Burya igisura cyuzuyemo intungamubiri nyinshi bituma ari umuti ku mubiri

Burya igisura cyuzuyemo intungamubiri nyinshi bituma ari umuti ku mubiri

Kuva kera igisura gikoreshwa nk’umuti w’agatangaza mu kuvura indwara zitandukanye ,nubwo bwose gihanda ,ariko burya kigira intungamubiri nyinshi zituma kigira akamaro ku muntu ugikoresha ,igisura gishobora gukorwamo agafu gashyirwa mu cyayi cg kikaribwa ari imboga.

Intungamubiri dusanga mu igisura


Intungamubiri dusanga mu igisura

Mu gisura dusangamo intungamubiri zikurikira

  • Poroteyine za Linoleic acid
  • Ikinyabutabire cya Quercetin
  • Ubutare bwa fer
  • umunyungu wa manyeziyumu
  • umunyungugu wa Potasiyumu
  • Vitamini A
  • Vitamini C
  • Umunyungugu wa karisiyumu
  • nizindi
  • Vitamini D
  • vitamini B
  • umunyungugu wa cuivre
  • umunyugu wa sufure
  • umunyungugu wa zinc na cobalt

Akamaro k’amababi y’igisura

Amababi y’igisura afitea akamaro gatangaje ku mubiri wa muntu karimo


Akamaro k’amababi y’igisura

1.Kurinda amaso no gutuma ubona neza

Mu mababi y’igisura dusangamo Vitamini A bituma kigira uruhare runini mu gutuma ubona neza kubera iyi Vitamini A.

2.Mu kuvura indwara zifata mu ngingo (mu mavi)

Kurya amababi y’igisura byagagaye ko bigabanya ububabare mu mavi ,cyane cyane nko ku bantu bagira uburwayi bwa Arthrite.

3.Kugabanya isukari nyinshi mu maraso

Mun gisura dusangamo ikinyabutabire cya UD-1 gifite ubushobozi nk’ubw’umusemburo wa insuline ,uyu musemburo ukaba ugabanya isukari mu maraso ,

4.Kuvura indwara zifata mu buhumekero

Indwara zifata mu buhumekero cyane cyane nk’ibicurane n’inkorora ,ndetse n’izindi ndwara nyinshi ziterwa na allergies.

5.Kukurinda kanseri ya prostate

Inyigo yakozwe yagaragaje ko ,kurya amababi y’igisura bigabanya kubyimba imvubura ya prostate cyane cyane ku bagabao bafite kanseri ya prostate ,ibi kandi bikaba bishobora no kugabanya ibyago byo kurwara iyi kanseri.

6.Kugabanya no kuringaniza umuvuduko w’amaraso

Igisura kigira uruhare runini mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ,ibi bigaterwa nuko gituma umubiri uvubura ikinyabutabire cya Nitrite oxide .iki kinyabutabire kikaba gituma imitsi itwara amaraso igabanuka bityo umuvuduko w’amaraso ukagabanuka,

7.Gufasha mu kuvura kw’amaraso

Inyigo yakozwe yagaragaje ko igisura kigira uruhare runini mu kuvura kw’amaraso cyane cyane nka nyuma yo kubagwa

8.Kurinda no gusukura umwijima

Igisura kibonekamo ibinyabutabire bizwi nka antioxidant bituma kigira uruhare runini mu gusukura umwijiam no gusohora uburozi bubi mu mubiri wa mntu bushobora kwangiza umwijima n’umubiri muri rusange.

9.Kuruhura ubwonko no gutuma umuntu asinzira neza

Igisura kigira buruhare runini mu kuruhura ubwonko n’umubiri muri rusange ari nabyo bitera kuba wasinzira neza.

10.Gusukura umwijima n’imyiko cyane cyane ku bantu bari ku miti ivura kanseri

Igisura kigira uruhare runini mu gusukura umwijima n’impyiko ku bantu bari ku miti ya chemotherapy yifashishwa mu buvuzi bwa kanseri.

11.Gutuma umutsatsi umera neza

Amavuta menshi asigwa mu mutwe ashyirwamo igisura kuko gituma umutsatsi ukomera kandi ugasa neza ,akaba arinda imvuvu n’inda zo mu musatsi ndetse umuntu akagira umusatsi mwiza muri rusange.

12.Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri

Kubera ibinyabutabire bya antioxidant biboneka mu gisura bituma kiba ikimera kigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri

Indwara zivurwa n’igisura


Igisura kigira uruhare runini mu kuturinda no kutuvura indwara zikurikira

  • indwara y’amaraso make (anemia)
  • indwara y’umwingo
  • indwara ya arthritis
  • indwara za kanseri cyane cyane prostate
  • indwara y’igifu
  • indwara zo mu nda
  • indwara y’umuvuduko
  • allergies

Ni gute batunganya igisura ?

Mu gutegura igisura ,barabanza bakagitunganya neza ,bakagisukura ubundi kikumishwa ,kigakorwamo agafu ari nako bakoresha gashyirwa mu biryo ,kubitekamo imboga ,cg kikaba cyakorwamo icyayi.

Icyayi cyakozwe mu gafu k’igisura gishobora kongerwamo isukari cg indimu kugira ngo kirusheho kuryoha ,

Icyitonderwa

Ku bantu bamwe gukoresha igisura hari igihe biba bisaba ko bitonda cyane cyane nko ku bantu gitera ikibazo cya allergies,abantu bafite ikibazo cy’indwara z’igifu ,abagore batwite n’abonsa ndetse n’aabntu bafite indwara z’umutima.

Izindi nkuru

Akamaro k’igitunguru

Umuti wo kwikinisha hakoreshejwe imirire

Impamvu zitera indwara yo kugira amaraso make izwi nka Anemia

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post