Ibiribwa umuntu ufite uburwayi bwa Diyabete agomba kwibandaho mu mafunguro ye

Umurwayi wa Diyabete aba agomba kugenzurira hafi ibiribwa byose arya , kubera ko uburwayi bwa Diyabete mbere na mbere burembya ubufite kubera kurya amfunguro ataboneye ,amafunguro yuzuyemoa amasukari nandi mabi atuma umubiri unanirwa kugenzura isukari mu maraso

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima OMS rivuga ko kwibanda ku mafunguro ugirwamo inama n’abaganga ,gukora imyitozo ngororamubiri ,gukurikiza gahunda zose uhabwa n’abaganga harimo no gufata imiti neza aribyo bituma umubiri w’umurwayi wa diyabete ushobora kugenzura isukari neza igasubira ku bipimo byiza ndetse diyabete ukaba wayimarana igihe kirekire nta bibazo bidasanzwe iguteye .

Abahanga mu mirire bavuga ko ibiribwa byifitemo amasukari make kandi bikaba bikungahaye ku ntungamubiri nkenerwa zirimo amavitamini n’imyunyungugu aribyo bikwiye kwibandwaho ku mafunguro ya buri munsi y’umurwayi wa Diyabete.

Ariko ibiryo byakorewe mu nganda kimwe n’inzoga burya ni icyago ku murwayi wa diyabete kuko birushaho kumushyira mu byago byo kuzahazwa na Diyabete mu gihe abiriye ni byiza rero kubigendera kure mu mirire yawe.

Nta gushidikanya ko amafunguro n’ibiribwa wibandaho bigira uruhare runini mu gutuma umubiri wawe ugenzura isukari neza ndetse no kukurinda ko uburwayi bwa Diyabete bwakuzahaza.

Dore ibiribwa umurwayi wa Diyabete akwiye kwibandaho ku mafunguro ye

Nkuko twabibonye haruguru ,kugenzura ibiribwa urya ,ndetse no kubara buri kantu kose kajya mu mirire yawe ni intambwe mu kugenzurira hafi isukari yawe.Muri ibyo biribwa ukwiye kwibandaho mu mirire harimo

1.Imboga n’imbuto

Burya imboga n’imbuto biza ku mwanya wa mbere mu biribwa ,umurwayi wa Diyabete akwiye kwibandaho ,kuko bikungahaye ku myunyungugu ,amavitamine na fibre(soma fibure) bituma umubiri ubona ibyo ukeneye kandi bikanawufasha mu gutuma isukari idatumbagira.

Abahanga mu mirire bavuga ko igice kinini mu mafunguro aboneka ku isaha y’umuntu urwaye diyabete agomba kuba ari imboga

Imboga n’imbuto ugomba kwibandaho ni imbogarwatsi ,dodo .amashu .epinari ,borokoli ,inyanya .karoti,avoka ,pome .ndetse n’izindi mbuto zitandukanye zitumvikanamo isukari nyinshi.

2.Ibiribwa birimo intungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine

Burya intungamuibiri ya poroteyine ni ingenzi ku mubiri wawe ,kubera ubiutyo ifasha umubiri kwiyubaka no gusubirana ubuyanja ,ituma umubiri wubaka imikaya ,umusemburo wa insuline ugakora neza ndetse iyi ntungamubiri ikabigiramo uruhare rukomeye.

Ibiribwa bibonekamo Intungamubiri ya poroteyine harimo Soya ,ibishyimbo ,ubunyobwa ,inyama ,amafi amagi ,lantiye nibindi…..

3.Ingano n’ibizikomokaho

Ingano nazo ni ikiribwa cyiza ku murwayi wa diyabete kubera intungamubiri zitandukanye zibonekamo mu gano zirimo amavitamini utapfa kubona mu bindi biribwa ,fibure ndetse nizindi ntungamubiri zitandukanye.

Muri iki cyiciro cy’ibiribwa ninaho hazamo umuceri n’ibindi binyampeke bitandukanye ariko umuntu urwaye diyabete akabirya ku buryo budahubukiwe kandi bitari ku bwinshi kubera ko bibonekamo amasukari menshi.

4.Ibijumba ,ibitoki n’ibirayi

Iri tsinda ry’ibinyamafufu naryo ni ryiza ku mafunguro y’umurwayi wa diyabete kubera ko nubwo bwose afite indwara y’igisukari ,umubiri we uba ukeneye isukari ngo ubashe gukomeza kubona imbaraga no kubona ibivumbikisho.

5.Amata n’ibiyakomokaho

Aha havugwa amata ,yawurute ndetse na foromaje ,ibi ni byiza ku murwayi wa diyabete ariko akabifata ku buryo budakabije ,byose ku kigero kigenzuwe ku buryo butazamura isukari ku buryo bukabije kuko bibonekamo amasukari ashobora gutuma isukari izamuka.

Muri rusange umurwayi wa diyabete aba agomba kurya ibiribwa biboneka mu matsinda atandukanye y’ibiribwa ,kubera ko intungamubiri zose umubiri we uba uzikeneye ,icyo yitaho kugenzura ni ku mafunguro abonekamo isukari nyinshi .

Dore ibiribwa ukwiye kwirinda niba ufite uburwayi bwa Diyabete

  • Ibiribwa byakorewe mu nganda
  • Imitobe y;imbuto
  • Ibiribwa byokeje nk’amafiriti ,amaboroshete nibindi
  • inzoga
  • ibintu biryoherera nk’utubombo n’udushikareti

Umuntu wese ufite uburwayi bwa Diyabete aba agomba kugendera kure ikitwa inzoga yewe n;itabi kuko bituma umubiri we ,unanirwa kugenzura isukari bityo agahorana nyinshi mu maraso ,ibi rero bikaba bishobora kugutera ibibazo bikomeye by’ubuzima .

indwara ya diyabete ni indwara ivugwa umuntu akabasha kubaho kandi isukari ye igenzuwe neza kandi iyo yakurikije amabwiriza aba ashobora kurya hafi ya buri kintu ariko ku buryo bugenzuwe,

Regimen y’umurwayi wa Diyabete

Iyo bavuze regime ku murwayi wa diyabete ni uruhurirane rw’ubuvuzi umurwayi ahabwa harimo ubujyanama ku myitwarire ,ubujyanama ku mirire ndetse n’imiti ahabwa igabanya isukari harimo insuline ,daonil ,nindi myinshi../

Gukuriikiza ubujyanama bwose ndetse ukanafata imiti neza ,byaba byiza ukaba ufite akamashini gapima isukari aho wipima buri uko ugiye gufata amafunguro bituma ubasha kugenzura diyabete neza ndetse n’isukari igahora ku kigero cyiza.

Izindi nkuru wasoma

Intungamubiri dusanga mu imbogarwatsi n’akamaro kazo

Uritondere ibi bimenyetso ,niba ubifite ushobora kuba ufite uburwayi bwa Diyabete

Kanguka: Hari byinshi tutabwiwe ku ndwara ya Diyabete ,Sobanukirwa n’impamvu iyi ndwara igiye kurimbura isi

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post