • Gucanganyukirwa
  • Guhindagurika mu myitwarire
  • Guhumeka nabi
  • Kubyimba ururimi
  • nibindi

Mu gihe ubonye umuntu wawe ,nyuma yo kunywa uyu muti wa Diazepam ahindutse cg ukamubonaho ibindi bintu bidasanzwe ni byiza kwihutira kubimenyesha muganga.

Ibyo ugomba kwirinda

  • Ntugomba gutwara imodoko nibindi binyabiziga mu gihe wanyweye uyu muti
  • Mu gihe usanganywe indwara z’ubuhumekero si byiza kunywa uyu muti ,banza ubiganirize muganga wawe mbere yo kunywa uyu muti
  • Ntugomba kunywa inzoga nibindi biyobyabwenge
  • Umugore utwite ntiyemerewe kunywa uyu muti
  • Umugore wonsa ntiyemerewe kunywa uyu muti

Ni gute bakoresha umuti wa Diazepam?


Umuti wa Diazepam ushobora gukoreshwa mu buryo butandukanye burimo ushobora kunyobwa nk’ibinini ,bashobora kuwutera mu mutsi ,no kunyuzwa mu kibuno ndetse no mu mikaya ushobora guterwamo. nanone ushobora gukorwamo spray bahumeka

Uko uyu muti ukoreshwa mu buvuzi

Mu buvuzi ,umuti wa Diazepam ukunze gukoreshwa cyane , cyane cyane ukoreshwa mu

  • mu kuvura kwiheba
  • Abantu baniniwe kuva ku nzoga
  • mu kuvura abantu babuze ibitotsi
  • mu kuvura kugagara kw’imikaya
  • mu kuvura indwara ya tetanus
  • abantu bafite igicuri

Abantu batemerewe guhabwa umuti wa Diazepam

Hari urutonde rw’abantu batemerewe guhabwa umuti wa Diazepam ,barimo

  • Abantu bafite uburwayi bwo kutananirwa kugenzura umubiri (Ataxia)
  • Umuntu ufite umwuka muke(hypoventilation)
  • Abafite uburwayi bwa Glaucoma
  • Abantu bafite umwijima wangiritse
  • Abana bafite impyiko zirwaye
  • Abantu bafite indwara y’agahinda yabarenze
  • Umuntyu wasaritswe n’ibiyobyabwenge
  • Abantu bafite uburwayi bw’imikaya buzwi nka myasthenia gravis

Ibimenyetso bigaragara ku muntu wafashe umuti mwinshi wa Diazepam

Umuntu wahawe cg wafashe umuti mwinshi wa Diazepam .hari ibimenyetso agaragaza birimo

  • Gutakaza ubwenge
  • Kugira isereri ikabije
  • Umuvuduko w’amaraso uragabanuka cyane
  • Kunanirwa kugenzura umubiri we
  • ashobora no kwinjira muri koma

Mu gihe umuntu yafashe umuti mwinshi wa Diazepma ,abaganga bagomba kumuba hafi no kumwitaho by’umwihariko kuko ushobora gutera ibibazo byo guhumeka nabi n’umuntu akaba yapfa.

Izindi nkuru wasoma

Umuti wa Broncalene

Umuti wa Ciprofloxacin wifashishwa mu kuvura Typhoide

byinshi ku umuti wa Omeprazole ukoreshwa mu kuvura igifu

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post