Kugwingira ku bana : impamvu zibitera n'ingaruka bigira ku mwana

Ikibazo cy’imirire mibi itera kugwingira ku bana ni ikibazo cyahagurukiwe na Leta mu rwego rwo kurandura burundu ,imirire mibi mu bana,imirire mibi ikaba ari igihe umwana atabona intungamubiri zihagije kandi z’ingenzi mu mafunguro ye.

Ikibazo cyo kugwingira ku bana kigaragara iyo uburebure bw’umwana butajyanye n’imyaka ye ,ni ukuvuga ko umwana ubona imikurire ye itajyanye n’iy’abandi bana bari mu kigero cye,,ukabona ku buryo bugaragara inyuma afite imikurire mibi .

Iki kikaba ari ikimenyetso kigaragariraa inyuma ariko muri rusange umubiri we wose ,uba ufite icyo kibazo ndetse binamutera ko ubwonko bwe bugira ubushobozi buke ugereranyije n’ubw’abandi bana bari mu kigero kimwe bityo kwiga bikamugora .

Impamvu itera kugwingira ku bana

Muri rusange kugwingira biterwa no kurya indyo ikennye ku ntungamubiri ,haba mu bwiza no mu buke byose ugasanga ntibiboneka , iyo uko kubura indyo ihagije haba mu bwiza no mu bwinshi bibuze ,bikamara igihe kirekire ku buryo umubiri urumanga rwose ,ukabaura intungamubiri ukeneye nibyo birangira bibyaye kugwingira.

Muri make .uwavuga ko kugwingira biterwa no kumarana igihe kirekire imirire mibi ,igizwe n’indyo ikennye ntabwo yaba yibeshye.

Zimwe mu mpamvu zongera ibyago byo kuba umwana yahura n’ikibazo cyo ku kugwingira

Muri rusange hari impamvu zongera ibyago byo kuba umwana wawe yahura n’ikibazo cy’igwingira ,izo mpamvu zishobora kuboneka kuri nyina w’umwana ,ku muryango no ku mwana muri rusange

Dore izo mpamvu

  • Ubukene mu muryango butera kubura amafunguro
  • Ubuzima bw’umubyeyi bwazahajwe n’uburwayi byose bigahurirana n’imirire mibi
  • Umwana uhora arwaragurika kandi nta kunde kurya
  • Kutitabwaho mu buhinja byose bihuzwa n’ubujiji n’amakuru make ku mirire y’abana
  • Umwana wavukanye ibibazo bikomeye by’ubuzima birimo n’indwara karande zivukanwa
  • Isuku nke itera kuzahazwa n’indwara ziterwa n’umwanda

Nkuko tubikesha ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS,rivuga ko umwana ashobora kugira ikibazo cy’imirire mibi ariko nta gwingire ,akagira ibiro bike ariko nta kugwingira afite cyangwa byose akaba abifite.

Nkuko tubikesha iri shami kandi rivuga ko mu mwaka wa 2018 ,ikibazo cy kuwingira cyagaragaye mu bana bagera kuri miliyoni 149 ku isi yose ,abo bana bari munsi y’imyaka 5 ,muri uwo mwaka kandi 45% by’abana bose bapfuye ,imfu zabo zari zifitanye isano n’imirire mibi.

Ugendeye kuri iyi mibare usanga kugwingira n’imirire mibi ari ikibazo giteje inkeke ku isi yose ndetes no mu Rwanda byavuzwe ko ikibazo cyo kugwingira gihari ku bwinshi bityo leta yashize imbaraga mu guhangana niki kibazo mu bana.

Ni bande bafite ibyago byo kwibasirwa n’ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira?

Muri rusange ababyeyi n’abana nibo baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’imirire mibi ,mu bushakashatsi bwakozwe na OMS bugaragaza ko imirire mibi no kugwingira byiganje mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ,

bityo ibi bikaba bihuzwa n’ubukene ndetse n’indwara z’ibyorezo karande muri ibyo bihugu ,inzego z’ubuzima zidafite imbaraga n’ubushobozi buhagije ndetse n’intamabarea zihora muri ibyo bihugu .

Ariko hari indi raporo yigeze gutangazwa ivuga ko umubyeyi abashije gusobanurirwa gukoresha ibyo afite abitegurana isuku ndetse akabitegura neza bishobora kugabanya ikibazo cy’imirire mibi.

Ingaruka kugwingira biteza

Ingaruka mbi zo kugwingira zigera ku muntu ku giti cye ,ku muryango no ku gihugu muri rusange ,izo ngaruka zirimo

  • Ubushobozi bw’ubwonko buke butera gutanga umusaruro muke
  • Kugorwa no kwiga no gufata mu mutwe bikakunanira
  • Kukongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara karande nka diyabete hypertension n’izindi..
  • Ibyago byo gupfa ukiri muto biriyongera

Uko twakwirinda ikibazo cyo kugwingira ku bana

  • Gushyiraho ingamba zihamye zo kurandura iki kibazo mu baturage bikozwe na leta
  • Kwigishwa no kwihatira gushaka amakuru avuga ku buryo bwiza bwo kunoza imirire ku bana
  • Kwitabira utugoroba tw’ababyeyi aho dukura amasomo atandukanye avuga ku gutegurira umwana inkono ye
  • Gukoresha neza ibyo dutunze mu rugo aho kubimarira ku isoko nk’amagi cg imbuto
  • Kunoza isuku
  • Kwihutira kuvuza umwana mu gihe arwaye
  • Gupimisha umwana ibiro no kumukurikira ku buryo bwose bushoboka harimo no kumuhesha inkingo zose zisabwa.
  • Ibindi…

Izindi nkuru

Ibiribwa umugore ukimara kubyara ndetse n’uwonsa bakwiye kwibandaho

Amafunguro y’ingenzi umugore utwite akwiye kwibandaho

Amoko atandukanye y’ibiribwadusangamo Vitamini E

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post